Digiqole ad

Kurwara Diabete ku mugore utwite bishobora gutuma abyara umwana ufite ibiro byinshi

Diyabete cyangwa ibyo bakunze kwita indwara y’igisukari ni indwara igaragazwa no kugira urugero ruri hejuru rw’isukari yo mu maraso.

Ibi bigatuma uyirwaye anyaragura cyane, akagira inyota, ndetse no gusonza cyane; bikanatuma ubwirinzi bw’umubiri ku zindi ndwara bugabanuka, bityo akaba yarwara izindi ndwara.

Umubyeyi utwite kandi afite iyi ndwara ya diyabete, bavuga ko umwana we yahura n’ingorane nyinshi harimo kuvukana ubusembwa bw’umubiri, ariko cyane cyane abana bavuka bafite ibiro byinshi.

Ibi bituma avuka ku buryo bugoranye, cyane igihe nyina ari kumubyara kubera ko uwo mwana aba atabasha guca mu myanya yo kubyara, ndetse niyo uyu mwana avutse, avuka yananiwe cyane kubera kubura umwuka uhagije bikaba byamuvirimo no gupfa.

Akenshi ariko kwa muganga hari igihe bahitamo kubaga nyina umutwite kugira ngo birinde ingaruka mbi zavuzwe hejuru. Bitewe kandi n’ubunini bw’umwana, umubyeyi we ashobora gucika ibice bihuza imyanya ndangagitsina yo hanze n’innyo (murihangana imvugo ikoreshejwe hano) babyita “perineal laceration

Isukari yo mu maraso y’umubyeyi utwite  urwaye diyabeti iba ari nyinshi, bituma n’umwana uri mu nda agira isukari nyinshi mu mubiri we (kubera ko asangira na nyina) impindura y’umwana ikora imisemburo myinshi yo kugabanya iyo sukari yiyongereye (insuline), ari na ko umubiri we ukura cyane akagira ibiro byinshi.

Kubyara umwana ufite ibiro byinshi bishobora guterwa n’izindi mpamvu zirimo uruherekane rwo mu miryango, aho usanga hari imiryango ibyara abana banini nubwo bataba barwaye Diabetes.

Imirire y’uwo mubyeyi utwite na yo ishobora kuba kimwe mu bitera kubyara abana banini cyane, hari n’abashakashatsi bavuga ko ubwoko bushobora kubitera (ethnicity). Urugero rutangwa n’abanyamerika bafite inkomoko ya Hispiniya (Espagne) babyara abana banini kurusha abandi.

Twabibutsa ko umwana ufite ibiro byinshi babivuga iyo yarengeje ibiro 4 n’amagarama 500 akivuka.

Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish