Digiqole ad

Kuri Jules Sentore ngo imyenda ikorerwa mu Rwanda irahenda cyane

 Kuri Jules Sentore ngo imyenda ikorerwa mu Rwanda irahenda cyane

Umuhanzi Jules Sentore asanga ibikorerwa mu Rwanda bihenze

Umuhanzi Jules Sentore umenyerewe mu njyana ya gakondo avuga ko ashima gahunda ya ‘Made in Rwanda’ ariko ngo akanenga ibiciro bihanitse  by’imyambaro ikorwa n’Abanyarwanda.

Umuhanzi Jules Sentore asanga ibikorerwa mu Rwanda bihenze

Jules Sentore ukunda kugaragara mu myambaro ya kinyafurika, avuga ko ayambara agamije guteza imbere ibikorwa n’Abanyarwanda.

Mu mpamvu zimutera kwambara cyane imyenda ya kinyafurika akenshi ngo ayambara agamije kwamamaza.

Ati “Abantu batandukanye bakunze kunsaba kubamamariza imyenda baba bashaka kugaragaza, bakansaba ko nayambara muri gahunda zitandukanye.”

Nubwo gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yemeza ko ari nziza, ngo imyambaro ikorwa n’Abanyarwanda irahenze cyane.

Ati “Abakora imyambaro barayihenda cyane, mu byukuri wagira ngo bakora bagamije kwambika abifite gusa.”

Sentore yatangarije Umuseke ko n’ubwo abahanga imyambaro bakora cyane ngo bamenyekanisha ibihangano byabo, asanga  mu bigomba gukemuka ari ibiciro bihanitse by’imyenda.

Ati “Abanyarwanda benshi batinya kugura ibyakozwe n’Abanyarwanda kuko bihenda, kuri njye nifuza ko aba ‘designer’ batangira gutekereza uburyo bakora imyenda ishobora kugurwa n’ibyiciro bitandukanye by’abantu.”

Sentore ngo akunda kwambara kinyafurika

Nubwo abahanzi benshi bakunze guhendwa cyane n’imyambaro, Sentore we asanga kwambara neza atari uguhendwa, icy’ingenzi ngo ni ukwambara imyenda ihuye n’aho ugiye.

Nubwo atita cyane kuri marque y’imyambaro, Sentore  ngo ashimishwa no kwambara imyenda yakozwe n’inganda zizwi.

Avuga ko akenshi bikunze kumubera ihurizo guhitamo imyenda yambara muri video z’indirimbo ze.

Ati “Kuko mba nshaka kugaragaza itandukaniro muri video zanjye, bikunze kumbera ikibazo mu guhitamo imyambaro igomba kugaragara muri video zanjye, akenshi binsaba gushaka umu designer ubimfashamo.”

Amafoto @ Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish