Digiqole ad

Kwibuka byaharirwaga abarokotse ariko ubu byarahindutse-Perezida wa Ibuka/Nyanza

 Kwibuka byaharirwaga abarokotse ariko ubu byarahindutse-Perezida wa Ibuka/Nyanza

*Ibitaro bya Nyanza byibutse binaremera uwapfakajwe na Jenoside
Kuri uyu wa Gatanu ubwo abakozi b’ibitaro bya Nyanza bibukaga abari abakozi babyo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Ibuka muri aka karere ka Nyanza, Kabagamba Canisius yavuze ko mu myaka yashize kwibuka byaharirwaga Inzego za Leta n’abarokotse ariko ko ubu yahindutse, bikaba byarabaye igikorwa cy’Abanyarwanda bose.

Ubu ibigo hafi ya byose bisigaye bigena umunsi wo kwibuka
Ubu ibigo hafi ya byose bisigaye bigena umunsi wo kwibuka

Uyu muyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyanza, Kabagamba Canisius avuga ko iyo igihe cyo kwibuka cyageraga, hari bamwe mu banyarwanda bigiraga ba ntibindeba ariko ko ubu byahindutse.
Avuga ko ubu ibigo bitandukanye bisigaye bifata umwanya wo kwibuka abakozi babyo bazize Jenoside ndetse bikongeraho no gufasha abayirokotse batishoboye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza buvuga ko buri mwaka iyo iminsi 100 yahariwe kwibuka igeze, bibuka muri rusange abazize Jenoside ariko bakagena umunsi umwe by’umwihariko wo kwibuka abari abakozi b’ibitaro bagenera umunsi umwe wo gufata mu mugongo no kuremera imiryango basize.
Dr Pascal Ngiruwonsanga Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza avuga ko kwibuka abazize Jenoside ubwabyo ari igikorwa kireba abanyarwanda muri rusange gusa ngo biba byiza kurushaho iyo  abakozi bafashe  umwanya bagasura imfubyi, abapfakazi n’inshike zagizweho ingaruka na Jenoside.
Ati “Twaje gufata mu mugongo uyu mubyeyi kugira ngo twifatanye na we muri ibi bihe byo kwibuka tunamwereke ko hari itandukaniro ry’ubutegetsi bwakoze Jenoside n’uburiho ubu.”
Ngiruwonsanga avuga ko bamwe mu bagize uruhare mu guhiga no kwica abo muri uyu muryango ari abo bakoranaga batari bafite ubumuntu.
Mukantwari Libératha wagizwe umupfakazi na Jenoside avuga ko ikimushimishije kurushaho ari ukubona abakozi b’ibitaro by’aho umutware we yakoraga baje kwifatanya nawe mu kababaro.
Ati “Iyo tugeze muri ibi bihe byo kwibuka ducika intege ariko biradushimisha iyo tubonye abantu nkamwe muje kuduhumuriza tukibuka ko abazize Jenoside mubazirikana.”
Uyu mubyeyi yagaye abakoze Jenoside kuko bahemukiye umuryango nyarwanda nabo batiretse.
Kayigema Gallican ni we wari umukozi w’ibitaro bya Nyanza muri Jenoside yakorewe abatutsi akaba yaricanywe n’abandi 25 bakoranaga. Ibi bitaro  byahaye uyu mukecuru Sheki y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Banagize ibiganiro byagarutse ku mateka ya biriya bitaro muri Jenoside
Banagize ibiganiro byagarutse ku mateka ya biriya bitaro muri Jenoside

Bageneye umupfakazi inkunga
Bageneye umupfakazi inkunga

Dr Pascal Ngiruwonsanga uyobora biriya bitaro avuga ko kwibuka bireba abanyarwanda bose
Dr Pascal Ngiruwonsanga uyobora biriya bitaro avuga ko kwibuka bireba abanyarwanda bose

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Hari igihe bamwe batitabiraga kuko iyo hari uwahagurukaga akagushinja ko wagize uruhare mu bwicanyi ahongaho cyangwa aho wabaga mbere bahitaga bagutambikana ibyawe bikigwa nyuma. Aho Gacaca irangiriye, ubu bene ibyo birego nta bikiriho. Igitinywa cyane ubu ni ugushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside, ariko si ikibazo gifite uburemere nk’ubwo ibirego bya mbere ya Gacaca byari bifite.

  • Ni byiza cyane kuba Ibuka ishyigikiye kandi yishimiye ko abanyarwanda bose bibukira hamwe ababo bose bishwe urw’agashinyaguro.

  • @John, ngo kwibuka bose! Vana ibyo aho.

  • Ariko jye umuntu aje kumfasha kwibuka abanjye nabuze atabyiyumvamo, sinabyishimira. Numva birutwa n’uko yabyihorera. Aho imihango yo kwibuka ishyiriwe mu midugudu, hari benshi bayijyamo kubera igitsure cy’ubuyobozi kandi bitabavuye ku mutima, kuko iyo batitabiriye ibihano bikurikira, cyane cyane mu cyaro.

Comments are closed.

en_USEnglish