Digiqole ad

Kuvuga ko abadepite badakora ibyo batumwe ni imyumvire ishaje – Prof Mbanda

27/Kamena – Imwe mu mbogamizi yagaragajwe mu kiganiro Komosiyo y’amatora yagiranye n’abanyamakuru harimo imyumvire y’uko ngo intumwa za Rubanda zaba zidakora ibyo zatumwe n’abazitoye iyo zimaze kugera mu nteko.

Prof Mbanda (ibumoso) mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 27 Kamena
Prof Mbanda (ibumoso) mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Kamena

Perezida wa Komisiyo y’amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko iyi ari imyumvire igomba gucika kuko ngo kwibaza gutyo ntaho bihuriye n’ukuri.

Avuga ko abadepite batorwa iyo bageze mu nteko bakora umurimo munini cyane wo kuvuganira rubanda, gushyiraho no kunononsora amategeko, ndetse no kwiga no gufata imyanzuro ku mishinga ikomeye y’iterambere.

Prof Mbanda ati “ Nyawukwiye guseta ibirenge ajya gutora kubera imyumvire nk’iriya ya cyera. Abadepite batorwa kubera umumaro munini bafitiye ababatoye. Niyo mpamvu dushishikariza abantu kuzitabira amatora y’uru rwego yo muri Nzeri.”

Mu kiganiro bagiranaga n’abanyamakuru bagamije kugaragaza aho imyiteguro y’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka ageze, Prof Mbanda yasobanuye ko ubu imibare y’abatora yiyongereye cyane.

Ati “Mu 2008 abatoraga bari miliyoni enye n’ibihumbi magana inani(4.800.000), ariko ubu duteganya ko hazatora abagera kuri miliyoni esheshatu ( 6.000.000) mu matora yo  muri Nzeri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, Munyaneza Charles, we akaba yavuze ko amatora y’abadepite nta kibazo cy’ingengo y’imari kizayabuza kuba nkuko ngo bamwe baba barabigizemo impungenge ko ashobora no kwimurwa.

Munyaneza avuga ko Komisiyo yari yasabye  ingengo y’imali ingana n’amafaranga y’u Rwanda 5.435.845.402 Frw  ariko bahabwa  angana na 4.351.418.346 FRW.

Ati “Amafaranga y’ikinyuranyo abura ntabwo yatuma amatora ataba, ndetse hari n’andi dutegereje azava mu icapiro rya Komisiyo agera muri miliyoni 500, hari ayo PNUD yemeye gutanga asaga miliyoni 200 bityo rero nta mbogamizi z’ingengo y’imari zihari. Amatora azaba nta kibazo.”

Muri iyi nama hasobanuwe ko hari amwe mu mategeko yavuguruwe yagengaga itora riheruka ry’abadepite aha harimo: Gutangira amatora saa moya aho kuba saa kumi n’ebyiri nkuko byahoze, kuba ikaramu nayo yakwifashishwa mu gutora, kongera inteko itora abahagarariye abagore.

Abakandida bakazaba bagabanyije mu byiciro bibiri harimo abatanzwe n’imitwe ya Politiki, ndetse n’abandi baziyamamaza ku giti cyabo.

Aba baziyamamaza ku gito cyabo ngo bagomba kuzaba bafite ibyo bujuje harimo kuba afite abantu 600 bagomba kuba bamuzi kandi bakamushyirira umukono ku byangombwa.

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iyo bamaze kugera mumyanya y’icyubahiro bumva ko aricyo gihe cyo kugera kubyo batagezeho mubuzima bwabo bakirengagiza icyo Depute bivuze.malheur a eux

  • AHUBWO SE NI NDE UBATUMA? NGO NI INTUMWA ZA RUBANDA? SINZI N’UBURYO BATORWA. BATORWA BATE? ESE KUKI ABAKANDIDA BIGENGA BO BADATORWA?????NI NDE MUTURAGE WARI WABONA DEPITE AJE KUMUBAZA IBIBAZO BAHURA NABYO? UMUTURAGE NTA N’UMWE AGIRA UMUVUGIRA. BIKWIYE GUHINDUKA UBURYO BATORWA.

  • AHO KUBA INTUMWA ZA RUBANDA AHUBWO NI INTUMWA Z’AMASHYAKA ABA YABATUMYE.

    • Nanjye niko numva bakwiye kwitwa rwose, ugize neza! ni intumwa z’amashyaka si intumwa za rubanda! nta rubanda ibatuma!!!!

