Digiqole ad

“Kuririmba ngo 'nta gishoro' ni uguta umwanya” – Nduwayezu

Ishuri ryigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli RTUC kuri uyu wa 30 Mutarama ryakomeje igikorwa cyo kureba imishinga y’abarangije muri iri shuri yabaye myiza kandi yagize icyo igeraho ngo ihembwe, mu rwego rwo gushishikariza abaharangije n’abandi bose kwihangira imirimo.

Nduwayezu Jean Claude  avuga ko kwishyira hamwe ari cyo gishoro
Nduwayezu Jean Claude avuga ko kwishyira hamwe ari cyo gishoro

Nduwayezu, umwe mu baharangije wishyize hamwe na bagenzi be bagahera ku busa avuga ko ubu bameze neza, kandi agasaba urubyiruko kureka guta umwanya bavuga ngo kubura igishoro byababujije kwihangira imirimo.

Umuyobozi wa“ RTUC”  Kabera Callixte yavuze ko urubyiruko rwize arirwo rugomba guhagurukira kwihangira imirimo kuruta urutarageze mu ishuri.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko buri mwaka buzajya buhitamo abanyeshuri baharangije bafite imishinga myiza bakabahuza n’amabanki ndetse n’abandi baterankunga.

Ubu, abanyeshuri 15 barangije muri iki kigo ubu ngo bifitiye kompanyi zabo ndetse ngo baha n’akazi bagenzi babo bakiri ku ishuri.

Kabera Callixte uyobora iki kigo yagize ati “Icyo twifuza ni uko abarangije hano bibagirwa ibyo gusaba akazi ariko haracyari inzira ndende kuko twasanze 2% by’abarangije aribo gusa bihangira imirimo.”

Iki gikorwa cyo guhemba imishinga myiza y’abahoze biga mu ishuri rikuru rya RTUC kikaba ngo kigamije gushishikariza abaharangije kwihangira imirimo no kubibafashamo mu gihe imishinga yabo ari myiza.

Nduwayezu Jean Claude na bagenzi be barangije muri RTUC, bafite kompanyi yitwa  “Event Professional Planners” avuga ko gutangira byari bikomeye cyane ariko ubu bibeshejeho kandi neza.

Ati“Uko iminsi yagiye ishira ubushobozi bwagiye bwiyongera, ubu tugemurira abantu ibiribwa mu birori bitandukanye,tugaburira abantu batandukanye mu mipira n’ahandi,aya mafaranga yagiye abyara andi ku buryo duteganya n’indi mishinga itandukanye, duhereye kuri uyu.

Nduwayezu avuga ko urubyiruko rukwiye kwishyira hamwe rugakora imishinga kuko kuririmba ko ntagishoro ari uguta igihe kurusha kwegera bagenzi bawe mu gakora umushinga w’igihe kirambye.

Nduwayezu avuga ko igishoro cya mbere ari ukwishyirahamwe kuko iyo muri hamwe mugira aho muhera.

Aya marushanwa yari yitabiriwe n’abagera kuri 63 bafite imishinga itandukanye, abageze mu kiciro cya nyuma bagera kuri 19.

Hakazahembwa imisinga 10 yambere

Mu bihembo bigenerwa aba bahatana harimo za; Mudasobwa, ibikoresho binyuranye no kubahuza n’abaterankunga.

 Kabera Callixte Umuyobozi wa RTUC avuga ko iri shuri rishaka ko abarirangizamo bamenyera kwihangira imirimo
Kabera Callixte Umuyobozi wa RTUC avuga ko iri shuri rishaka ko abarirangizamo bamenyera kwihangira imirimo
Mu irushanwa, uyu aravuga umushinga we icyo wamugejejeho
Mu irushanwa, uyu aravuga umushinga we icyo wamugejejeho
Aba ni inteko y'abiga imishinga y'abarangije muri RTUC
Aba ni inteko y’abiga imishinga y’abarangije muri RTUC

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mubyukuri abo basore ni intangarugero mukwihangira imirimo, byumwihariko minister claude ni umuyobozi wacu muri UTB natwe ayo marushanwa yubutaha ntituzaburamo kuko natwe dufite imishinga myiza . baradutinyuye!

  • Ndabashimiye cyane mwambabariye mukanshakira address zabo zishoboka muraba mukoze.

  • ukuntu byari byiza! rtuc nikomereze aho?

  • mwiriwe neza? nejejwe no gutanga inyunganizi ndetse nogukosora amwe mugagambo yagiye akoreswamuri iyi nkuru doreko hari nabasoma titre yayo bakayisobanura nabi bavugako ko ngo nasesereje abahanzi( music).nagirango ntangirire ku ijambo umwanditsi wiyinkuru yakoresheje ivuga ko company yacu ari ikompanyi, ni ikigo cy’ubucuruzi nkuko bikunze gukoresha muburyo buri professional. iki nikubirebana n’ izina rya company yacu,umwanditsi yayise event professional planners ariko mubyukuri siko yitwa ahubwo habayeho gucurikiranya amwe mumagambo agize iryozina. mwe rero nkabasomyi mboneyeho umwanya wo kubamenyesha ko company yitwa” PROFESSIONAL EVENT PLANNERS”.
    hari ikindi yanditse hejuru kubyodukora avuga ko tugaburira abntu muri stade gusa sikobiri kuko twe icyo dukora ari ukugaburira abantu mumakwe, kwishuza(check in)protocol yabanyacyubahiro muri stade ndetse no gucuraza amatike yimikino yumupira wamagauru muri championat yikiciro cyambere.
    hanyuma nanone ikindi namwunganiraho nikukijyanye nibihembo byatanzwe ni LAPTOP, NDETSE NA CHECK ZIFITE AGACIRO KARI HAGATI YA 500.000 – 800.000 FRW.
    murakoze mugire amahoro.

  • ikindi nuko izo check zahawe abarushanyijwe icumi bambere.kukijyanye n’ umutwe wiyinkuru , maze guhura nabantu benshi bambwira ko ngo nasesereje abahanzi nyarwanda? ariko mubyukuri siko biri kuko njyewe nganira numwanditsi wiyinkuru insa
    nganyamatsiko yari ukwihangira imirimo murubyiruko, ambajije kukijyanye nurubyiruko rutabasha gukora rugatanga ubusobanuro bwuko ntagishoro rufite niho namusubije mubwirako njye ntemeranya narwo
    mubwirako njye kugiticyanjye mbona ko kuba urubyiruko rwirirwa rubuga aribyo umwanditsi yise kuririmba ko nntagishoro ataribyo. naho sindwanya abahanzi kuko nabwo nibumwe muburyo bwokwihangira imirimo.

    • ahanditse rubuga ni agakosa ahubwo ni ruvuga.

Comments are closed.

en_USEnglish