Digiqole ad

Kwibuka imiryango yazimye binyomoza abagipfobya Jenoside –Protais Mitali

Mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wabereye mu Karere ka Gatsibo mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali yavuze ko kwibuka imiryango yazimye binyomoza abagipfobya Jenoside aho bari hirya no hino kw’isi.

Minisitiri Mitali arasaba ko Abanyarwanda bandika amateka yabo kuko nibatayandika abandi bazayabandikira kandi bakayandika uko atari.
Minisitiri Mitali arasaba ko Abanyarwanda bandika amateka yabo kuko nibatayandika abandi bazayabandikira kandi bakayandika uko atari.

Minisitiri Protais Mitali yavuze ko jenoside ari icyaha kidasaza bityo jenoside yakorewe Abatutsi ikaba izakomeza kuvugwa mu Rwanda ndetse no ku isi yose kugira ngo ntizibagirane.

Yagize ati “Ni ngombwa ko hazagaragara n’imiryango yazimye kuva mu 1959.
Jenoside ni ukuyivuga tuyihereye mu mizi yayo yose, ibyatangiye bikomeza hazafatwe n’izindi ingamba. Nta wundi uzavuga amateka yacu, nanabikora azabikora nabi… Ni ngombwa ko amateka yandikwa kugira ngo abafite gahunda yo gupfobya jenoside bazabure uruvugiro. Abajenosideri ntibigeze bavana intwaro mu rwubati. Ntidukwiye kubemerera. Dukwiye kwandika amateka yacu.”

Mitali kandi yavuze ko uretse kuba hariho igikorwa nk’iki cyo kwibuka imiryango yazimye cyateguwe na GEARG ngo hari n’ibindi bikorwa n’imiryango y’abacitse ku icumu nko kwibuka abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka abana bishwe, abajugunywe mu mazi n’ibindi bikorwa bigaragaza ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa Ibuka Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko kwibuka imiryango yazimye bikwiye guha isomo amahanga yose ko Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi. Yanasabye ko byaba byiza mu turere twose habaye ibarura ry’imiryango yazimye kugira ngo ijye yibukwa buri mwaka.

Dusingizemungu yavuze ko umuryango ahagarariye ugaya ubutabera mpuzamahanga budaca imanza uko bikwiye kuko ngo usanga bamwe mu bahoze ari abayobozi bahabwa ibibano bito ugeranyije n’icyaha cya jenoside bakoze ndetse bamwe muribo bakagirwa abere.

Umuyobozi wa IBUKA ati "Birakwiye ko i Gatsibo hashyirwa urwibutso rugaragaza ko Jenoside yateguwe n'ubuyobozi bwo kuva hejuru kugera hasi."
Umuyobozi wa IBUKA ati “Birakwiye ko i Gatsibo hashyirwa urwibutso rugaragaza ko Jenoside yateguwe n’ubuyobozi bwo kuva hejuru kugera hasi.”

Padiri Laurent Rutinduka wanditse igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Murambi yayoborwaga na Burugumesitiri Jean Baptiste Gatete, yavuze ko uyu Gatete ariwe wagize uruhare mu kuyobora no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yakozwe mu minsi itanu gusa kandi hakicwa abantu benshi.

Padiri Rutinduka yavuze ko hakoreshejwe uburyo bubabaje mu kwica Abatutsi bari batuye i Murambi kuva mu myaka ya za 63 indunduro ikaza mu 1994. Yanavuze ko impamvu ubwicanyi bwihuse i Murambi ari uko Gatete yari yaratoje interahamwe 150 muri buri murenge, mu mirenge 14 yari igize iyo Komini Murambi.

Kugeza ubu, igikorwa cyo kubarura imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kimaze gukorwa mu turere turindwi nk’uko byagagarutsweho n’Umuhuzabikorwa wa GAERG Charles Habonimana, wasabye inzego zinyuranye kubafasha muri iki gikorwa kugira ngo ubushakashatsi batangiye bukomeza.

Nk’uko yabitangaje, muri utwo turere turindwi habaruwe imiryango 5631 yazimye ikaba yari igizwe n’abantu 21,984. Muribo imiryango 86 yazimye igizwe n’abantu 366 n’iyo mu Karere ka Gatsibo ikaba ari nayo yibutswe uyu mwaka.

