0 Comment

  • yyahahhha uyu we ararenze, harabantu bafite amafra muri iki gihugu kbsa, ibaze ko ari iyo kugendamo gusa noneho tekereza nk’inzu afite uko imeze.

    cg se kuri account ye uko hahagaze.
    cyokora ajye yibuka gutanga cash mugaciro kuko ateye imbere wenyine ntago yaryoherwa .

    • Wasanga ARI YO YONYINE ATUNZE GUSA. (Akanayiraramo)LOL

    • Iyo Cayenne si iya Appolo ra?!!!!!

  • Umunyarda yabyaye umwana amwita”ziha bamwe”ibaze ko hakiri abakirwaye amavunja,bwaki etc….

  • Kandi wasanga ugiye aho avuka (se nyina abavandimwe be ,,,n’ababyayi be hari ababuze aya Mutuelle cg ay’ishuri nibuze ngo bapfe kwigeragereza.
    Niba yarayiguze mu bivuye mu mucyo Uwiteka amwishimire, bitabaye ibyo yagura iciriritse ayandi akayafashamo imfubyi n’abapfakazi…byamuha amahoro kurushaho.

  • Iyo ni iya Occasion cy yinjiye mu Rwanda idasoze kuko hano mu Budage insya ya turbo igura 112500 euros angana na 94500000ngaho shyiraho transport numusoro waho wa RRA ubwo se ihagaze angahe?
    Hari abahungu bakimara ayo mwavuze agura Toyota ziri gusohoka ubu.

  • Basore murakataje ku kugeza udushya kubasomyi banyu, mukomereze aho. Gusa ndasanga uwo washyize ifoto y’imodoka hano, ndamubona mo umwibone n’umwirasi, kuko iyo modoka ye iri muzanyuma zaba sihenze ziri aho mu Rwanda. Ikindi mutajya mumenya burya hari amamodoka aba yaragenewe Afrika gusa, nk’urugero ushobora kugura mu Akagera motor Tota Lund criser nibura miliyoni ziri hagati 50 ni 80 z’amafaranga y’urwanda, imodoka bimeze kimwe witegereje ubona ntatandukaniro namba ariko ubundi riba rihari igura nibura amayero hagati y’ibihumbi 80 na 150 (iburayi). Uwo mugabo yihane kuko Imana ishobora kumuhana kubera kwiyemera no kwikuza, mubyukuri siyo modoka ihenze iri mu Rwanda. Mwari muzi ko aho mu Rwanda harimo amamodoka nibura agura miliyoni 300, ko beneyo batayamamaje.

    • Manzi jye kuba ari ukwiyemera ibyo nibye kuko jye simuzi ariko icyo nemeranywaho nawe nuko iyo modoka ye niba yarayiguze ariya frs iri muzihendutse ariya frs ubundi agura land cruiser ntabwo agura bene ziriya modoka kandi wamugani wawe siyo ihenze iri i Kigali

  • Nimpamo, tekereza iyo porsche urebe nuko yayiparitse mudusaka, bajye babaca imisoro yikirenga birakwiye

  • Ndengeye se ntiyari afite Limo? Ubu se ari hehe aracyavugwa???

  • ni byiza kbsa muzafotore munatabwire ibya escaled ya wa mu avacat mwari muturanye imbere ya BCR

  • iyi Cayenne n’iya Appollo nyiri Ciné Star

    • wapi man iya appolo ntisa gutya yo ni inshyushyu (umweru) wanduye, kandi kuri plaque handitseho APOLO. uyu ni undi mukire wahawe credit ubundi yitega igisasu tu

  • ………byose n’ubusa,ibyisi nacyo bimaze ………..icya ngombwa n’amahoro………

  • Mukomere basomyi.
    Njye mu muryango wanjye kandi mugari, kugera ku gisekuru nk’icya gatatu, uwagerageje ni data wacu waguze igare. Naho ubundi ntawe uratunga ikitwa ikinyabiziga. Iyo numvise amafranga angana kuriya atangwa ku kinyabiziga ndumirwa nkavuga nti burya hariho abagashize pe (ndavuga agahinda).
    None se nimumbwire, kuki hari imodoka ihenda bigeze aha? ise ntisaza nk’izindi? Ese ntigenda mu mihanda nk’indi? Iraguruka se nk’indege?
    Numva twagombye kugerageza gutekereza icyo twamarira abatishoboye duturanye nabo cyangwa dusangiye u Rwanda aho kurangwa no gukabya mu mibereho yaha kuri iyi si.

  • ibijantes byayo ni bling-bling yabiguze kuri 40

  • Iyi n iy Appol niyo modoka ishaje mur cayenne zose muzi nubu ivuye mwi garage muzarunguruke inbere murebe Intebe zayo wagirango nizo mukabari k urwagwa nta na climatiseur igira agendana urutanbaro munsi y Intebe rwo kwihanagura ibyuya kandi ayo mafr mwavuze ntago agura iriya niya kera nizabanje yakiguze Dubaï 25000$ ashaka kuyitanbutsa idasoze barayifata mwakosheje gushyiraho uriya mukecuru rwose har iza 2013 ziyikubye kabiri

Comments are closed.

en_USEnglish