Digiqole ad

Kwerekana imikino ya CHAN kuri internet byahagaritswe

 Kwerekana imikino ya CHAN kuri internet byahagaritswe

Perezida Kagame avuga ijambo ritangiza imikino ya CHAN mu Rwanda, iburyo bwe hari Perezida wa FIFA Issa Hayatou na Vincent de Gaulle Nzamwita wa FERWAFA

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ cyahagarikiwe gahunda zo kwerekana kuri ‘internet’ (Livestreaming) imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016 irimo kubera mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo.

Perezida Kagame avuga ijambo rigufi ritangiza CHAN mu Rwanda, iburyo bwe hari Perezida wa FIFA Issa Hayatou na Vincent de Gaulle Nzamwita wa FERWAFA
Perezida Kagame avuga ijambo ritangiza imikino ya CHAN mu Rwanda, iburyo bwe hari Perezida wa FIFA Issa Hayatou na Vincent de Gaulle Nzamwita wa FERWAFA

Arthur Asiimwe uyobora iki kigo yiseguye kubakurikiraga iyi gahunda, cyane cyane abanyaRwanda baba mu mahanga.

Mu kubitangaza Asiimwe yagize ati: “Nshuti, kubera amabwiriza ya CAF, duhagaritse gahunda yo kwerekana imikino ya CHAN binyuze ku rubuga rwa ‘internet’ rwa RBA. (ni uguhera ku mikino y’uyu munsi tariki 21 Mutarama 2016), mukomeze kutwihanganira.”

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ifitanye amasezerano na sosiyeti icuruza amashusho y’imikino ‘SPORTS 5’.

Iki kigo gifitanye amasezerano na CAF yo kuzageza muri 2028, aho kizatanga miliyari y’amadolari muri iyi myaka 12 iri imbere.

Ibi byemeza ko ari bo bafite uburenganzira bwo gusakaza amashusho y’imikino yose itegurwa na CAF.

Bityo Televiziyo y’u Rwanda yahawe uburenganzira bwo kuyerekana mu Rwanda gusa nk’igihugu cyakiriye amarushanwa, ariko ntiyemerewe kohereza aya mashusho kuri internet ikwira kw’isi hose.

Uyu mwanzuro wa CAF ntiwishimiwe n’abanyaRwanda baba mu mahanga cyane ko ari bwo buryo bakoreshaga bakurikirana imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi, ikomeje kwitwara neza, dore ko yamaze gukatisha itike ya 1/4, nyuma yo gutsinda imikino yombi imaze gukina mu itsinda yomu itsinda ‘A’ ihagazemo.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • ntakundi tu! uzukuntu nakomeje kugerageza burikanya Match ya Cngo irinzirangira nkigerageza haaaaaaaaaaa

  • Gusa me kunda cash mugakabya muraduhemukiye gusa jye simbyemeye.

  • Nkubu demi fnal yrwanda rukina na Congo sinzawureba koko?

  • ICYO CYEMEZO KIRABABAJE CYANE KURI TWEBWE TUBA MU MAHANGA

    • Uzaze murwakubyaye iwurebe!!!

  • wihangane
    ntakundi

  • Birababaje kuko nibwo buryo twari dufite bwo gushyigikira ikipe yacu Amavubi

  • Cyangwa ni ikibazo cy’umuliro.

  • Akeza karigura. Ni mwihe agaciro mureke piratage.

  • Matchs turazireba kuri internet uko babigenza kose jye ntanimwe ndabura haa biragoye tvr yarahagaritse ariko hari abandi bazi reka na. Vive Amavubi tukuri inyuma ukomere kudushimisha

  • @Roben NGABO uri injiji cyanye wowe wanditse iyi nkuru , none ninde wakubwiye ko umuntu ashoora miliyaridi y’amadolari (urumva neza icyo aricyo ?) ngo we aba adafite uburyo bwo gucuruza n’isi ? abo banyarwanda nyine barebere imikino mu buryo bwateganijwe n’uwashooye amadolari ye mu buryo yateganije kandi ntukitinyuke kumbwira ko butariho kuko niba igicuruzwa kiriho kiragurwa nibibasaba kugura nyine bagure ark ntuvuge ko buryo basigaranye bwo kureba imikino. iyo ibintu bicuruzwa biragurwa mwirinde kwitiranya ibintu cg kuremara amaboko ngo murafashwa . urumva ? abanyarwanda bakubwiye ko ibi bibateye ikibazo ni abahe? ko utabashyize muri iyi nkuru ? ikindi RBA se nka televisiyo y’igihugu yo yananiwe kugura uburenganzira bwo kwogeza imipira ikoresheje abanyamakuru b’abanyaRwanda mu gihug cyakiriye imikino ? aho abaturage bareaba match kuri TV z’amahanga RBA igatinyuka ikabikora nawe ukazana akantu gato nkako , ahubwo byagenze bite ibyo wenda iyo ibidusobanurira naho utwo ni utuntu tw’abana urimo ,utibagiwe isoni no kudateganya biteye isoni imbere y’amahanga ? nindi uyobewe mu rwanda ikibazo cy’ingufu gihari ko umuriro ushobora kugenda bitunguranye mu mijyi irenze itatu bikamara igihe kirekire ? kugeza ubwo habura na moteri imurikira abakina ? urazana utuntu nk’utwo wivugira ubusa buri aho ngo wanditse erega !? urubuga wanditseho inkuru ikennye icyo , ikigeraho nagusezerera nta mperekeza nta kwicuza cg no kubitekerezaho na guto ! mujye munaca akenge mwa bana mwe iyo mwiha gushyira ku karubanda ubugoryi bwanyu. niba nkkubabaje kandi ndamaze!

  • ABANYARWANDA BABA MUMAHANGA BATARI KUBASHA GUKURIKIRANA IMIKINO YA CHAN, MUREBERE KURI RTNC YA CONGO IRI KUYEREKANA KUKO NANJYE NIHO NDI KUREBERA KANDI NDI MUBUDAGE, NAHO NTABUNDI BURYO WAYIKURIKIRA PE.

Comments are closed.

en_USEnglish