Digiqole ad

Kuri miliyari 532Frw z’imisoro igombaga kwinjira hamaze kwinjira 428 – RRA

Kuri uyu wa gatanu, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahooro cyatangaje aho kigeze gikusanya imisoro y’uyu mwaka (07/2011 – 07/2012), ndetse gitangaza ko amasaha y’akazi mu kigo cya MAGERWA yongerewe.

Ikicaro gikuru cy'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahooro/photo rra.gov.rw
Ikicaro gikuru cy'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahooro/photo rra.gov.rw

Mu gihe byari biteganijwe ko kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Nyakanga 2012, abasoreshwa bazasora imisoro ingana miliyari 532.7 frw, mu mezi icyenda gusa angana na miliyari 428.4 frw niyo amaze kwinjira, nkuko byatangajwe na Ben Kagarama Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authirity.

Bivuga ko ayari ateganijwe amaze kurengaho miliyari 31.1frw angana na 7.8%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahooro, cyagaragaje ko ugereranije n’imisoro yinjiye mu  mwaka wa 2010/2011 ,imisoro imaze kwinjira ubu yiyongereyeho 20%.

Mu korohereza abasoreshwa, Rwanda Revenue yatangaje ko guhera tariki ya mbere z’ukwezi gutaha (Gicurasi), muri MAGERWA hazongera amasaha yo gukora ku munsi.

Amasaha agiye kuva kuri 16 agere kuri 18. Gusa iminsi ibicuruzwa byahamaraga (muri MAGERWA) ikazava kuri irindwi, ikagera ku minsi itatu.

Komiseri Mukuru wa RRA kuri uyu wa gatanu atangaza imisoro imaze kwinjira kugeza ubu
Komiseri Mukuru wa RRA kuri uyu wa gatanu atangaza imisoro imaze kwinjira kugeza ubu

Ben Kagarama yaboneyeho gutangaza ko uburyo bwo kumenyekanisha umusoro hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri internet, bwatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, abacuruzi bakwiye gutangira kubukoresha cyane kuko mu minsi iri imbere batazongera kwakira abantu kuri za Guichets baje kumenyekanisha no kwishyura.

Kagarama yasobanuye ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abacuruzi uko bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura no kumenyakanisha imisoro, hanyuma nyuma bahagarike kwakira abantu kuri za Guichets.

Gusa avuga ko bazasigarana ahantu hatoya ho kwakirira abantu bakeka ko bashobora kugira ingorane mu gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ok

  • Ni ukuri birashimishije!! Dore aho twahereye turya imisoro ya Abaturage bibindi bihugu, igihe kirageze ngo twihaze izo mfanyo zituma dusuzugurwa na Banyamweru bokagwa kugasi zihagarare. Ariko muzi agasuzuguro ku umuntu ugupangira burikimwe!!!

    • N’ubwo badusuzugura imfashanyo yabo idukura mukaga. Kubatuka ntakamaro mugihe tukibacyeneye!!!! Ikindi-Gutukana kabone niyo yaba ar’umwanzi wawe ni “lack of civility”! “Kugwa kugasi” bikwiriye gutukwa ubukene, amikoro macye n’uwariwe wese wabangamira ubushobozi bwacu bwo kwihaza muribyose.

  • ni byiza abanyarwanda bamaze kumenya agaciroko gutanga umusoro ,mukomereze aho twiyubakire igihugu gitemba amata n’ubuki.

  • iyi nkuru igaragaza ko abanyarwanda bari kugenda basobanukirwa akamaro ko gutanga imisoro kuko amajyambere agaenda yiyongera. Turumva hamaze kwinjira menshi ugereranyije ayagombaga kwinjira mu mezi 9 ashize.Ubwo turizera ko abakozi babigizemo uruhare bagombye kubishimirwa atari mu magambo gusa. Na none turashimira RRA kuri,gahunda nziza iteganyijwe yo kongera amasaha y’akazi, ariko se ni muri Magerwa gusa bazongera amasaha y’akazi, muri SDV ho se ntabwo iyo gahunda nshya ibareba ra,reka twizere ko n’abakozi bazahabwa agahimbaza musyi kugira bashobore gutanga umusaruro muri ariya masaha aziyongera. RRA komeza wese imihigo mu kubaka igihugu cyacu

  • ndumva aribizima ubworero ubwo ribonetse ari ryinshi muzadukure mubwigunge akarere ka Kicukiro kabasabe inkunga tubone umuhanda ujya kuri centre de sante ya BUSANZA, ujyana umurwayi akagerayo yahuhutse kubera umuhanda mubi, naho bashyiramo amabuye ntakibazo , turatabaza abo bireba

  • nibyiza kandi birashimishije kuko bigaragara ko ibyinjiza imisoro bigenda byiyongera bikagaragaza iterambere ryigihugu cyacu, gusa nanjye nunnze mu rya MIZERO, gutukana byo sibyogushimirwa ahubwo nibyo kugawa, kuko burya ncuti patrick ntakintu kibaho muri iyi si yacu cyiba kidafite inyungu nyenecyo acyifuzamo, sibyo, ikindi RRAkiriya kintu cyo gukuraho guichet zakiraga abaje gukora declaration zibisoreshwa babanze bayige neza bitaye ku mpande zose, aha ndavuga mu migi ndetse nibyaro atari yamakuru bahabwa nabantu bo mu biro gusa bamanuke barebe babone kubifatira icyemezo. YESU AKOMEZE AFASHE URWANDA RWACU

Comments are closed.

en_USEnglish