Abanyeshuri nabo bibutse imiryango 86 yazimye yo mu Karere ka Gatsibo.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwahereye ku Murenge wa Kiramuruzi, ahahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Gatete. Abanyeshuri nabo bibutse imiryango 86 yazimye yo mu Karere ka Gatsibo.
Baribuka kugira ngo hatazagira ikibi gisubira ukundi.
Baribuka kugira ngo hatazagira ikibi gisubira ukundi.
Bagihaguruka ahahoze Komini Murambi.
Bagihaguruka ahahoze Komini Murambi.
Abato n'abakuru mu rugendo rwo kwibuka imiryango yazimye.
Abato n’abakuru mu rugendo rwo kwibuka imiryango yazimye.
Baragenda baganira.
Baragenda baganira.
Bagana ku Rwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri isaga 14,000.
Bagana ku Rwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri isaga 14,000.
Intego yabo  nk'uko bigaragara ku mipira bambaye ni Ntukazime Ntararokotse.
Intego yabo nk’uko bigaragara ku mipira bambaye ni Ntukazime Nararokotse.
Muri GAERG Habamo imiryango, Abavandimwe family bavuye mu ntara y'amajyepfo baza kwibuka imiryango yazimye muri Gatsibo.
Muri GAERG habamo imiryango, “Abavandimwe Family” bavuye mu ntara y’amajyepfo baza kwibuka imiryango yazimye muri Gatsibo.
Nabo bari bitegeye gufasha umuntu uwo ariwe wese wagira ikibazo cy'ihungabana.
Nabo bari biteguye gufasha umuntu uwo ariwe wese wagira ikibazo cy’ihungabana.
Umuyobozi wa GAERG avuga ko bazakomeza kwibuka imiryango yazimye, kuko umuryango utibuka uzima.
Umuyobozi wa GAERG avuga ko bazakomeza kwibuka imiryango yazimye, kuko umuryango utibuka uzima.
Padiri Laurent Rutinduka avuga uburyo Gatete ariwe wagize uruhare rukomeye mu gutsemba Abatutsi b'i Murambi.
Padiri Laurent Rutinduka avuga uburyo Gatete ariwe wagize uruhare rukomeye mu gutsemba Abatutsi b’i Murambi.
Guvenineri w'Intara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya yavuze ko bashyigikiye igikorwa cyo kubarura imiryango yazimye mu ntara ariko ngo ikihutirwa cyane ni ukubakira abacitse ku icumu badafite aho kuba.
Guvenineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yavuze ko bashyigikiye igikorwa cyo kubarura imiryango yazimye mu ntara ariko ngo icyihutirwa cyane ni ukubakira abacitse ku icumu badafite aho kuba.
Gen. Major Jacques Musemakweri ati Hashyize imyaka 19 twibuka kandi imbaraga zacu zimaze kwibuba incuro 19 gukuba 19.
Gen. Major Jacques Musemakweri ati “Hashyize imyaka 19 twibuka kandi imbaraga zacu zimaze kwibuba incuro 19 gukuba 19.”
Minisitiri Protais Mitari n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Mucyo Jean de Dieu.
Minisitiri Protais Mitari n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Mucyo Jean de Dieu.
Umuyobozi wa IBUKA ibumoso n'umuyobozi wa GAERG.
Umuyobozi wa IBUKA ibumoso n’umuyobozi wa GAERG iburyo bwe.
Uyu munyeshuri afite urumuri rugaragaza icyizere cy'ejo hazaza.
Uyu munyeshuri afite urumuri rugaragaza icyizere cy’ejo hazaza.
Nubwo akuze, arabona icyizere cy'ejo hazaza.
Nubwo akuze, arabona icyizere cy’ejo hazaza.
Muri uru muri arabona icyizere cy'ejo hazaza.
Muri uru rumuri arabona icyizere cy’ejo hazaza.
Umuhanzi Mariya Yohana.
Umuhanzi Mariya Yohana.
Ibiganza bya Mariya Yohana bifite urumuri rw'icyizere.
Ibiganza bya Mariya Yohana bifite urumuri rw’icyizere.
Basoma amazina y'imiryango 86 yo muri Gatsibo yazimye.
Basoma amazina y’imiryango 86 yo muri Gatsibo yazimye.
Uyu muryango wa Kabayiza ni umwe muyazimye burundu.
Uyu muryango wa Kabayiza ni umwe muyazimye burundu.
Uyu muryango nawo warazimye.
Uyu muryango nawo warazimye.
Sinzi Tharcisse wakijije abatutsi basaga ijana mu gihe cya jenoside acanye urumuri rw'icyizere.
Sinzi Tharcisse (uwamabaye ingofero) yakijije Abatutsi basaga ijana mu gihe cya jenoside.
Mu kwibuka imiryango yazimye GAERG igira iti Ntukazime Nararokotse.
Mu kwibuka imiryango yazimye GAERG igira iti Ntukazime Nararokotse.
Nyuma y'ijoro ryo kwibuka imiryango yazimye bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14.
Nyuma y’ijoro ryo kwibuka imiryango yazimye bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Tuzahora tubibuka ababyishimira babyishimire abo birya bibarye n’abishinyaguzi nababwira iki ariko bazahorana agaciro kuri twebwe bambuwe…RIP dear parents , sisters , friends and relatives.. we love u so much.

