Kwibuka aba’sportifs’: … na Rutikanga yari ahari, ariko abakina Foot nta n’umwe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu habaye urugendo n’umuhango wo kwibuka abahoze bari mu muryango mugari wa Sport mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi herekanwa amafoto n’amazina yabo, abenshi ni abari abakinnyi b’umupira w’amaguru, gusa muri uyu muhango nta mukinnyi n’umwe w’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda wari uhari, ndetse n’igitambaro cya FERWAFA cyari gifashwe n’abantu batazwi mu mupira. Minisitiri Uwacu yavuze ko kwibuka abasportifs bishwe ari inshingano y’abahari ubu.
Batangiye basura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri Rond – Point ya Kimihurura, bajya kuri Petit stade i Remera.
Uru rugendo rwarimo amashyirahamwe y’imikino inyuranye mu Rwanda kugeza no ku makipe y’abakina rimwe na rimwe (amateurs), rwitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro nka Ministiri Uwacu Julienne, umuyobozi wa komite Olempike Robert Bayigamba, abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino itandukanye, abakinnyi, abatoza, n’abandi bakunzi b’imikino.
Bageze kuri Petit stade i Remera, abitabiriye uyu muhango beretswe amafoto n’amazina y’amagana y’aba ‘sportifs’ bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Muri uyu muhango, minisitiri wa Sport n’Umuco Uwacu Julienne yibukije aba sportifs ko kwibuka bagenzi babo bishwe, ari inshingano yabo.
“Ni igisebo gikomeye kuba igihugu cyacu cyarabayemo Jenoside, nyamara abantu benshi bariyitaga aba sportifs, kandi tuzi ko indangagaciro ya mbere iranga sports, ari urukundo. Gusa ni amateka yacu tugomba kuyemera. Kandi kwibuka bagenzi bacu bavukijwe ubuzima, tukabifata nk’inshingano, bikadufasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mikino. Uruhare abo twibuka bagize mu iterambere rya sports, ni ingenzi, niyo mpamvu tutazahwema kubibuka” – Uwacu Julienne ufite imikino mu nshingano ze…
Muri uyu muhango ariko Football uko biba byitezwe kuko ariwo mukino ukundwa na benshi kandi wanatakaje abantu 54 (abakinnyi n’abatoza) bishwe muri Jenoside. Hari gusa Visi Perezida wa FERWAFA Vedaste Kayiranga na Perezida w’abafana ba Rayon Sports Claude Muhawenimana. Nta mukinnyi n’umwe w’umupira w’amaguru ku rwego rw’Amavubi cyangwa rw’amakipe y’ikiciro cya mbere wahabonetse. Ibintu byanenzwe na bamwe mu bayobozi mu magambo yabo.
Indi mikino myinshi yari ihagarariwe n’abayobozi, indi n’abakinnyi, cyangwa abakinnyi n’abayobozi bagiye baserukirwa.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Football hishwe abakinnyi n’abatoza 54, Volleyball 44 na Basketball hicwa 29. Aba ni ababaruwe kugeza ubu.
Egide Nkuranga Visi perezida wa IBUKA yasabye aba sportifs gukomeza gukusanya amakuru n’amafoto y’aba sportifs bazize Jenoside kuko ngo hakiri n’abandi bataramenyekana.
Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Mama shenge. Rutikanga yakanyujijeho da! Ndamwibuka kera avuye guterana ibipfunsi iyo mu bwatsi bwa Nyakubahwa Pombe. Kuri micro ya Nyakwigendera Viater Karinda, ubwo hari mu rubuga rw’imikino rwakundwaga na benshi mu Rwanda, yatangarije abanyarwanda bari bamuteze yombi ko we n’ikipe yari ayoboye bakubise abo bari bahanganye maze ngo abarebaga urwo rukino rw’amahoro bagereranya ibipfunzi bya Rutikanga Ferdinand na bagenzi be nk’imvura yagwaga i Bukoba! Genda mpongo urashaje.
Ubwo harimpamvu babipinze. Ministre azabafungire robinet hogato.
Ferdinand Rutikanga twaramukundaga cyane yaduserukiye ahesha ishema igihu cyamubyaye.
Yowe ga mama!rutikanga nimpanga ye disi.mbega abantu bashimishije
Abashinzwe umuco muri ministeri muzabyigeho neza, imihango yo kwibuka ntimukayitumiremo abo idashishikaje. Ntacyo bitanga kuko kwibuka bya nyabyo biva ku mutima ukunda kandi ufitiye ubwuzu abishwe n’abarokotse. Ku bwanjye, no mu cyumweru cyo kwibuka cyo muri Mata, nta muturage n’umwe ukwiye guhatirwa kwitabira imihango igihe atabyiyumvamo cyangwa atabishaka. Aho kugabanya ingengabitekerezo Leta yifuza kurwanya, birazongera. Umushinyaguzi ugiye mu mihango yo kwibuka yakora iki kindi kitari ugushinyagura?
Comments are closed.