Kurikirana imikino yose y’igikombe cy’Isi muri Greenwich Hotel
Nk’uko Greenwich Hotel imaze kubimenyereza abayigana ibazanira udushya dutandukanye, ubu noneho yahaye amahirwe abakunda umupira w’amaguru yo kuzakurikirana imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.
Abazaza kurebera iyi mikino muri Greenwich Hotel bazagira amahirwe yo kurebera imikino ikomeye ku mashusho manini hifashishijwe ikoranabuhanga ryifashisha icyuma kizwi nka “Projecteur”.
Greenwich kandi ngo irateganya ko mbere y’uko imikino itangira bazajya berekana amateka y’ibikombe by’Isi bya cyera.
Mu gihe cy’imikino, mbere na nyuma yayo abakiliya ba Greenwich Hotel bazajya baba bashobora gutumiza icyo bashaka ku biciro bisanzwe, n’ubundi bidakanganye ugereranyije na serivisi, isuku, ubwisanzure n’ubwiza bw’iyi Hotel.
Greenwich Hotel iherereye i Remera ku muhanda werekeza mu Giporoso uturutse kwa Lando, yegeranye n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru.
ububiko.umusekehost.com