Kuri FERWAFA: Rayon Sports itegereje imyanzuro ku myitwarire yayo
Ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA i Remera, mu gitondo cya none hateraniye inama yahamagajwe na komisiyo ya discipline igamje gufata imyanzuro ku myitwarire ya Rayon Sports ku mukino wayihuje na AS Kigali muri week end.
Komisiyo ya Discipline yatumije umuyobozi wa Rayon Sports Ntampaka Theogene, umunyamabanga mukuru wayo Gakwaya Olivier, umutoza wayo Luc Eymael, Abasifuzi basifuye uriya mukino barimo Gervais Munyanziza wari hagati n’abari bari ku ruhande, abafana bamwe na bamwe ba Rayon, aba bose bari muri iyi nama yabereye mu muhezo ku banyamakuru.
Iyi nama irangiye ntabwo bahise batangaza umwanzuro, bavuze ko baza kwiherera nyuma (FERWAFA) bagatangaza ibyafashwe nk’imyanzuro.
Luc Eymael ariko we asohotse yabwiye abanyamakuru ko mu nama yahakanye ibyo bamurega ko ariwe nyirabayazana w’akavuyo n’imirwano byabaye kuri stade Amahoro nyuma yo kunganya kwa AS Kigali na Rayon Sports.
Ati “Ubundi ntanaho byabaye mu mupira ko umuntu utumizwa atagaragarizwa n’amashusho ibyo aregwa, nta kibi njye nakoze, kuvugisha umusifuzi nyuma y’umukino ndabyemera ariko ni uburenganzira bwanjye nk’uko bisanzwe ntabwo bibujijwe, ariko njye ntawe narwanye nawe.”
Akanama gashinzwe imyitwarire niko kaza gutanga imyanzuro kafashe kakayishyikiriza FERWAFA ari nayo iza kuyitangaza.
Hagati aho Thierry Hitimana Team Manager w’ikipe ya Rayon Sports, yatangarije Umuseke ko amakuru avugwa ko Cedric Hamiss yatorotse ikipe akajya I Burundi atari ukuri, ahubwo Cedric na bagenzi be Nizigiyimana Karim na Fouad Ndayisenga bagiye i Burundi aho bahamagawe n’ikipe yabo y’igihugu muri iyi minsi.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
biriya bikorwa bakoze byaduhaye ishusho mbi nkabanyarwanda so my general ideas is this, muyihane mwihanukiriye nizindi equipe zirebereho, kuko football c’est pas la guerre.
NJYE N’UBWO MFANA KIYOVU,SINABURA KUVUGA IBYO NIBONEYE KUKO NJYE NARI MPARI.NIBAHANE ABASIFUZI KKUKO BARABOGAMYE CYANE….NKAHO BATAZI AMATEGEKO Y’UMUPIRA.GUSA N’ABAFANA BO MURI 10 NTIBITWAYE NEZA PEE!
Ahubwo hari hakwiye kwigwa k’umusifuzi kuko niba mwese mwarakurikiye niwe nyirabayazana wa byose iyo atanga iriya penaliti ikajyamo cg igaca inyuma nta makimbirane aba yarabaye ku Kibuga basubizeho amashusho maze murebo ko umusifuzi ahubwo adakwirye gufungwa ni kwirukanwa ahubwo n’umukino ukaba wasubirwamo nib koko hari ukuri kuki iyi nama bayihejemo abanyamakuru kandi aribo bafotoraga mbagiriye inama banazakurikirana neza ruswa yatangiye guhwihwiswa mu mikino isigaye ! bakareka kunigana ubuhanga Rayon sport Ferwafa ikerura ikavugisha ukuri naho bitari ibyo ntaho ruhago yo mu Rwanda yaba igana.
Nanjye ntyo nka Makenga ntaho ubundi ntawarubara.
Genda Rayon Sport waragowe, Marine yakubise umusifuzi kuri match yayo na rayon, nyamara ntawigeze abihanirwa!!! ubundi se ni iki cyemeza ko ari abafana ba rayon babikoze ? Nonese abiyamiraga bari ku Mahoro, bumvise i Nyambirambo ibitego biri kujyamo nabo ni abarayon, Nyamara niba atari imipango bareba niba atari abari baje kuvangira rayon kugirango ibe instable bityo ntizabashe gukina neza imikino yose isigaye. Abo basifuzi bakora uko batumwe, ntaho bazatugereza umupira. Tuzahora mu kwerekeza imikino mu nyungu za bamwe gusaaa naho iterambare ryayo riherere mu itegura mu magambo. Barashaka ko stade ziguma kuba izi birori gusa!!! Ntagwabira nyamara yarabivuze…
Indiscipline yaba rayon aregwa iramenyerewe uretse kubihanganira, ese uretse gukabya iyo penarity niyihe ko yabonye umupira umucitse akigusha kumukinnyi wa AS Kgli wanamukwepye! nyirabayazana ni umutoza kuko umukino ukirangira bamwe mubakinnyi ba rayon babanje no gusuhuza umusifuzi
ni uko biza nyine igikombe murakirase rayon
Comments are closed.