Kumyaka 41 yabyaye impanga mu ntanga yabitse imyaka 18
Umunya-Isirahelikazi w’imyaka 41 yibarutse umwana, ku munsi w’ejo tariki ya 16 Ugushyingo, nyuma yo kubika intanga ngore ariko yabanje guhura n’intanga ngabo imyaka 18.
Umwana akaba yaravutse nyuma yo guteramo uwo mugore iyo ntanga yari yaribikiye hifashishijwe ubumenyi bw’abaganga nk’uko byatangajwe ku munsi w’ejo n’Ikinyamakuru cyo muri Isiraheli gisohoka buri munsi Yediot Achronot.
Uyu mugore ngo akaba yari yabitse izindi ntanga ngore nyinshi mu 1993, ashaka kuzirinda kwangirika dore ko yari yariburiye urubyaro.
Byaje kurangira, uyu mugore aretse uburyo yivuzaga nyuma aza gutwita ku buryo byamutangaje cyane. Yaje kubyara ku buryo busanzwe abana b’abakobwa 2, ubu bakaba bafite imyaka 16 na 14.
Nyuma yo kubona ahagaritse imbyaro kandi yari agishaka kubyara ni bwo yagize igitekerezo cyo gukora ibishoboka byose ngo abone akana harimo no gukoresha za ntanga yari yarabitse.
Nyuma yo kubyara, uyu mugore yagize ati «Nari nkifite intanga nabitse ahantu bityo nkomeza kwibwira ngo ngerageze bwa nyuma. None ku myaka 41 igitangaza kirabaye !».
Source:umuganga.com
Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM
6 Comments
Murakoze
Mwatubwira ko abo bana bashobora kuzakura bakabaho?
but why human being is creating babies by aritificials
mushatse mwareka gutera intanga .
Abana bazabaho wine rooney hari umurusha ibibaraga!
Mwatubwirako abobana batecyereza nkabandi bavutse bakurikije process nyayo yokuvuka?ese we abyunvise ko yavutse kuburyo nkubwo nakibazo yahura nacyo mubwonko gusa njye birandenze bye bye.
Comments are closed.