Digiqole ad

Kuva kuwa 30/08/ 2013 ntawuzongera kurenza iminota 5 ku cyapa

Kubera imirongo miremire y’abantu bakunze kugaragara ku byapa by’imodoka zitwara abagenzi bategereje ko ziza kubatwara, zaboneka hakaboneka nke zituma babyigana, bikaba bikunze no gutera ubujura bukunze kubera muri uwo mubyigano, Umujyi wa Kigali uvuga ko wabonye umuti ufatika aho guhera kuri uyu wa 30 Kanama 2013 nta mugenzi uzongera kumara iminota irenze 5 ku cyapa atarabona imodoka imutwara.

Imirongo y'abantu ahitwa kuri 'statistics' iyo bugorobye bategereje imodoka

Imirongo y’abantu ahitwa kuri ‘statistics’ iyo bugorobye bategereje imodoka

Rurangwa Jean Claude ushinzwe ibyo gutwara bantu muri rusange (Public Transport) mu Mujyi wa Kigali mu Kiganiro na Umuseke, yatangaje ko mu rwego rwo kurwanya ubwinshi bw’abantu mu mihanda babuze amamodoka ndetse no kurwanya bamwe mu batwara amamodoka bata abantu mu mihanda ku bushake bitwaje ko ayo (Frw) bari bakeneye ku munsi bayabonye, bagababanyije umujyi mo amazone ane, ariyo:

zone imirenge
Zone I Remera, Kanombe (Kabeza), Nyarugunga, Rusororo ( Kabuga), Masaka, Ndera, Niboye ( Alpha Palace side)
Zone II Niboye, Kicukiro, Kagarama, Gatenga, Kigarama , Gikondo (Nyenyeri), Gahanga
Zone III Gikomero, Bumbogo, Rutunga, Kimironko (Kibagabaga), Kinyinya (Deustch ware, Kagugu, Batsinda), Remera (Nyarutarama, Rukiri II), Kimihurura, Kacyiru, Gisozi
Zone IV Gitega, Nyamirambo, Kimisagara, Nyakabanda, Mageragere, Kigali, Gatsata, Jali, Jabana, Nduba, Rutunga.
Neutral Zone Nyarugenge, Muhima (CBD)

Buri zone bakaba baratanze isoko ku bashoramari bazajya batwara abantu muri buri zone babahuza na neutral zone kuko ariyo ikunze kuberamo bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi, banemeranya ko ayo mamodoka azajya atwara abantu azajya akurikiza ino ngengabihe:

  • Izo modoka zizajya zikora guhera : 5h00-23h00
  • Mu gitondo abantu bajya ku kazi : 6h30-8h00, Buri minota 5 imodoka inyura ku cyapa
  • Ku mugoroba abantu bava ku kazi: 17h30-20h00, Buri minota 5 imodoka inyura ku cyapa
  • Mu gihe cy’amasaha y’akazi , imodoka izajya inyura ku cyapa byibuze buri minota 15.
  • Mu gihe cy’amasaha y’akazi izizajya zihuza zone n’indi zikanyura ku cyapa buri minota 30

Iryo soko rikaba ryaratanzwe amabahasha akaba azafungurwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, kuburyo tariki 30 Kanama 2013 bizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Buri mushoramari wapiganiye iryo soko yari yiyemeje kuzakurikiza ayo mabwiriza ubu abadafite amamodoka ahagije batangiye gutumiza andi kuburyo kuri iyo tariki iki kibazo cy’abantu batinda ku muhanda babuze amamodoka kizakemuka burundu nkuko Rurangwa abyemeza.

Ahazajya hagaragara abantu babuze imodoka zibatwara bizoroha kumenya uwabibazwa kuko buri zone izaba ifite uyishinzwe akazaba ari nawe uzajya ubazwa icyabaye.

Roger Marc rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish