Kuwa 1 Gicurasi 2013, umurimo wa none mu mafoto
Igiti kigororwa kikiri gito, gukunda umurimo biratozwa ntibyigwa. Ni byiza ko abana b’abanyarwanda batozwa umurimo bakiri bato, bagakoreshwa uturimo duto bashoboye kugirango bakure bakunda gukora.
UMUNSI MWIZA W’UMURIMO!!!
Photos/UM– USEKE.COM Reporters
Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected]
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mama!! Utwana twiza shenge! Natwikundiye!!
nawe wabibonye,noneho kariya gasutse sha yoo
sha kariya kadasutse sha! urabona ko aribinu bamenyereye
Sha aba bana nanjye banshimishije ntiwabyumva.Uziko hari abari muri kiriya kigero cyangwa kirenze batazi guhata ibirayi!!!!!!!!
ngo mama fillette.lol mwamubajije izina koko?anyways congz umuseke muri abambere mukanikurikira
Umuseke.com, muri aba mbere ku mafoto kabisa, mukomereze aho. Iyo mushyiraho n’ifoto y’umwe mu biriwe mu buriri baryamye kubera byari congé kuri benshi mu bakozi ba Leta yanze no kwakira ngo kubera kwizirika umukanda!!!!!
Ntureba abandi bana. Nyamara abo mu mugi ni ukubyukira kuri film zo ku matelevisiyo cya computer dore ko ku ngo 5 zab’ibize 1 ruba ruyifite;
Ngo akubure se, akorope, yoze se imodoka ya se niba ayifite, wapi. NZABA NDEBA UBWO SONGARERE AHO BUZABAGEZA.
Abana mukomereze aho muzavamo abari bizihiye u Rwanda, ureke bamwe birirwa muri filme rikarinda rirenga.Imana ibaragire mama!!!!
Comments are closed.