  • Turasaba ko bazajya bakurikiranwaho ibo bavuze biyamamaza ko bazakora(accountability), ni muri urwo rwego hakagombye kuzajya habaho ibiganiro mpaka byibura 2 mu mwaka, abaturage natwe tukagira ijambo tukabaza dukuriije ibyo twasezeranijwe nabo igihe biyamamazaga.umuntu akerekana aho yageze imihigo yari afite(n’inteko muri rusange) hakagaragazwa imbogamizi/intambamyi n’icyo baeganya gukora, bitasobanuka bakisobanura cg bagasezera;thank you

  • Ubundi byakabaye byiza buri karere kitoreye abadepite 2 gusa nuko bakajya babazwa ibyo bakoze aho bavuka nibwo twabita intumwa za rubanda…naho ubundi uwo mwanya wabaye akaryo ko kwivana mu bukene bitagoranye.

  • Your comment is awaiting moderation. !!!! Kandi tuyibona?! tis’s a lolest network job I’ve ever seen!

  • Nyakubahwa nukuri hari umu damu wabaye depetite wabagore yarasigaye ahunga abantu ngo nabakene ra jye twariganye secondere kandi jye nize 3 eme cycle ( mubufaranca ) ngarutse mu rwanda naramusuhuje we reka da naramushuje nti yandeba ahaaaaaaaaaa ngo nuko nigisha ibutare ra. Malhuer aux depite comme eux

    • wigisha i butare ukaba utazi urufaransa ??

    • Harya ngo warangije 3eme cycle mu bufaransa mbona utaranarangije na secondaire?!!! Uzabeshye abahinde!!!

  • IBYO PROF AVUZE NI UKURIRWOSE KUKO ABA DEPITE BAKORA NEZA KANDI BAKUBAHIRIZA IBYO BATUMWE N`UMURYANGO WA FPR INKOTANYI ,IBYO RWOSE BARABIKORA!NAHO AMATORA SE UBISHOBOYE WANJYAYO cg UGATANGA AGA KARITA BAKA GUTORERA KUKO NUBUNDI NIYO UGIYEYO BARAGUTORERA cg BAKAKWEREKA AHO UTORA.ESE MWABA MUZI IJAMBO GUTORA NEZA ICYO BIVUZE MU RWANDA?

  • Ariko Mzee Mbanda ntakirengagize rwose. Ubundi se uyu musaza ni intumwa y’intumwa za rubanda ko numva avugira abo ba honorables? Numva we yakagombye kuvugako amatora agenda neza naho ibindi ntibimureba ahubwo arigaragaje. ngo imyumvire ya kera?! ariko yeee!!! abo badepite se ninde uyobeweko utagaragara cyane mu shyaka adashobora kubona umwanya niyo yaba ashobora kugira icyo amarira abaturage. Turabazi ba Honorable Hamidou n’abandi barisha iturufu y’ishyaka ariko bakaba badatanga umusaruro cg bakibera ba ndiyo bwana. abaturage ntabwo aribo bakagombye kubasanga munteko ahubwo nibo bakagombye kumanuka mubaturage.Abaturage barandurirwa imyaka cg banyurizwa imihanda mumirima irimo n’imyaka yenda kwera ariko nta depite ndumva abyamagana. Cyakoze hari depite nakunze uherutse kuvuga kubyo umugenzuzi w’imari ya leta yatangaje: Nta mpamvu yo kwishima kandi hari miliyali(not million) z’amafranga akiburiwe irengero!! Badepite mumanuke mubaturage tubabone nubwo mutorwa n’amashyaka bwose naho mbanda niwe ugifite ahubwo imyumvire idahwitse.

  • Gutora kw’ikigihe nukurangiza umuhango mba ndoga musinga, abashinzwe gutoresha barakubwira ngo utore neza, mbese gutora neza bisobanura iki abazi ikinyarwanda ra???????????

  • Nizereko ntadufaranga bazatwaka ngo amayora akunde agende neza .ndi kva Mzee Mbanda arimo yiyamatsa ko commission ikize bihagaje. uzasanga batubwira ko amafaranga yabuze kdi barimo kutwiyrmeraho ko ntambogamizi

  • Intumwa z’amashyaka si intumwa za rubanda tubyumvikaneho.

  • Ntacyo bamaze ni ukwirirwa barambura lap top imbere yabo birebeshamo ubusa, naho ubundi ibyemezo byo muri 2024 byarangije gufatwa da

  • Bariya babaereyeho kunyunyuza imitsi ya rubanda gusa. Ku shingano yo kuvugira rubanda ni 0% mbahaye, kugenzura gvnt ni -20% mbahaye kuko aho kuyigenzura ibyo isabye byose abadepite bahuta kubyemeza.

Comments are closed.

en_USEnglish