Digiqole ad

Kuwa 14 Kamena 2013

I Rubavu, abagore bamwe usanga bikoreye imitwaro nk’iyi bahetse abana. Ibintu ureba ukagira impungenge ku buzima bw’abari mu mugongo mu gihe habaho impanuka umugore yikoreye.

Uwo mu mugongo mu kaga
Uwo mu mugongo mu kaga

 

Ryamuhubukira ryamumena umutwe
itafari ryahubuka ryamumena umutwe

Ibi bisa n’ibimenyerewe kuko umwe mu baturage aba Rubavu witwa Kevin Mutabazi yatubwiye ati “ nuko utaragera mu kirombe bacukuramo igitaka cyo kubumbisha amatafari, usanga abagore baryamishije abana munsi y’ikirombe ntacyo bikanga.”

Mutabazi avuga ko bikwiye ko bakwiye ko niba harengerwa ubuzima bw’umwana, abayobozi bakwiye kureba uko bakwegera aba bagore neza, bakababuza gukora imirimo ishyira umwana mu kaga bamuhetse no mu mugongo.

i Rubavu henshi uhasanga abagore bikoreye imitwaro iremereye cyane batitaye ku bari mu mugongo.

Photos/P Maisha

Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected]

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Olalaaaaaa! MIGEPFOF murihe?

    • Ibi bintu ntago biteye impungenge na gato rwose. Ahubwo BITEYE AGAHINDA pe

      Mana tabara aba babyeyi bahahira abana babo gutya…

  • Umwana kuri riques za danger kabisa!

  • euh euh euh! biteye ubwoba rwose! abashinzwe uburenganzira bw’abana nibarebe uko begera aba bagore babafashe gukora akazi kabo neza ariko badashyize abana mu kaga!
    Gukumira biruta gutabara

  • si n’ubuzima bw’umwana gusa kuko na Nyina ari muri risques. Gusa ariko muri iyi Afurika yacu abakoresha ntibabyitaho bapfa kubona basaruye inyungu muri iyi exploitation kandi umugore nyine ubayeho gutyo ntakundi yabaho. Need of empowering wemen and once empowered, these children will not live under such occupational health risks. Ikindi kandi hategurwe program yaba iya Bachelor’s degree yaba Master’s dregree sinzi ariko tugire n’impuguke zizarwanya ibi ndetse zikanita kubahuye n’ingaruka za accidents zakomoka ku kazi.

  • komutavuze se nababagore bo kugisenyi (rubavu toujours) bambuka bulimusi bajyagupagasa muli congo, mbereyo kwambuka bagasiga abana kumupaka wuRwanda(harimo nabana bamezi make bataramenya nokugenda nabandi bacyiga gutambuka), bakabasigaho kumupaka umusiwose bakagaruka nimugoroba bavuye gushakamahera, bagera kumupaka bagafata babana birije kuzuba cyangwa mumvura ntawubitayeho binyariye biyitumyeho basanabi pe

  • Nonese mugirango uriya mugore aba yanze umwana ahetse? mukeka se ko uriya mugore ari ugukunda kwikorera amatafari? Afite ikindi akora se kitavunanye nka kuriya ugirango yabyanga? Nonese natikorera ariya matafari ngo abone ibyo kumutunga no gutunga uriya mwana barya iki? umwana se amusigire nde? ngibyo ibibazo nifuza ko munsubiza

  • muranyishe pe!ubu se mama iyo adakora ibyo nari kuzamenya ko internet ibaho?cg muzi ko abantu bose bavutse bogoshe aka wa mugani w’abafaransa?
    ni kuriya nyine hanyuma umwana nakura nyina azaruhuka.ndumva ubu noneho mama atabyikorera kuko mpari.ngaho se azishinge izo nama zanyu arebe ko ataburara?

  • Abavuga ibyo ngo za risques ni uko bavukiye mu bisubizo…TUBESHEJWEHO N’UWITEKA. Atamuruhanye se yabigenza ate…ko aba agomba kumuha akabere,,kumwitaho kuko ntawe umumufasha…nyamara wasanga abavuga ib, ari ba babandi bakira bakibagirwa gukinga,,njye uyu mubyeyi ndamushima…ibaze abakuramo inda kandi ntacyo babuze,,,ababica bamaze kubabyara ngo badaseba…uyu we ati aho nzagwa uzagwe aho …nzakwitaho kugera ubasha kugira icyo wimarira.

Comments are closed.

en_USEnglish