Kuwa 15/02/2013 ikibuye kizanyura iruhande rw’Isi
Ni amakuru yemejwe na NASA, Ikigo cy’Abanyamerika cyerekeranye no kumenya isanzure n’ikirere ko kuwa gatanu tariki 15 Gashyantare uyu mwaka hari ikibuye (astéroïde) kizaca iruhande rw’Isi.
NASA ariko yahamije ko nta mpungenge twe tuyituye dukwiye kugira kuko ntaho kizitura cyangwa ngo kikube ku Isi.
Iyi astéroïde yahaawe izina rya 2012 DA14 ubwo yavumburwaga kuwa 23 Gashyantare 2012 nyuma y’uko yari imaze guca kuri 2.600.000 km uvuye ku Isi.
Kuwa 15 z’ukwezi gutaha bwo noneho iri buye rizaca kuri 27.680 km uvuye ku Isi, intera nto unagereranyije n’aho za ‘Satellites’ zoherezwa n’abantu zivuye ku isi ziba ziri uvuye ku mubumbe dutuye.
Iki kibuye 2012 DA14 kirangana yenda n’igice kimwe cy’ikibuga cy’umupira w’amaguru kuko gifite umurambararo wa metero 50.
Don Yeomans wo muri NASA yavuze ko bene iri buye rica hafi y’Isi nk’uko bizagenda kuwa 15/02 nibura buri myaka 40. Naho nibura mu myaka 1 200 nibwo ryitura ku Isi.
Earthsky.org
JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM