Digiqole ad

Kwibaruriza i Goma bibaha uburenganzira bwo kwinjira mu Rwanda

Kwiyandikisha kuri liste y’itora mu mujyi wa Goma biratuma uhiyandikishirije abona uburenganzira bwo kwinjira mu Rwanda akarenga ibirometero 50 uvuye ku mupaka yerekanye gusa icarita y’itora nkuko byemezwa n’umwe mu bakozi ba douane y’u Rwanda.

Abashaka kubarirwa i Goma ni benshi cyane

Ibi ngo byatumye abantu baba benshi cyane ku biro by’amatora muri iyi capital y’intara ya Kivu y’amajyaruguru, abantu benshi bari kuva mu biturage byo mu ntara ya Kivu y’amaruguru baza kwiyandikisha mu mujyi wa Goma kugirango babone ayo mahirwe yo kujya binjira mu Rwanda bikorere business bitabagoye.

Abacongomani batibarurije mu mujyi wa Goma bazajya basabwa impapuro zo kwinjira (Laisserpasse na Passport) ibi nibyo biri gutuma n’abakongomani baba mu Rwanda bose bajya kwiyandikishiriza i Goma kugirango babashe kujya binjira mu Rwanda ntangorane kuko basabwa gusa ikarita y’itora.

Bamwe ngo baratanga ruswa y’amadorari 5$ cg $10 kugirango iyi gahunda yihute kuribo kuko hari umubyigano ukomeye.

Gutandukanya abanyarwanda n’abakongomani ni ikibazo 

Benshi mu bari kuza kwibaruriza i Goma ngo bari gufatwa nk’abanyamahanga kuko batazwi i Goma, tariki 25/04 ku biro by’ibarura byo hafi y’ahitwa Katindo, Josephine Rugatate w’imyaka 21  yabanje kwangirwa kubarurwa kuko asa n’abanyarwanda cyane, aho bakaba batamuzi kandi akaba ntanikarita y’itora yari afite kuko iyambere ya 2006 yari ataragira imyaka yo gutora.

Gusa ngo hari n’abanyarwanda benshi bari gushaka uburyo babarurwa bakagira ikarita y’itora ya Congo ishobora no kubahesha ubwenegihugu, kugirango bahunge imisoro itandukanye basabwa.

Chrismexes

Umuseke.com/Rubavu

3 Comments

  • Ndumva nta kibazo kirimo na gito pe!!!!!!!!!!

  • u rwanda ni pradizo!

  • BAKO WAPI BANA!!!

Comments are closed.

en_USEnglish