Digiqole ad

Kuyobora ntibijyana n’imyaka ufite cyangwa iyo umaze ku butegetsi – Kagame

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu, i Kigali igahuza abayobozi batandukanye bitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki nyafurika itsura amajyambere, ikiganiro cyabaye kuri uyu mugoroba cyavugaga ku “Umuyobozi Africa icyeneye” , Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba wayobora igihugu ukakigeza kuri byinshi bitajyana n’imyaka ufite cyangwa iyo umaze ku butgetsi ahubwo ngo igikenewe ari uko umuyobozi akura mu bukene abo ayobora.

Perezida Kagame mu kiganiro cyo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu
Perezida Kagame mu kiganiro cyo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye Visi Perezida wa mbere wa Kenya William Ruto, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe,  Thabo Mvuyekwa Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Olusegun Obasanjo wahoze Perezida wa Nigeria, Benjamin Mkapa, wahoze ayobora Tanzania, umuherwe w’umunyasudani Dr Mo Ibrahim, umuyobozi wa Banki nyafurika itsura amajyambere Donald Kaberuka n’abandi.

Muri iyi nama Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo muri iki gihe abanyafurika barimo kuganira kuri Afurika bifuza n’ubuyobozi bubereye iyo afurika bifuza atari ubwa mbere biganiriweho ariko bitigeze bitanga umusaruro.

Impamvu ituma byaragiye biganirwa ariko ntibigerweho, ngo byatewe n’uko usanga habaho kuganira ikibazo n’igisubizo cyacyo bikagaragara ariko ntihashyirweho uburyo bwo kubishyira mu bikorwa bufatika.

Ibi ngo bikaba byaratewe n’uko abayobozi bariho bari abo kureba inyungu zabo gusa, bagakoresha abaturage mu nzira mbi, ndetse rimwe na rimwe bakanabafatirana mu bukene barimo.

Ati “Tugomba gusubiramo uburyo abaturage bari bayobowe,….umuyobozi agomba kubaho kubera impamvu kandi impamvu ikaba kuyobora abaturage bakagera ku iterambere, bakava mu bukene.”

Perezida Kagame asa n’utebya yavuze ko kenshi ahura n’ibibazo bimubaza ngo “Uzagenda ryari?”, “Urateganya kuguma ku butegetsi?”, “Cyangwa ntuzagenda?”. Ariko nyamara ngo ntabazwe ibyo ari gukora n’icyo amariye igihugu cye. Iki we yita ko aricyo umuyobozi yagakwiye kubazwa mbere y’ibindi.

Kuri Perezida Kagame kandi ikibazo ngo ntigikwiye kuba gusimburana kw’abayobozi ahubwo icyo basize inyuma yabo mu gihe basimbuwe.

Uko abandi bayobozi babona ubuyobozi bubereye Afurika

Tabo Mbeki, asanga kugira ngo Afurika izira intambara n’amacakubiri, Afurika izira ruswa n’ubusumbane bw’abagabo n’abagore Abanyafurika bifuza igerweho Abanyafurika ubwabo bagomba kwigenzura.

Dukwiye kujya twicara tukajorana, umuyobozi utakoze ibijyanye n’iyi Afurika dushaka tukabimuba, uwitwaye nabi, uwunyereza amafaranga y’abaturage tukabimubwira.

Ariko ntidushobora kubikora kuko dufite ubwoba, dufite ubwoba bwo kubwizanya ukuri , kandi nitutabikora tuzongera twicare ikindi kinyejana tuvuga kuri ibi.” Thabo Mbeki.

Thabo Mbeki avuga ku bayobozi bakwiye Africa kuri uyu mugoroba
Thabo Mbeki avuga ku bayobozi bakwiye Africa kuri uyu mugoroba

Ku ruhande rwe, uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa we asanga ibyo abanyafurika bifuza bidashobora kugerwaho mu gihe hakiriho ubuyobozi bwikunda.

Abayobozi ngo bashimishwa no kuba bari ku butegetsi, barengera inyungu zabo n’ubuyobozi bwabo.

