Digiqole ad

Kuva mu 2008 Leta yaburanye mu Nkiko Miliyari 24 na miliyoni 650

Imibare igaragazwa n’ibiro bishinzwe gukurikirana imanza za Leta muri Minisiteri y’ubutabera, bigaragaza ko imanza nyinshi Leta yarezwemo yagiye izitsinda. Kuva yavugururwa mu 2008, mu manza 1093 Leta yaburanye yatsinzwe 248.

Izi manza zose Leta yaregwagamo akayabo kangana na miliyari 24 na miliyoni 650 z’amafaranga y’u Rwanda, muri zo miliyoni 949  nizo yategetswe n’inkiko kwishyura  abiganjemo ba rwiyemezamirimo bayiregaga, bitewe n’amategeko aba atubahirijwe ku ruhande rwa Leta.

SEBAZUNGU Alfonse, intumwa nkuru ya Leta yungirije ishinzwe imanza za Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko kubera imanza zigikurikiranwa, miliyoni zitarenze 400 y’amafaranga y’u Rwanda, arizo zimaze kwishyurwa kugeza ubu.

SEBAZUNGU avuga ko imanza Leta itsindwa bituruka  ku masezerano arimo amafaranga menshi Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, iyo adakurikijwe agaseswa ku mpande zombi,ati:″cyane cyane ari Leta yabigizemo uruhare, Leta ishobora gutsindwa.″

Yemeza kandi ko Leta ijya itsindwa mu nkiko, bitewe no gufata ibyemezo byo gusezerera abakozi hadakurikijwe amategeko agenga inzego z’imirimo ya Leta no gusezerera abakozi. SEBAZUNGU ati: ″iyo uwirukanywe atahawe umwanya wo kwisobanura, gutsinda urwo rubanza biba bigoye.″

Nubwo zimwe mu manza Leta ibasha kuzitsinda, ibiro bishinzwe gukurikirana imanza za Leta muri Minisiteri y’Ubutabera bitangaza ko hakiboneka imbogamizi z’ubwiyongere bwa bene izi manza ziregwamo Leta.

Imanza Leta iregwamo, ziyongera ahanini kubera kwimura abaturage bitewe n’ibikorwa bigamije inyungu rusange.

Hakaba ariko n’abumva ko baronkera kuri Leta iyo habonetse agakosa gato. Inkiko nazo ngo kuba zisigaye zikora neza kandi ari na nyinshi, ni bimwe serivise ishinzwe gukurikirana imanza za Leta ivuga ko bituma abantu bagana inkiko cyane.

Kubijyanye no gukemura ibibazo Leta iba ifitanye n’abaturage mu bwumvikane bitanyuze mu nkiko, miliyari 11 na miliyoni 950 nizo zasabwaga Leta, miliyari imwe na miliyoni 260 nizo zemerewe abaregaga Leta binyuze mu bwumvikane.

Naho mu manza Leta ikurikiranamo abakekwaho kunyereza umutungo, inyinshi irazitsindwa kuko mu manza 58 yatanzemo ibirego,31yarazitsinzwe.Ibi ngo bigaterwa no kubura ibimenyetso bihagije kubakurikiranwe.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

en_USEnglish