Digiqole ad

Kuwa 09 Gicurasi 2013

Mu nyamaswa zo muri Pariki y’Akagera harimo ibiteera bikunda kwigira hafi y’aho abantu bari. Izi nyamaswa ni zimwe mu byiza bitatse Pariki y’Akagera

IMG_0986 - Copy
Abarinda pariki bavuga ko cyayura iyo kinaniwe cyangwa gishonje

Photo/volunteer

Muraho nshuti zacu dukunda!
Mwashyizeho ifoto y’igiteera binyibutsa pick nick ntazibagirwa jye nabagenzi dukorana twagiriye muri Park y’Akagera muri 2009
tukisurira inzovu yitwa “Mutware” yamamaye cyane kuko yari imenyereye abantu ikanasurwa kuburyo twayigezeho tukayikoraho
tukayizimanira amandazi, ibisheke n’imineke twari twayigemuriye!
Niba mubona izo pictures mwazisangiza abakunzi b’UM– USEKE mwemerewe kuzishyiraho.
Murakoze.
Jimmy N.
Picture 065
Mutware warayegeraga ukayiha icyo wayizaniye
Picture 089
Inzovu Mutware y’amahoro n’urugwiro

Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE  ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected]

umuseke.rw

0 Comment

  • Ibiteera nibyiza bitatse u rda so birona cyane kuko abaturage baturanye na park birirwa babirinze kuko bicukura imyumbati bigaca nibigori ukangirango n’umuntu,mbese bironta cyane ntibigasohoke park.

  • Mutware mutitindere kuko yari iducuze inkumbi muri 2004. Nubu muri kaminuza hari bus igifite izina rya mutware kubera ibisage mutware yayisigiye

  • Igitera sinzakibagirwa igihe twari twasohokeye kuri Hotel Akagera nk’abandi bosore twese, tugiye gufungura, twitegeza ishyamba, ngo tuzagende twariyemeye kubandi!! Icyabaye ni uko igitgera narebye hirya gato nkasanga isahane cyayinyarukanye! Nahise ndeba nk’ikigabo cyariye ibiryo by’abana nsubira muri Resto ndarura, ariko natashye nabaye iciro ry’imigani.

  • Ndumva iyo nyamaswa ari hatari, gus abali n’abategarugori nukwambara amapantaro mughe basuye

  • ibiteera twe tubyita ibigushu, bizi ubwenge nkubw’abantu, bisuzugura igitsina gore k,uburyo iyo bigiye kona , nta mugore ubyirukana , iyo wishemo kimwe ibindi bikabimenya, birahamagarana , bikakugabaho igitero maze watangira kugira ubwoba bikaba bayaguhitana

Comments are closed.

en_USEnglish