Digiqole ad

Inyama y’inka ngo ni roho ya muntu

Mu Buhinde hari imiryamgo y’abantu itarya inyama y’inka kuko  imyemerere yabo  ibumvisha yuko inka atari inyamaswa gusa, ahubwo  ko umuntu wese wapfuye, roho ye izukira mu nka.

Inyama y'inka

Imbonekarimwe y’inka ku bahinde ngo ni roho z’abapfuye

Bamwe mu Bahinde bize bakomoka mu bwoko bw’abemera ko kurya inyama y’inka ari ukurya roho z’abantu bapfuye bavuga ko n’ubwo abakurambere babo babuzaga kurya aya matungo ubu mu ma restaurant atandukanye usanga byemewe  guteka no kugabura imbonekarimwe y’inka na Mushikaki zazo.

Aganira n’umunyamakuru w’umuseke.com ku rubuga twitter , umusore w’umuhinde witwa RWIDNO yavuze ko na we akomoka mu muryango w’Abahindu mu gihugu cy’ubuhinde, bamwe mu baziririza kurya inyama y’inka.

Yagize ati :  « Ubusanzwe Abahinde muri kamere yabo ntibakunda kurya inyama muri rusange. N’abazirya biba bibujijwe kurya inyama y’inka koko ngo ari ubugome, bwo kurya roho z’abantu bapfuye. »

Ku rubuga wikipedia ho bavuga ko ngo muri iki gihugu ibi byiganje cyane mu byaro no mu madini gakondo ; cyane cyane : Hindous, Boudhistes, Jainistes, aho usanga bahamagarira abayoboke babo gukomeza umuco wo kutaba abanyamerwe bakibera indyabyatsi gusa.

Kurya ibyatsi na byo kandi si bibi kumagara y’inyamaswa n’umuntu arimo. Tariki ya 9 Nyakanga 2010, bwo umunyamakuru kuri TV Nat GeoWild muri Documentaire yakoze ku Ntare,  yerekanye ukuntu ikenyuka ugereranije n’imbogo, indyabyatsi,  kuko yo yirira inyama gusa. Ibi rero bikaba wenda ari byo bituma Abahinde bagira kirazira zibabuza kurya inyama.

Kurya ibyatsi bituma abahinde bakomera

Kurya ibyatsi bituma abahinde bakomera

Gusa tukivuga ibyo kutarya inyama z’inyamaswa zimwe na zimwe ntitwakwiyibagiza ko mu Rwanda na ho nta muntu urya inyama z’inyamaswa z’indyanyama nk’ imwa’ ipusi intare kera bagihiga,n’izindi; birira indyabyatsi gusa (inka imbogo, impongo …). Ngo n’Abongereza niko bimeze. Ibitandukanye cyane no muri Kongo (RDC)  cyangwa mu Bashinwa.

Ibi byo rero tutabitinzeho , ku rubuga  docticimo abaganga bavuga ko ari byiza kutarya inyama z’indyanyama,  kuko ngo umubiri mu mafunguro uhabwa uba ukeneye imvange zikomoka ku bintu bitandukanye, ariko  hibanzwe ku bikomoka ku bimera. Ngo burya byakabaye byiza iyaba tutanaryaga inyama.

Ngo niba rero twirira inyama zikomotse ku nyamaswa zitariye ibyatsi uzasanga dufata indyo itatuma tugira ubuzima na buke ku buryo twakenyuka, ugereranije n’imyaka umuntu amara ku isi ubu.

Ahubwo ubwo umuntu yakwibaza ukuntu Abanyarwanda bakera bari barabashije kumenya ibi bintu kandi ubwo buhakashatsi abaganga bari batarabushyira ahagaragara.

old_man_india

Indyabyatsi z’abahinde kandi ngo ziraramba cyane/ Photos Internet

Noel Dushimyumuremyi

Umuseke.com

 

en_USEnglish