Digiqole ad

Kugaruka kwa Maroc muri ‘African Union’ kurimo ikibazo

 Kugaruka kwa Maroc muri ‘African Union’ kurimo ikibazo

Marco yemerewe kugaruka muri AU

Umwami wa Maroc uherutse mu Rwanda no muri Tanzania yagombaga gukomereza uruzinduko rwe muri Ethiopia gusa ubu yarusubitse. Uyu mwami kuri uyu wa mbere yahamagaye Perezida Idriss Itno wa Tchad amusaba kubwira umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, Nkosazana Dlamini Zuma, kwihutisha ubusabe bwa Maroc bwo kugaruka mu muryango w’Ubumwe bwa Africa. Kugaruka kwa Maroc mu muryango ngo bishobora gutera amacakubiri, ubusabe bwayo cyaba ari cyo kiri kubutinza.

Inama y'i Addis mukwa mbere umwaka utaha niyo biteganyijwe ko yatora kwemerera Maroc cyangwa kuyangira kugaruka mu muryango
Inama y’i Addis mukwa mbere umwaka utaha niyo biteganyijwe ko yatora kwemerera Maroc cyangwa kuyangira kugaruka mu muryango

Gusaba kugaruka mu muryango kuri Maroc ubu ngo birimo ibibazo nk’uko bivugwa na JeuneAfrique.

Umwami wa Maroc ubu wahise ufata ikiruhuko kigufi muri Zanzibar avuye mu Rwanda no muri Tanzania,  kuri uyu wa mbere yavuganye kuri Telephone na Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad amusaba gusaba Nkosazana Dlamini Zuma akageza ku bihugu byose bigize umuryango ubusabe bwa Maroc bwo kuwugarukamo. Ubusabe Mme Dlamini ngo abufite kuva tariki 22 Nzeri 2016.

Uyu munsi kandi uyu mwami ngo yahamagaye Minisitiri w’Intebe Haile Mariam Dessalegn wa Ethiopia bumvikana ko asubika uruzinduko rwe yari afite muri Ethiopia, rwimurirwa mu matariki ya nyuma y’uku kwezi.

Mu kwezi kwa mbere nibwo inama y’umuryango w’ubumwe bwa Africa izabera ku kicaro cyawo i Addis Ababa.

Maroc irakeka ko kuba itaremererwa kugaruka mu muryango biva kuri Mme Nkosazana Dlamini Zuma usanzwe asa n’ushyigikira Leta ya Sahara y’Iburengerazuba, ari nayo ikibazo cyayo cyatumye Maroc yivana mu muryango w’ubumwe bwa Africa mu myaka 32 ishize.

Ubundi, kugira ngo Maroc yemererwe kugaruka, Perezidante wa Komisiyo y’uyu muryango amenyesha buri munyamuryango mu buryo bwanditse bwohererezwa ibihugu bigize umuryango ubusabe bwa Maroc, ategura abanyamuryango ku matora yo kwemeza cyangwa kwanga ko umunyamuryango. Amatora nk’aya ku kugaruka kwa Maroc yari ateganyijwe mu nama yo mu kwa mbere  umwaka utaha.

Umunyapoliti wo muri Cameroun yabwiye JeuneAfrique ko inyandiko nk’iyo imenyesha ubusabe bwa Maroc igihugu cye kitarayigezwaho.

Ibihugu bimwe bya Africa ngo ntabwo bifite ikibazo mu kugarura Maroc mu muryango ubihuza, gusa ngo bifite impungenge ko Maroc izaza igashoza intambara yo kwirukanisha Sahara y’Iburengerazuba muri uyu muryango.

Ibi ngo byagarutsweho na Perezida Idriss Déby Itno mu nama y’uyu muryango iheruka kubera i Kigali.

Ubu hari impungenge nyinshi ko kugaruka kwa Maroc gushobora guteza amacakubiri mu bihugu bigize uyu muryango kuko harimo ibishyigikiye Sahrawi Arab Democratic Republic n’ibyashyigikira Maroc.

Kuva Maroc yakwivana mu muryango mu 1984, yakomeje gusaba abayobozi b’ibihugu bya Africa gushyigikira Maroc cyangwa se Republika ya Sahrawi. Ko nta ugomba kubishyigikira byombi.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyi nkuri ya Maroc mu kwivana mururiya murwango basabwe guha ubwigenge sahara baranga, buhurirana nigihe ibihugu byose byaharaniraga ubwingenge barivumbura baragenda kuko Africa yarimaze kwakira amashyaka aharanira ukwishyirukizana kw’abaturage muricyo gihe OLP ya Yasser Arafat yahawe umwanya,Polisario ihabwa umwanya.Muri ONU ikibazo kirahari ariko Maroc yarinangiye none itangiye kuza gukora lobbying itanga amafaranga hiryanohino ngo ibihugu bya frica byirukane polisariyo.Ibingibi abazabikora bazibuke ko batatiye Mandela.Ajya kurahira kuba président wa South Africa uyu Clinton usigaye adusekera kurusha abandi yaramubwiyengo nutumira Fidel Castro wa Cuba sinzahagera.Mandela yaramushubije ati: Igihe mwaduhigaga uyu niwe watubaye iruhande.Mwebwe muze niba mutaje nta kibazo..Aha abanyafrica bagombye kumenyako abobarwanashyaka bakiriye ibyo baharaniraga bamwe batari babigeraho gutyo bagakomeza kubaterinkunga.Vive le front Polisario.

Comments are closed.

en_USEnglish