Digiqole ad

Kumenya imikorere y’umubiri no gufata icyemezo, zimwe mu nzira zo kwirinda SIDA

Gusobanukirwa imiterere  n’imikorere y’umubiri k’ urubyiruko  hamwe no kumenya gufata icyemezo cyo guhakana mu gihe bashobora gushukwa ncyane cyane abakobwa,byatuma ikwirakwizwa ry’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA rigabanuka ndetse n’icyorezo cya SIDA kikagabanuka muri rusange.

Banashishikarijwe kwisiramuza/ Photo Thomas Ngenzi

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mahugurwa yahabwaga urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rufite imirimo ishobora gutuma bagira aho bahurira n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’abakekwaho uburaya. Amahugurwa yarangiye kuri uyu wakane mu karere ka Huye, yateguwe na Minisiteri y’urubyiruko umuco na sport.

Urubyiruka rugera ku 100 rukomoka mu mirenge ya Save, Ndora na Kibirizi ruri munsi y’imyaka 24 nirwo rwari rwutabiriye aya amahugurwa. Rukaba  rukubiyemo abakozi bo murugo bazwi ku izina ry’ababoyi n’abayaya, abakora mu maresitora no mu tubari, abanyonzi ndetse n’abamotari n’abandi bakekwaho gukora umwuga w’uburaya.

Monique UWERA w’imyaka 22 umwe mu bakobwa bari mu mahugurwa ucuruza ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye(Alimentation), avuga ko mu kazi ke hari ubwo abagabo bamuterefona bari nk’i Kigali  ngo bamuzanire ibicuruzwa bikarangira bamubwiye ngo nabasange mu rugo cyangwa ahandi hantu bashobora kwiyakirira. UWERA agira ati :“nk’abagabo cyane cyane bakunda kwaka amanimero ya telefone, bakaguhamagara wabasanga bakaba bagufata ku ingufu. Ubundi kandi umukobwa akundana n’umuhungu bikagera aho akamwanga kandi bararyamanye,ukongera ugakundana n’undi,gutyo gutyo bikarangira ubaye indaya,ati : ‘kandi iyo ubikoze rimwe ntaho uba utaniye n’uwabikoze inshuro ijana’.”

umwe mu rubyiruko yereka uko bakoresha agakingirizo

Aimable HITIMANA, we akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Gisagara.Yemeza ko bitewe n’abantu batwara bashobora kugira aho bahurira n’agakoko gatera SIDA, dore ko rimwe na rimwe banatwara indaya zabigize umwuga. HITIMANA agira ati :“natwe ubwacu mu kazi kacu dutwara abakobwa cyane cyane batandukanye,babigizu umwuga,tubajyana ku bakiriya babo,urabyumva kandi rero ko natwe dukenera kuri iyo gahunda.”

N’ubwo ariko hari ibishobora gutuma bahura n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mirimo uru rubyiruko rukora,  Benoit GASIGWA umukozi wa Minisiteri y’urubyiruko ,umuco na sport,wari ukuriye aya mahugurwa avuga ko gusobanukirwa imiterere  n’imikorere y’umubiri no gufata icyemezo, ari ibisubizo mu  kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu, cyane cyane mu rubyiruko. GASIGWA yagize ati :“bityo rero hamwe no kumenya imibiri yabo,uburyo ikora,tubona ko hazabaho igabanuka ry’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya SIDA cyane mu rubyiruko.Ikindi no kumenya gukoresha agakingirizo kandi no gufata icyemezo cyo guhakanira umuntu ushobora kuba ari nk’umukoresha wawe mu gihe hari ibyo ashatse kugukoresha,ukamwangira.”

Uretse kumenya imiterere n’imikorere y’umubiri uru rubyiruko rwanasobanuriwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’uko bazirinda, banashishikarizwa kwisiramuza nka bumwe mu buryo bwo kugabanya amahirwe yo kwandura agakoko gatera SIDA.

NGENZI Thomas

Umuseke.com 

1 Comment

  • aho ntibazibeshya ko kuba basiramuye bibahesha uburenganzira bwo gukora ibyo bishakiye ?ahaaaa aga….kanjye nakeguriye abikorera ku giti cyabo.

Comments are closed.

en_USEnglish