Kuwa 6 Gicurasi 2013
Aya ni amwe mu maphoto agaragaza ukuntu isengesho ribera mu Ruhango buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi ryitabirwa n’imbaga y’abantu baturutse imihaanda yose.
Kureba ubwinshi bw’abo bantu batumva izuba cg imvura uko byaba bingana kose bigaragaza inyota y’Ijambo ry’Imana ndetse no gukunda gusenga kw ‘abatari bake mu banyarwanda.
Aya mapfoto yafashwe ejo ku cyumweru tariki 5 Gicurasi 2013
Photo: NEmmy
Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected]
UM– USEKE.COM
0 Comment
Gusenga ni byiza ariko ikibazo ni umusaruro Abakristo bakuramo kuko aho guhuza ngo tubane mu mahoro mu bwuzuzanye kandi twihanaganirana usanga ubugome bwiyongera mu banayarwanda?Mbese aho twaba dusenga ariko tunazirikana ibyo tuvuga mu masengesho cyangwa ibyo dusoma mu ijambo ry`Imana? Reka twizere ko nta mahano azongera kutugwaho n`abakristo kuko umukristo w`ukuri ntiyagera aho agambirira gushyira iherezo ku buzima bwa mugenzi we!
Bien dit Kalisa. Ibi bihumbi 10 byagakwiriye kubera abandi urumuri.
Kalisa; Ibitangaza bibera hariya bigaragaza ko imana ikidukunda. Ntushobora kuba mu mitima ya buri wese ngo umenye niba asenga abikuye ku mutima cyangwa niba hari icyo bimwungura. ariko uwizera kristo wese abikuye ku mutima, Imana izamurokora. Ariko abadasenga nabo ni benshi pe Jye wari uhibereye ejo rero ndakumenyesha ko Yezu yangiriye impuhwe n’imbabazi ntagererannywa. Ngwino nawe udufashe dusengere u Rwanda rwacu.
Yoo disi aya mafoto ankumbuje isengesho ryo mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe. Murakoze cyane
Wagira ni I BUSINDA kwa ZEBIYA
Erega n’ubundi urumuri rugaragara cyane mu mwijima.Abasenga batabayeho tuba twarashize kera. Ntimuzi se ko hari n’ababereyeho gusengera abadasenga?Ahubwo n’utasengaga nace bugufi,areke umwirato, ahe Imana cyubahiro.Amen
Comments are closed.