Patron wa SNCF ntamushaka muri gare ya moshi ze
Bitewe n'ibwiriza rishaje rivuga ku ngendo za President w'ubufaransa muri gare ya Moshi (train) ko kuri buri teme ry'uruzi yambutse hagomba kuba hari abarinzi, ibi ngo ubu birahenze kandi biragoye.
Kubwizompamvu SNCF (Société nationale des chemins de fer français) ngo ntabwo iba ishaka ko President Nicolas Sarkozy yagenda na gare ya Moshi zabo kuko bihenze cyane kumucungira umutekano kuri buri teme nkuko ibwiriza ryo mu myaka 60 ishize ribivuga.
Ibi ni ibyatangajwe na Chef wa SNCF Guillaume Pepy kuri uyu wa kabiri avuga ko nubwo president Salkozy asaba kenshi kugenda na train, bo badapfa kubimwemerera kuko bazi uburyo bihenda kandi bigora.
Uyu mugabo Pepy ati:"Ajye akomeza agende n'indege nibyo byoroshye kuko ntawabona aba polisi na jandarumori (Gendarmerie) zijya kuri buri teme tumunyujijeho"
Iyi societe itwara abantu muri train ikaba yinubira uburyo iri bwiriza rishaje kandi rikaba ritavugururwa ngo rijyane n'igihe abafaransa bagezemo.
Jean Paul Gashumba
umuseke.com
3 Comments
azibeshye atege gari ya moshi arebe ko atazahurirayo n’abavandimwe ba DSK bakamwica, kuko ibirimo kumubaho ni sarkozy ibizana. ese ubundi perezida atega gari ya moshi kubera iki yagiye n’imodoka ye ko afite facilities
uyu mugabo uyobora ubufaransa aranzwe bitangaje,dore aherutse no gukubitirwa ahareba inzega
no mubihugu byakize se
Comments are closed.