Kuwa 05 Nyakanga 2013
Mu karere Nyamagabe mu murenge wa Buruhukiro hagaragara umusaruro w’ibigori mwinshi baherutse guhabwa na RDB icyuma cyo kubisya.
Photos/DS Rubangura
Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected]
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kiriya kizinko cy’ibigori bacyita Igikungu
Kera twapfundikaga ibigori dushaka kubyanika ku mutambiko ku ibaraza ry’inzu, ibisambo bitaraba byishi. Hari uwabaga atazi gupfundika neza bigapfunduka:icyo gihe twvugaga ko yapfunditse magore; naho uwapfundikaga bigakomera twavugaga ko yapfunditse magabo (mbese ubwo ni ukuvuga ko habaga ipfindo rya magabo n’irya magore). Ririya buye ryo ryitwa urusyo rwa kinyarwanda. Kariya kabuye gatoya bakakita ingasire.Iyo wamaraga gusya bavugaga ko uri kwanzura (gushyira ifu mu kantu kabugenewe). Ruriya rusyo rwa kinyarwanda uretse kuruseraho twaranurikingishaga, mbese rugahinduka nk’ingufuri nijoro. Mu kinyarwanda uzi ko bavuga ngo Ukoma urusyo akome n’ingasire!!. Kariya gafoto ni keza vraiment.
Biriya bigori byitwa imishari;
kwanzika ni ugutega urusyo(kugirango utangure gusya) naho gukoma ingasire ni uguhanaguraho ifu.
Bati rero urupfu rusya rutanzitse cg ngo ukomye urusyo akoma ningasire. Buruhukiro baracyari mu icura burindi kdi harageze umuriro
ba rwiyemeza nibajyane yo imashini zisya
Comments are closed.