‘Kuri Noheli’ abagororwa babiri bacitse gereza ya Gasabo
Kuri Noheli, ntabwo gereza ya Nyarugenge (bita 1930) ariyo yahiye gusa, ahubwo birakekwa ko kuri uyu munsi no kuwa mbere wa Noheli ari nabwo abagororwa bacitse gereza ya Gasabo nk’uko byemezwa n’ubuvugizi bw’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Umuvugizi w’uru rwego yabwiye Umuseke ko amakuru yo gucika kw’abagororwa muri gereza ya Gasabo bayamenye uyu munsi.
Avuga ko abamenyekanye bacitse ari babiri, avuga ko bakeka ko batorotse kuri Noheli n’umunsi wakurikiyeho kuko ariyo minsi urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwari rwatanzeho uburenganzira ku bantu benshi ngo basure abantu babo bafunze.
CIP Sengabo Hillary avuga ko hari hashize iminsi bigaragaye ko gusura abagororwa byagabanutse kubo mu miryango yabo, bityo kuri Noheli baha amahirwe abantu benshi ngo basure.
Abacitse birakekwa ko ngo biyoberanyije bakagenda mu gikundi cy’abantu benshi bari baje gusura ababo.
Abagororwa babiri batorotse bitwikiriye ubwinshi bw’abasuye abafunze ni; Martin Ugirimpuhwe Martin w’imyaka 30, wabarizwaga mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Ndera usanzwe aregwa ubujura wari ufunzwe by’agateganyo kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka na Emmanuel Twagirimana w’imyaka 28 wabarizwaga mu murenge wa Kimironko wari warakatiwe imyaka ine y’igifungo.
Kugeza ubu ngo iperereza rirakomeje banashakisha aba bacitse ngo bafatwe.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka abagororwa babiri batorotse iyi gereza ya Gasabo buriye urukuta rwayo bakoresheje imigozi.
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
6 Comments
yoooo! ndebye imyaka bafite nsanga bakibarizwa mukiciro cy’urubyiruko disi!!! kukise mutabajya i wawa? ndasaba abo bana ko nibarangiza kwifatanya n’imiryango yabo kurya ubunani bazagaruka kuragiza igihano bahawe.
ahubwo mwarabishe none mutajyiye kubeshya ngo baratorotse hanyuma se amasasu barashe bayarasaga ibikuta ese ko ministri busgye yivugiye ko na mugororwa watorotse ibyo bivuyeho cg abo ba 2 mwavugaga ko bakomeretse nibo bapfuye mwabishe mujye mwemera mureke kubeshya ngo batorotse none bari kunyurahe ko imihanda bari bayifunze huzuye aba police na basirikare
ariko ubwo nkawe uhurutuye ibigambo ngo barabishe wasomye neza?hatorotse aba gasabo ntabwo ari 1930
umva mbese!! ese umuto,ubwo wagiye ubanza ugasoma neza!! wigeze wwumva bavuga ko barashe gasabo??? ko barashe Nyarugenge??? Think twice before u act!
Ariko se umuntu afungwa byagateganyo amezi arenga 7 gute koko usibye akarengane
yewe ibinyoma muzabipfana
Comments are closed.