    • nibyo

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    Ntabwo tuzabibagirwa na rimwe..habe niyo bayipfobya bate, ahbwo twe bidutera imbaraga cyanee!zo guhora tubibuka tunabaha icyubahiro cyabo bambuwe n’ababisha basuzuguritse cyane.

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    Iyimiryango ntikizimye kuko abarokotse dufite inshingano yo kubazirikana.

  • iyi miryango yazimye ni iyacu twese abarokotse genocide yabahitanye,tukaba tugomba kubasubiza agaciro kabo tubibuka kimwe n’abandi bavandimwe ababyeyi n’inshuti zahitanwe na genocide yakorewe abatutsi nazo tuzirikana burigihe

  • Imana ikomeze ibakire natwe tuzahora tubibibuka kandi aho muri i Jabiro kwa Jambo mumenye ko twihaye agaciro ubu ababishe tubarimbere mwiterambere

  • agahinda kazahora mumitimayacu.twishwe nabi twicwa nkinyamanswa abishi bashakaga ko tuzima gusa imana yakinze ukuboka niyo mpamvu mutagomba kuzima nararokotse nzahora mbaririra igihe cyose.

  • twibuke twiyubaka kandi duharanira kwigira
    IBUKA nayo idufashe gutunganya inzibutso abacu baruhukiyemo

  • you are the lost but one day we will be together with you in the kingdom of GOD ahataba uburibwe, indwara nindi midugararo yose.

  • Ibi bintu ni byiza!Kwibuka ni ngombwa kandi nshyigikiye minister aho avuga ngo:Nta wundi uzavuga amateka yacu, nanabikora azabikora nabi.Ndarwanya abavuga double genocide kuko ntayabaye mu Rwanda gusa ingaruka za Genocide ndasaba Minister azakore ubuvugizi na IBUKA igondeke ibyemere:Muri Murambi habaye amahano ndengakamere,ariko habaye no kwihorera kurengeje urugero kwanatwaye inzirakarengane zitabayeho na gato interahamwe!! mu byitwaga icyo gihe kujya mu nama aho abazigiyemo na nubu bataragaruka!!(izo nama zaberaga ku kibuga cy’umupira i gakenke n’ikiramuruzi kw’isoko) niba barapfuye Leta ijye idufasha tubibuke atari nk’abazize genocide kugira ngo tutayipfobya ahubwo nk’abazize ingaruka zayo bityo byumvikane ko nuteguye genocide nawe imugiraho ingaruka ,kuko hari benshi babaye incike muri ubu buryo! nuko tuvugire hamwe tuti never again.

  • Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi twese dufite inshingano yo kubibuka kuko turi inzibutso zabo kandi abapfobya ntacyo bazageraho.
    Imana izongera iduhuze naho kuko bazize icyo bari cyo.
    RIP my sisters brothers and all my relatives.May God rest your souls in eternal peace.

  • Ndabizi hari benshi bidashimisha ariko ibyo bidutera kurushaho kongera umwete twivuye inyumu imana izabahe iruhuko ridashira tuzahora tubibuka

  • Kayumba na Imana ishimwe ndabumva mwese! Abarokotse genocide yakorewe abatutsi bafite inshingano zo kwibuka ababahekuye .Ariko nabahutu bagomba kwibuka genocide yakozwe mu izina ryabo ndetse bakanibuka ko iyo uteguye genocide nawe ikugiraho ingaruka: reba nawe baratikiye ikibeho mu cyiswe gusenya inkambi, baratikira mu ikiswe kujya mu nama, buriya urebye nkabaguye hariya ikiziguro ahaaaa! ni umurundo. baratikira iyo muri Congo, baratikira,baratikira … ibi nabyo abanyarwanda bajye babimenya kandi bayibuke kuko nabana b’u Rwanda bashiraga: habaye igihe kwica inzoka -inyenzi-nkotanyi byari atari icyaha !!! haza ikindi gihe kwica interahamwe -aduyi-gipingamizi nabwo bitari icyaha !! ibihe bihora bisimburana!!u Rwanda ruzakizwa no ku mvikana no gufatanya together we can

  • nyampinga na Imananishimwe rwose singaye ibitekerezo byanyu niba ari ukuri ibyo muvuga simbizi icyo nzi neza n’uko abatutsi bicanywe ubugome bw indenga kamere, none rero ndabasaba kutazajya muvanga amadosiye niba ibyo muvuga byarabaye sinibaza ukuntu umwana wabonye nyina afombozwa inda y imvutsi agatabwa mu mazi nyabarongo ikamwanga mudusobanurire ukuntu azafata umwanya akibuka ngo umuhutu wishwe azira genocide yakoze. ndahamya ko mutazi uburemere bwa genocide yadukorewe niyo mpamvu muba mutuzanaho iyo mirengwe. imbabazi twarazitanze turabana turanabakunda ariko mujye muduha agahenge mwo kabayara mwe.

