Digiqole ad

Kuwa 6 Mata 2013

Ukwezi kwa kane kuzwi nk’ukwezi kw’itumba mu Rwanda, iyo imvura iguye usanga ikoyorora imyanda myinshi. Iyo myanda igenda yiroha mu migezi, mu nzuzi no muri za ruhura.

Iyi foto yafatiwe Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali igaragaza imyanda itandukanye yari yakunkumukanywe n’imvura ikayiroha muri ruhurura, nyamara Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA n’abandi bashinzwe kubungabunga isuku ntibahwema gusaba abantu kwirinda kujugunya imyanda ku kasozi.

Mu muvumba mwinshi imvura imanukana imyanda myinshi.
Mu muvumba mwinshi imvura imanukana imyanda myinshi.
Iyo myanda itembanwa n'imvura mu za ruhurura ni imbogamizi ku bidukikije.
Iyo myanda itembanwa n’imvura mu za ruhurura ni imbogamizi ku bidukikije.
Uducupa tw’amazi nitwo tugaragara cyane, nyamara hirya no hino hashyizwe aho bajugunya imyanda.
Uducupa tw’amazi nitwo tugaragara cyane, nyamara hirya no hino hashyizwe aho bajugunya imyanda.

Photos/Ububiko Umuseke.com

Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE, ubona ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected]

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nuko nuko basore. Mbakundira makuru atandukanye mutugezaho.Gahunda za Leta nazo ni nziza cyane ariko hari ikintu ikwiye gushyira imbere mubijyane no kurengera ibidukikije.Aha ndashako kuvugako REMA yari ikwiye gukora urugendo shuli mubihugu byateye imbere maze ikiga uburyo amasashi yakoze abyazwamo amashya, inganda zitunganya amazi twita eau minerale ndetse n’amasoko ya kijyambere nka Simba super market, Lagualette, Nakkumat n’andi bikwiye kugira za gishe(guichets) zigura amacupa yashizemo amazi n’imitobe kumafaranga make cyane. Ayo macupa akazongera gukoreshwa. Gutyo ntamuturage wakongera guta icupa rivuyemo amazi cg umutobe. Umuseke ndabasabye igitekerezo cyanye muzakingereze kuri REMA numa namwe muzansubirize kuri ururubuga rwanyu. Mugire impagarike

  • egokooo yewe rda uracyarimurugendo koko uziko inaha mumahanga ibicupa nkibi tubibika byamara kugwira ugahamagara ababishijwe kubitwara ,nyuma bakaguha amafranga. none mwe mushake icyo ayo macupa avamo amazi nibindi murebe icyo mwayakoresha.yego igiciro cyayo macupa kiba kirihasi cyane ariko bituma umwanda wayo utagaragara hirya nohino ,…. ibi byatuma abakene bitabira kuyatora gura ,naho inaha mumahanga numukire cyane usanga yarayabitse yuzuye nkikamyo nyuma akazayagurishanawe erega abanyamahanga abeshi bazi agaciro kikintu.

Comments are closed.

en_USEnglish