Kuva Ubu Ronaldinho Mumwite Na Dogiteri
Impamyabumenyi ya doctorat y’ icyubahiro kuri Ronaldinho ayihawe n’ ishami rya lettres ry’ iwabo muri Brasile. Ubusanzwe tuzi umuhungu Ronaldinho mu guconga ruhago aho yamamaye kubera ubuhanga butangaje, akaba yarakiniye amakipe menshi y’ ino i Burayi harimo Paris SG, Barcerona agasoreza muri AC Milan mbere yuko asubira gukinira iwabo aho ubu abarizwamu ikipe ya Flamengo.
Uyu musore kuba tudashidikanya ubuhanga bwe mu kibuga, ku ntebe y’ ishuli ho benshi tumufiteho amakenga ariko nyamara abashije kutugaragariza yuko kuva ubu tuzajya tumwita umudogiteri. Ngo gute rero? Kuva ryari ari dogiteri? Hagati y’ ibyishimo n’ udusoni Ronaldinho yashyikirijwe impamyabumenyi y’ ikirenga ariyo doctorat ariko y’ icyubahiro ayihawe na accademie des lettres mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 110 ya Josè Lins do Rego umwanditsi w’ icyamamare aho muri Brasile wafanaga ikipe ya Flamengo bya gahebuzo ariko akaza kwitaba lmana mu 1957.
Nyirubwite ati iki? Ubwo bamushyikirizaga iyi mpamyabumenyi yagize ati ” njyewe mpawe doctorat? Mumbabarire cyane, nimusigeho kuko birandenze, mu buzima bwanjye sinijyeze ntekereza uru rwego, guhabwa iyi doctorat ni icyubahiro cyane!” Ubwo nawe yahise aha umukuru w’ iryo shami rya lettres ariwe Marcos Vilaca impano y’ umupira wo kwambara w’ikipe ye ya Flamengo.
Emmanuel Gentil MUSONERA
umuseke.com/Italy-Milan
9 Comments
Umuntu watugejejeho iyi nkuru aba mu Butaliyani?
Inkuru ni nziza kandi irimo na relax.(irasekeje).
Keep it up umuseke!
none se bayimuhereye iki ?yaba hari ubushakashatsi yakoze?
Yewe ndabona ari ugusetsa nyine, nawe se indimi ubundi ngo mu buvuzi, ni akumiro.
Ubu se ibi wabyita iki? Lettre nn’ubuganga!!!!!!!!
aahhhhh abo bantu bekugaya uwanditse iyi nkuru ahubwo bo babanze basobanukirwe neza, kuba yakoresheje doctorat mu ishami ry’ indimi n’ ubuvanganzo si ikibazo kuko buri mashami yose agira iyi niveau yo hejuru, singombwa yuko kuvuga doctorat mwahita mwumva ubuganga uwo mwanya, nkuko hari doctorat muri médecine hari na doctorat muri philosophie n’ andi mashami, kandi yanabisobanuye yuko ari doctorat muri lettres. Buriya ntimusobanukiwe? sawa sawa
ok Ronaldinho haba doctorat yo guconga ruhago yaba akwiriye proffessorat ariko iya lettres i don’t think so! ok basore keep it up murabizi kweri!
yeah ngewe mukunda cyane.
gusa iyo ni grade yiyongereye kuri we
muzo nemeza ko azi harimo Poltigais,Spanish,English and Little French.
Brovo kuri GAUCO kuko niyo mazina ye nyakuri.
u diserve it
ehh nanjye ndumiwe!gusa guys uriya musore nge mwemeraho ubuhanga cyane cyane muri ruhago!ahubwo duhurire simba tuyitahe mbese dushyire akantu imbere y’ishati!
Comments are closed.