Digiqole ad

Kuwa 12 Kamena 2013

Izi si inka z’i Mimuli, i Songa ya Rubona, i Mushikiri cyangwa zo ku Munini wa Nyaruguru. Ashwi, ni inka z’INYAMBO bigaragara ko zaba zarakomotse mu Rwanda ziri i Le Mons mu gace ka Wallonie mu burengerazuba bw’Ububiligi. Ziri mu imuriko ry’inyamaswa (Zoo) ryitwa Pairi Daiza ugenekereje ni Paradizo y’inyamaswa.

Inka z'inyambo mu Ububiligi
Inka z’inyambo mu Ububiligi

Nkunda gusoma ikinyamakuru UM– USEKE nsangamwo byinshi byiza harimwo amafoto ashimishije. None reka mboherereze amafoto navanye ahantu hamwe wasanga zimwe mu nyamaswa nk’inka z’Inyambo zakomotse mu Rwanda cyangwa intare n’ibyana byazo (byo ariko sinzi inkomoka yabyo).  Nahasuye ku tariki ya 7.06.2013. Ni mu Ububiligi ahitwa i Mons.

Photos/Sinsebyimfura Vianney

Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected]

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ntabwo bavuga i “Le Mons” ahubwo ni i “Mons” iriya “Le” sinzi icyo ivuga. Ikindi kandi urebye no ku ikarita Mons ntabwo iri mu burengerazuba bw’Ububiligi ahubwo iyo uvuga amajyepfo y’iburengerazuba bw’ububiligi byari kuba byiza. Urakoze kuri iyo foto.

  • izo nka si inyambo ahubwo ni inka zubwoko bata watusi. Kandi ntizavuye murda kuko kuri plaque iri aho ziri handitswe ko zavuye muri tanzania

  • ntagitangaza kuko umwami wu rwanda yagabiye uwu bubiligi inyambo

  • ahubwo bazadusubize inka zacu gusa ziliya ntago ali inyambo kuko inka zifite amahembe zose s’inyambo inka zitwa kuliya zibahe muli tz?

  • ziliyanka ko mbonye nzizi kera nizo batwaye kera pe

  • Zava mu rwanda, zava muri TZ, zakwitwa watusi, zakwitwa wahutu… I don’t care. ikigaragara ni uko ababiligi batunyaze. Nibadusubize inka zacu.

    Izi nka zahoze ari izuwitwa BITAHURUGAMBA. Rukara rwa Bishingwe yari yarazimunyaze, abazungu bamaze kumwica (Kumurasa urufaya) bahita bazitwarira, bazishyira Shebuja wa wa muzungu Rukara yivuganye.

    BADUSUBIZE INKA ZACU

Comments are closed.

en_USEnglish