Kurarana ubusa ku bashakanye byongera ibyishimo mu mibanire
Hari ubushakashatsi bwakozwe n’abongereza bwemeza ko ku bashakanye kurara bambaye ubusa buri buri bibafasha kugirana umubano mwiza, ndetse ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abashakanye barara bambaye ubusa usanga babana mu byishimo kurusha abarara bambaye.
Ku bongereza 1 004 bakoreweho ubushakashatsi, 57% muribo baryama bambaye ubusa bavuga ko umubano wabo ari uw’ibyishimo ugereranyije na 48% barara bambaye za pyjamas.
Mu bongereza kandi ibi ngo ni inkuru nziza kuri benshi kuko ubushakashatsi bwasanze abongereza 4 ku 10 barara bambaye ukuri.
Stephen McKensie w’imyaka 33 umwe mu bakoreweho ubu bushakashatsi avuga ko amaze imyaka itandatu arara atyo we na madam, umugore we ngo ntiyari yarigeze yishima mbere nk’ubu, uyu mugabo akavuga ko ahubwo agerageje kurarana akambaro ako ariko kose atasinzira neza.
Umwe mu nzobere zakoze ubu bushakashatsi witwa Stephanie Thiers-Ratcliffe avuga ko hari ibintu byinshi bituma imibanire y’abashakanye iba myiza. Ariko ngo kimwe mu biba bikwiye kwitabwaho kirirengagizwa.
Icyo ngo ni imiryamire n’uburyo icyumba cy’abashakanye kimeze nk’uko bitangazwa na Mailonline.
Ati “Kuryama bishobora gutuma uruhu rumererwa neza, bigatera kwirekura no kwiyumvanamo ku baryamanye bambaye ubusa, ibi bikongera ibyishimo.”
Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko 1/2 cy’ababajijwe banga cyane uwo babana urira (kurya) mu buriri, 23% bakanga iyo uwo baryamana yambaye amasogisi mu buriri.
Ubwo rero abajya barara bambaye nk’abiteguye guhunga mumenye ko muba mwiyima byinshi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Murabivuga se murabizi ? Mwivugira ibintu ,binezeza gute ,muzabaze n’a andi
Ubwo bushakashatsi ntacyo mbunengaho, nanjya kuva ndi single sinigaze ndyamana imyenda, niryamiraga uko navutse nkasinsira neza, ndyamana imyenda iyo ndi mumihango gusa.
ibyo ni ukuri rwose nta nuko bisa
Comments are closed.