Kuwa 10 Nyakanga 2013
Mperutse kunyarukira ku Kabaya mu karere ka Ngororero mbona iki cyapa nibaza ibibazo byinshi:
– Ese ni USAID y’abanyamerika izwi? Ese basimbuye polisi mu gutanga permis? Ese ugiyeyo wese barayimuha?
Photo/Jonathan Mbaraga
Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected]
UM– USEKE.RW
0 Comment
Perme suplementaire ni iki? Ndibaza ko bashakaga kwandika catégorie supplementaire ahubwo na Permis de conduire définitif. Ntimukandike ururimi mutazi ni byiza kwandika mu rurimi uzi cyangwa ukagisha inama abarukurusha, ikindi ni gute umuntu yita AUTO ECOLE USAID? USAID ni umuryango w’abanyamerika ushinzwe gufasha mw’iterambere none se nibo nyiri AUTO ECOLE? Nibo bayifasha? Niba kandi banayifasha ntago bayita USAID ahubwo bayishakira izina ubundi bakandika ko ifashwa na USAID.Icyapa muzagihindure kuko abazi urufaransa iyo bagisomye barumirwa
mwiriwe icyo cyapa nanjye cyansekeje gusa mugikureho.
indimi eshatu ku cyapa kimwe! ko abigishwa ari abanyarwanda mwagiye mwandika mu rurimi rwacu.
Ese twayise “permi” kuko no mururimi twabivanye yitwa “Permis”… cyangwa se tukerura tugakomeza ijambo “IKEMEZO CYO GUTWARA IBINYABIZIGA”?????? Kuko Perme ndumva bisekeje, bibangamye etc…!
hahah ha haaaaaaaaaaaa
Ni uko utazi icyanditseho ” un boisson parfait” kandi cyaramamaye hose ku tubari usanga kihamanitse.Ariko koko umuntu ukorera F ya publicité ni uko yagombye kwandika?
Comments are closed.