Naho, Visi perezida wa Kenya, William Ruto we asanga Afurika ikeneye aboyobozi bereba inyungu z’abaturage, bikaba byatuma banafata imyanzuro ikomeye.

Aha yatanze ingero z’imyanzuro yagiye ifatwa n’abayobozi b’u Rwanda, Kenya na Uganda mu mwaka ushize, ndetse n’amasezerano yo kubaka inzira ya Gari ya moshi.

Gari ya moshi mu karere ntabwo yubatswe no mu kinyejana gishize, ahubwo mu kinyejana cyabanje. Nyamara tuzi neza ko gari ya moshi igabanya ibiciro by’ingendo n’ubwikorezi ho 70%, ariko ejo bundi nibwo abayobozi ba Uganda u Rwanda na Kenya basinye ku masezerano yo kubaka iyi nzira.”  William Ruto.

Avuga ko nubwo imyanzuro nk’iyi iri gushyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe ariko nibura bitanga ikizere kigaragaza abayobozi Africa ikeneye.

Ku kibazo cy’abayobozi  bakuze baguma ku buyobozi igihe kirekira aho kubuha abakiri bato bashobora no gutegura ibihugu by’ejo hazaza bazabamo n’abana babo.

Dr Nkosazana Clarice Dlamini Zuma umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yavuze ko igikuru atari ugusimburana cyangwa guha ubuyobozi abakiri bato, ahubwo icyiza ari uko abato n’abakuru bahuriza hamwe imbaraga z’umubiri n’izo mu mutwe bakazamura ibihugu byabo.

Yagize ati “Hakenewe ubuyobozi bwiha intego y’ibyo buzakora n’aho bushaka kugeza abaturage,….niduha ubushobozi urubyiruko rwacu ruzabona ibisubizo by’ibibazo dufite.”

Dlamini-Zuma kandi akangurira abayobozi ba Afurika gukorera hamwe kuko bari hamwe aribwo bakomera.

Atanga ibitekerezo byo ku bayobozi Africa ikeneye uwahoze ayobora Tanzania yagize ati “Birabaje kubona Africa ikungahaye kuri buri kimwe ariko bikagirira akamaro ibihugu bitari ibya Africa, byose biterwa n’abayobozi babi. Africa kwiye guhinduka.” Benjamin Mkapa.

Nyuma y’iki kiganiro hakurikiyeho ikiganiro bamwe mu bayobozi b’ibihugu, abashyitsi bakuru n’abatuiwe muri iyi nama bo ku rwego rwo hejuru bagirana n’abayobozi bakiri bato b’imishinga imwe n’imwe y’iterambere.

Kuwa kane tariki 22 Mata nibwo iyi nama kuru ya Banki Nyafrika itsura amajyambere, BAD, iri butangizwe ku mugaragaro, ni nabwo kandi hateganyijwe imihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iyi banki imaze ishinzwe.

Dr Donald Kaberuka atangiza iki kiganiro
Dr Donald Kaberuka atangiza iki kiganiro
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cyo kuri uyu mugoroba
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cyo kuri uyu mugoroba
Benjamin Mkapa avuga ko ababazwa no kuba Africa ifite byose ariko ikabura byinshi
Benjamin Mkapa avuga ko ababazwa no kuba Africa ifite byose ariko ikabura byinshi
Abantu batandukanye bitabiriye iki kiganiro
Abantu batandukanye bitabiriye iki kiganiro
Ministre w'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana akurikiye iki kiganiro
Ministre w’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana akurikiye iki kiganiro
Nkosazana Dlamini Zuma uyoboye Komisiyo y'Umuryango wa Africa yunze ubumwe
Nkosazana Dlamini Zuma uyoboye Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe
Dr Ntawukuriryayo uyobora Sena y'u Rwanda na Prof Sam Rugege uyobora Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda
Dr Ntawukuriryayo uyobora Sena y’u Rwanda na Prof Sam Rugege uyobora Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda
Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muzee jyewe ndakwemera rwose uzave ho uruko watuzaniye tram iva kurya nyuma ikagera ikanombe naho abo bakubaza igihe uzaviraho ntabwo aribo bagutoye 

    • Ntabwo bamutoye koko kuko atigeze atorwa!

      • @rukamba,bikurye!!!!niba utaramutoye abandi twaramutoye!pole sana!

  • abayobozi bacu nibakomeza amatwara kaya..africa iziruhutsa.

  •  iyo wakoze neza uvaho
    abaturage bakazabigushimira,iyo ntacyo wakoze nabwo cyangwa ntugire icyo
    ugeza kubaturage nabwo uva kubutegetsi vuba kugira ngo abandi
    babishoboye bagire icyo bakorera abaturage! Ukuri rero ni uko umuntu
    atakwihambira kubutegetsi yakora neza yakora nabi ! Ibindi birenze ibyo
    ni amagambo!

    • agree with you uvuze ukuri cyane

  • Muzee ndakwera uzatuzanire umuhanda Wa tram uva kurya nyuma kugeza ikanombe 

  • umukuru wigihugu cyacu turamwemera,kuko atuyobora neza kandi akagerageza gushakira ibisubizo by,ibibazo afrika igenda ihura nabyo.ninde umuhiga muri africa wamuhiga muri africa yacu se?ntanumwe wamuhiga.komeza utuyobore shema ryacu.tuzongera tugutore kuko watugejeje kuri byinshi.

    • Erega kuba atahindura itegeko nshinga hakajyaho undi utoranyijwe na FPR nka system ntibivuze ko atakomeza kugira ijambo mumiyoborere y’igihugu. Mzee wacu turamwemera twizeye ko abavuga ko azihambira kubutegetsi bamwibeshyaho, Nkuko kuba ataba ari prezida bitavuze ko ibintu byapfa arebera.Twizeye ko imitego batega u Rwanda izabashibukira twikomereje urugendo rw’iterambere.

  • Ibyo umuntu yakoreye abaturage, yaba agomba kuva ku butegetsi yaya yabugumaho agomba kubigaragaza muri accountability.  Ntabwo ari umwihariko wa bamwe. Sinumva impamvu yo gukwepa ikibazo kiriho. None se ibyo abandi ba Prezida bavuga ko Afurika ikeneshejwe n’abayobozi bikunda baba babeshya? Kandi bariya babivuga dore batanze urugero bahariye abandi kare kandi baremye baremewe mu bihugu byabo, barabihagararira bagahabwa n’ijambo rikumvikana.

    • Ibyuvuganibyo,iwacu ntamuperezida n’umwe nkabo tugira bose kubavanaho babanza kwicwa ibituzabiheramo kugeza ryari?

  • Mandats 2 nizo itegekonshinga ryashizeho ni ukuvuga yuko ibindi byose bishyashya bigomba guca muri kamarampaka abaturage bose bagasubira mu matora bemeza yuko mandats zibaye infiniment illimites dans l’espace et dans le temps!!! Ariko, ariko Mana we ubu koko ninde waroze abanyafurika kugundira ubutegetsi!! Harya ngo muri Milliyoni 11 za abanyarwanda ngo nta wundi ushoboye koko???Nzaba ndeba ni umwana w’umunyarwanda. Kera bajyaga bavuga ngo ingoma zirahinduka ariko abakaraza ntibajya bahinduka kabisa. Indwara ya Mugabe ndabona yandura vuba bagenzi!!!

  • Icyo du shaka namahoro kandi turayafite nimyaka ijana izagere ariko icya mbere namahoro iryo tegeko shinga niryimana se ayimanayo abantu barayakuricyiza Twe abanyarwanda turashaka amahoro kandi turayafite umuntu wese ushaka kugusubiza aho twavuye bamukatiye urumukwiye 

    • Harya nabwo wibuka uwatubwiraga ngo turi mu bumwe n’amahoro kandi bizatugeza kumajyambere?Byaje kugenda gutenyuma?Kwihambira kubutegetsi nikintu kibicyane abakunda afande bamubwire azareke itegekonshinga yagizuruhare mugushyiraho.Arikubundi ko twibagirwako arikuririya ntebe muri 2017 azabayayimazeho imyaka 17.

