Kuwa kane, Abayobozi b’ibihugu bya EAC barahurira i Dar es Salaam
Amakuru ava muri Tanzania aremeza kuwa kane tariki 08 Nzeri i Dar es Salaam Perezida John Pombe Magufuli azakira inama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Pierre Nkurunziza w’u Burundi biteganyijwe ko nabo bayitabira, umwuka ukaba umaze iminsi atari mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Bwa mbere Perezida Salva Kiir wa Sudan y’epfo azaba ayirimo nk’uhagarariye igihugu kinyamuryango mushya. Ba Perezida Kenyatta wa Kenya na Museveni wa Uganda nabo baratumiwe.
Kuwa mbere, Dr Augustine Mahiga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania yemeje ko iyi nama izaba kuwa kane, hari mu muhango wo kwakira inzandiko za nyuma zemerera Sudan y’epfo kuba umunyamuryango wa EAC, bityo ikanahagararirwa muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu kuwa kane.
Perezida John Pombe Magufuli ubu niwe muyobozi w’inama y’abayobozi bakuru ba EAC.
Mu biteganyijwe kuzaganirwaho harimo ibibazo byugarije Akarere birimo ikibazo cya Sudan y’Epfo, ikibazo cy’imibanire y’ibihugu binyamuryango (u Rwanda na Burundi), n’imishinga yo kwihutisha iterambere ihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango.
UM– USEKE.RW
5 Comments
iyi nama ntacyo izageraho.
Ahubwo wowe ntacyo uzageraho
Wabona Magufuli ikibazo agikemuye da!
Ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu bigize umuryango, igishobora kuza kuborohera, ni ukumvikana ku rutonde rw’ibyo batumvikanaho.
Inzego zishinzwe Diplomatie mu Rwanda no mu Burundi zari zikwiye guhaguruka zigakora zitikoresheje kugira ngo umwuka mwiza ugaruke hagati y’ibihugu by’ibituranyi, aribyo u rwanda n’Uburundi.
Rwose mu by’ukuri nta mpamvu yagatumye abavandimwe b’abanyarawanda n’abarundi batabana neza kandi mu mahoro, nta mpamvu yagatumye imigenderanire n’imihahirane hagati yabo ihinduka, igata isura, kubera impamvu za politiki, kugeza ubwo abaturage ubwabo bibababaza kandi nta ruhare rubi babigizemo.
Turasaba abayobozi b’u Rwanda n’ab’Uburundi babifashijwemo n’abandi bayobozi bo mu Karere, gutekereza mbere na mbere ku nyungu z’abaturage b’ibyo bihugu bayoboye, kandi turasaba Imana ishobora byose kubamurikira bagaharanira gushakisha icyo aricyo cyose cyazana amahoro muri aka karere.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize “EAC” ishobora kuba “opportunity” nziza yo guhuza ibihugu byombi (u Rwanda n’Uburundi) mu mugambi wo kugarura imibanire myiza hagati yabyo.
Comments are closed.