  • Nana, humura kandi ndakumva rwose abatutsi bishwe nabi kandi bazira akamama! naho abahutu bo bazize ibyo bakoze bo ubwabo cg bene wabo.Ariko urupfu rwose ni urupfu kandi ni igihugu kiba gihomba, uzarebe film ku mpfu ziteye agahinda zabaye bafunga inkambi ya kibeho,uzabona aho umubyeyi yarashwe ahetse umwana nuduhinja twacitse amaboko. nubibona uzajya wicara usengere igihugu ndetse n’abayobozi bacu ngo Imana igumye ibongerere ubushobozi nubushishozi bayoborana igihu ngo ibyabaye ntibizongere ukundi ni umuco wo kudahana ucike burundu!!!naho buri wese aba ababaye kdi ntawigirisha!

  • erega mwebwe muvuga ngo habaye icyo twakwita double genocide, igituma mubivuga turakizi, nuko mwari mwagambiriye gutsemba ikitwa UMUTUTSI aho gushira tukiyongera, nubwo hapfuye benshi ariko hatahutse n abandi mwari mwaramenesheje benshi, icyo rero kibatera ipfunwe n ikimwaro mugashaka impaka zitabaho kuko n amatakira ngoyi, ngo bage babafasha kubibuka???!!!!!! ubura amahoro kubwo impinja wasekuye, kubwo kwica urubozo abaturanyi bawe bari bagutunze, wareba amatongo uturanye nayo ukitwaza LETA!!!!!!!!!!!!!!!!!!! uuuuhhhhhhhh nimuhagarare nubwo mwaduteje imyangaro twirirwa turira ariko namwe ntimworohewe!!!!!!!!! ngo habayeho igihe cy ibipinga????!!!! have sha nuko utunzwe no gushinyagura ariko mwari mwaratwishe mbere!!!!!!! wareba agahinda bajyanye batakira abatavumva bo kumvira ijeri!!!!! sha ntacyo mwabonye kuko iyo tuba tumeze nkamwe ntabwo tuba twicarana mukazi mumashuri nahandi, twari kubagirira ibyo mwadukoreraga. ahubwo muge muceceka kuko ntanicyo mwakabaye muvuga. ABO DUHUJE AMATEKA MUKOMERE!!!!

    • sha coco ibyo uvuze nukuri peeeeee!!!!!!!!!! gusa Imana niyo izabacira urubakwiye. mubeho neza bavandimwe
      !!! bariya baba bahaze

    • Uri umugabo Coco!

  • Coco,IHANGANE nawe si wowe,cyokora ukwiye kwegerw ugafashwa kuko urarwaye! ni uvurwa ugakira uzamenya ko umugome ari nkundi! kdi nkuko KIDUMU abiririmba UWIKINZE mu kiza agahemukira abandi nawe yaramenje!!! uzageraho umenye ko nababaye incike bazize kwihorera nka hariya ikiziguro Minister yasuye nabo babaye kdi icyaha cyakozwe na bene wabo, kuko bo bari impinja!! ku bwibyo rero ni inzira karengane nyamara nta FARGE habe na AERG byo kubitaho no kubahoza bagira. kubivuga si ugukomeretsa no gushinyagura mumbabarire ababyumva batyo ahubwo ni ukubabwira ukuri mutazi cg mwirengagiza.ubu se dufate urugero rwa hariya ikiziguro havuzwe nguhe amazina y’imiryango yashize binyuze muri iyi nzira nababigizemo uruhare!!! nawe niba warihoreye cyane babivuga ukagira ipfunwe ihangane kandi uzihane uwiteka akubabarire na Leta yacu niyu ubumwe nubwiyunge izakubarira inagufashe kwiyubaka kuko wahungabanijwe nibyakubayeho erega ingoma ya HABYARA yahemukiye abantu yica abatutsi yitaga umwanzi inashyira mu kaga abahutu batanafite aho bahuriye nayo nk’abahariya i kiziguro kuko ariho twahereye.
    Harakabaho Muzehe wacu Paul KAGAME na leta ayoboye bagaruriye buri munyarwanda wese ikizere cyo kubaho ititaye ku maranga mutima ya buri wese none ikaba inadutoza kwigira! sha KAGAME yoherejwe n’Imana ngo ayobore igihugu nta wundi wari gushobora abanyarwanda!!!!
    Igihugu gifite impfubyi zitwa iza Farge,iza MINALOC,IZA SIDA, kandi buri yose ifite akababaro kayo nta nuruhare yagize mu kuba impfubyi kwayo Rwanda we waragowe! ariko ugira n’amahirwe yo kuyoborwa numugabo ushishoza!!

Comments are closed.

en_USEnglish