  • Perezida wacu Paul KAGAME mubyukuri wakoze byinshi byiza, uzatubabarire rwose uve kubutegetsi neza ureke gukora ku itegekonshinga hazajyeho undi  kuko siwowe wenyine gusa w’umunyabwenge cyangwa ukora neza nanone muri FPR yose, kuko hari n’abandi benshi bakomereza aho wari ugejeje! Abanyarwanda ntantambara nimvururu dushaka rwose. Uzadufashe uveho neza umuvuduko w’iterambere u Rwanda rufite udasubizwa inyuma n’abatifuriza u Rwanda ineza

  • ikibazo africa ifite nuko abapresida bategurauko bajya kubutegetsi ariko ntibategura uko bavaho bigatuma bashakisha uwabasimbura akaguma kubarwanaho nk’abana babo cg abo mu muryango wabo. ubundi bateguye imibereho yabo nyuma yo kuyobora bikandikwa mwitegeko ntibajya barwanira kukuma kubutegetsi urugero muri amerika uvuyeho nibwo atangira guhembwa neza agatura ahantu heza bamuteguriye none ko ibyo abonye aribyo byiza kurenza ari kubuyobozi kuki yatinda kubuyobozi ubanza manda yabo uyihaye imyaka myinshi batakwemera 

  • Ariko muratsetsa iyo America yabanje kwiyubaka mureke muzee aduhe icyerecyezo kandi buri wese uri murwanda ni muhanga aho muvuga barabimushimira  uretse bamwe. BataZi iyo bari muba muhaze amahoro mugihe ahandi bayifuza twe tutavuga kutuzanira Tramabandi ngo navehO ku

  • Yes. ICYO DUSHAKA NI AMAHORO KANDI TURAYAFITE.

    • Harakaba ho President Paul KAGAME,ni ukuri Imana ikwiriye gufasha President wacu message atanga zuzuyemwo inama n’ibitekerezo byiza agira cyane abanyafrika bene wacu bakazumva kandi zigashyirwa mu bikorwa kuko igihe kibaye kinini agira abanyafrica inama ariko kubera ko nemera Imana cyane amaherezo bazazishyira mu bikorwa kuko turamwifuriza kuramba agakomeza akigisha kuko nubundi kwigisha ni uguhozaho.

  • Iyo uri umuyobozi ugakora neza, abaturage barabigushimira ariko iyo igihe kigeze kandi hubahirijwe amategeko, uragenda hanyuma abaturage bagasigara bagushima, ndetse n’ugusimbuye akajya akugisha inama. Iyo wakoze nabi nabwo uragenda iyo amategeko agomba gukurikizwa, hanyuma abaturage bagasigara bakugaya. Ntabwo twakwemeza ko mu Rwanda hari umuntu umwe gusa ukora neza cyangwa ushoboye byose wenyine. Oyaa, ibyo ntabwo byaba aribyo. Nibyo rwose twese tuzi ko H.E yakozereye neza abaturarwanda, ariko iyo ntabwo ariyo mpamvu yatuma abanyarwanda twica amategeko twishyiriyeho ngo twemeze ko ntawundi wamusimbura. Abandi bana b’u Rwanda nabo bashobora kurukorera neza nk’uko yabikoze, kandi barahari. Nitureke rero kumushyira mu mutego, akwiye kurangiza neza manda hanyuma abanyarwanda bakishakamo indi nyangamugayo yo kubayobora.

  • Ibi ngibi umuntu abivuga iyo araga abana be imitungo ye bwite naho igihugu biratandukanye  kuko iyo tuvuga ngo igihugu kigendera ku mategeko haba hari n’aho bavuga uko abayobozi bagomba gusimburana ku buyobozi binyuze mu matora atari ukugabira bitewe n’uko uriho yumva ahaze ubutegetsi cg se bukimuryoheye. Naho ubundi Africa ntaho tujya niba abayobozi bacu bose bazakomeza kujya bategereza kuvanwaho n’intambara wasobanura ute se ukuntu umuntu yamara imyaka 10-20 ngo mu gihungu ntacyo afite afite yasigira umusimbura?!  ubwo se bivuze ko mu bandi banya gihugu miliyoni nyinshi nta bwenge nta bushobozi?!  ahantu hose igikenewe ni ukubaka inzego zikomeye  

Comments are closed.

en_USEnglish