Digiqole ad

Kutagenda n’indege bituma R Kelly akerererwa cyane aho yatumiwe

Yigeze kuririmba ati “I believe I can fly” ariko ntajya ajya mu kirere kuko uyu muhanzi wakunzwe cyane hambere aha ntabwo ajya agenda n’indege.

R Kelly ntajya agenda n'indege/photo Gettyimages
R Kelly ntajya agenda n’indege/photo Gettyimages

Muri uku kwezi R.Kelly aherutse gucyerererwa cyane igitaramo yari yatumiwemo nk’umushyitsi mukuru, cyari cyateguwe na Band yitwa Phoenix ahitwa Coachella muri California.

Thomas Mars ucuranga muri Phoenix yagize ati “ ntabwo ajya agenda n’indege. Agenda gusa na bus cyangwa imodoka isanzwe. Yagombaga rero kuca i Chicago kuwa gatatu akagera i Coachella kuwa gatandatu. Byamufashe iminsi itatu, twarinzetujya kuri stage akiri mu muhanda.

Twageze ku gihe cye cyo kuririmba nubundi atarahagera – ariko nyuma ngiye kubona mbona microphone ya diyamand ye, nari maze kumva umwotsi wa Cuban Cigar mbona arazamutse kuri ‘stage’ ndanezerwa. Nubwo yari yatinze, sinamurenganya.”

Robert Sylvester Kelly w’imyaka ubu 46, arangije gutaramira abari i Coachella mu gihe cy’iminota itanu yari yahawe, yahise afata nanone imodoka akora urugendo rw’iminsi itatu rusubira i Chicago ari naho iwabo.

R Kelly akoresha microphone ye ya diamant ntatana kandi na Cigar aba atumagura
R Kelly akoresha microphone ye ya diamant ntatana kandi na Cigar aba atumagura

Aerophobia, cyangwa aviophobia ni uburwayi bwo gutinya kugenda mu ndege, buturuka ku mpamvu zinyuranye zirimo ubundi burwayi nazo nko; gutinya ikirere, gutinya ubutumburuke, gutinya kutigenzura (fear of control), gutinya iterabwoba (terrorism), gutinya moteri y’indege, gutinya kuguruka hejuru y’amazi cyangwa kuguruka nijoro.

Iyi ndwara igira abantu benshi ndetse ngo hari n’abazi ko batayigira kandi bagenda n’indege. Mu bantu bazwi ko bafite itiriya ndwara, usibye R Kelly hari abandi bantu nka umucuranzikazi Britney Spears, Dennis Bergkamp wahoze ukina muri Arsenal, umukinnyi w’amafilimi Whoopi Goldberg ntajya agenda n’indege.

Abandi ni nka Jennifer Anniston, Muhammad Ali (arabitinya cyane, ariko yigeze kuvuga ngo Allah ntiyatuma agwa mu mpanuka y’indege) Ben Affleck, Dalai Lama, Megan Fox, Enrique Iglesias, Kim Jong-il (uyu wahoze ayobora Korea ya ruguru ntabwo mu buzima bwe yigeze agenda n’indege), Kate Winslet n’abandi.

Muri aba harimo abagenda n’indege ariko batinya cyane, hakabamo n’abatajya bagenda nayo na rimwe.

The Sun

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish