Digiqole ad

Kuki Ingamba za Leta abaturage batazumva?

Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho politiki zitandukanye  zifatika muri gahunda yo guteza igihugu imbere. Wakwibaza impamvu abaturage badahita bazumva ngo bazishyire mu bikorwa.

President Kagame ntashaka abamuvangira /Photo Internet
President Kagame ntashaka abamuvangira /Photo Internet

Nyamara ariko haracyagaragara inzitizi mu ishyirwamubikorwa ry’izo ngamba kuko usanga abayobozi b’inzego z’ibanze batubahiriza izo ngamba bitewe n’ubushobozi buke cyangwa imyumvire ikiri hasi.

Benshi bibaza impamvu gahunda za leta zigera ku baturage ugasanga zimwe na zimwe zabaye ikibazo kandi iyo ukurikiye neza usanga ari gahunda nziza.

Mu kuguha igisubizo turashingira ku ngero zifatika zagiye zigaragara :

Umuyobozi Mukuru w’Ingengo y’Imari muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi bwana Elias Bayingana aratanga ibisobanuro muri aya magambo.

« Ubushake bwa pololitike burahari, uhereye ku rwego rwo hejuru ariko uko igenda imanuka ijya mu ishyirwa mu bikorwa mu nzego zo hasi hazamo imyumvire n’ubushobozi bidahagije »

Urugero ni gahunda yo guca burundu inzu za « Nyakatsi »,  aho bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ibibazo byo gusenyerwa batabanje kubimenyeshwa ngo banashake aho baba bikinze.

Iyi gahunda ntiyari mbi na gato, ariko uburyo abayobozi bo hasi bayikozemo nibwo bwabaye ikibazo. Ikigaragaza ko iyi gahunda itari mbi ni ubuhamya butandukanye bwabari batuye muri Nyakatsi, n’isura nshya y’imibereho y’abaturage mu Rwanda imbere y’amahanga.

Ikindi ni politiki yo guhuza ubutaka mu guhinga igihingwa, aha naho abaturage bamwe na bamwe bagiye barandurirwa imyaka batabanje gusobanurirwa impamvu yabyo, ibi byabaye ikibazo henshi.

Urugero: Mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa gatanu gushize, Gouverneri Aisa Kirabo Kacyira w’Intara y’uburasirazuba, yiyamye abayobozi bo hasi baranduraga imyaka y’abaturage mu karere ka Ngoma, abasaba ko bagomba kwereka urugero n’umusaruro mwiza wo guhuza ubutaka bahingwa igihingwa kimwe.

Ibi byatatanze umusaruro cyane mu turere twa Kirehe aho beza urutoki rutagira ingano, muri Ngoma ahitwa Sake Inanasi zaho ni nyinshi cyane, Umuceri mu karere ka Gatsibo ntugira uko ungana, kuko abaturage babanje bakumvishwa no kwerekwa ibyiza byo guhuza ubutaka bagahingwa igihingwa kimwe.

Tubabwireko Abahanga batandukanye bavugako kugirango habeho iterambere rirambye ari uko abaturage baba babigizemo uruhare.

Kugirango abaturage bagire urwo ruhare bisabako inzego z’ubuyobozi zibegera zikabasobanurira impinduka izo arizo zose zibayeho, nyuma abaturage bagahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bitewe n’impungenge zabo.

Iyo bamaze kubisobanukirwa hakurikiraho kubishyira mu bikorwa kuko nta mananiza aba akibayeho. Ni nako byakabaye bigenda kugirango gahunda za leta zitaba ikibazo kandi zatekerejwe nk’igisubizo cyabyo.

Claire U
Umuseke.com

17 Comments

  • Ibi byo nanjye ndabibona nk’ukuri kuko ikigaragara ni uko gahunda za Leta ari nziza pee!! kandi n’abayobozi bazishyiraho abenshi barazikurikiza ninayo mpamvu iterambere rigaragarira buri wese ariko nkuko Nyakubahwa Perezida YABIVUZE byinshi bigerwa ho ariko ntibiragera ku rwego twifuza ko byakabaye biriho!! abaturage bigishwe gushyira gahunda za Leta mubikorwa!!

  • ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!kuba iki kibazo cyo ku nzego z’ibanze cyaragaragaye,mu zindi gahunda hage habanza gusobanurira abayobozi b’ibanze birambuye gahunda zigiye gukorwa hanyuma nabo basobanurire bihagije abaturage ndetse n’abayobozi bo mu rwego rw’igihugu ndetse n’intumwa za rubanda bamanuke basobanurire abaturage bihagije,nta shiti iterambere riba rigamijwe n’izo gahunda rizagerwaho twihuse.

  • Biragaragara ko umuturage biraboneka ko namara gusobanukirwa neza ibijyanye na gahunda za leta mpamya ko hamwe n’iterambere rigenda rigaragara mu Gihugu cyacu bizikuba karindwi ku mugani wa H.E bigaragara ko mu gihe gito gishoboka icyezere cyo gukuba karindwi kur we gishoboka cyane!! abaturage rero nabo nibigishwe gahunda zigiye gushyirwa mu bikorwa za leta maze bakabona bakazishyira mu bikorwa banazumva neza!!

  • Twishimire ibyo tumaze kugeraho ibindi nabyo bizaza kuko n’ibi nyuma y’amarorerwa yagwiriye u Rwanda ntawabikekaga na busa none umusaza ararugaruye arugize rushya aruhinduye uko rutigeze rumera n’umunsi wa rimwe rukiyoborwa n’uwahoze yibeshyera ko ari Ikinani. n’ibindi rero bizakunda banyarwanda mwicibwa intege na bamwe birirwa bacuruza amagambo ngo babone baramuka basebya u Rwanda uko rutari yemwe nabo bibeshyera bivuga ibigwi by’abandi bavuga ko aribo babikoze ahubwo bari abo kubisubiza inyuma gusa maze ibyo bikabaha akaryo aho baturamye ngo aha u Rwanda ntamutekano rufite kandi niba hari ikiri mu Rwanda kitigeze kinahaba ni umutekano!! mwakweruye mukavuga ko mwabujijwe umutekano n’imidigi yanyu itajya ihaga!! naho abaturage bo wamugani w’iyi nkuru hari ibyo bagomba kujya basobanurirwa kugirango habeho kumva neza icyo basabwa gukora.

  • ibi bibazo byose bituruka ku bushobozi buke bw’inzego z’ibanze zitiyunvisha ingaruka zo gushyira mu bikorwa gahunda za leta abaturage bashinzwe kuyobora batazunva neza ndetse banazirwanya;ariko muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage mu gice cyayo gitaha,abayobozi b’inzego z’ibanze bazaba bahugukiwe n’imiyoborere ikwiye mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’iterambere

  • Iki ntakibazo kirimo kuko ntawutazi ikibitera. Biterwa nuko murwanda mugushyiraho abayobozi nabandi bakozi munzego zinyuranye za reta badakurikiza ubushobozi bwumuntu ahubwo bakurikiza inyungu zishyaka riri kubutegetsi ariryo FPR.Thanks

  • Nibyo, ariko kandi ikibazo dukwiye kwibaza ni iki: abayobozi bo mu nzego zo hasi bashyirwaho bate, bakorera nde? Kuko hari ubwo usanga impamvu ibatera gukorera nabi rubanda ari uko ntaho bahuriye nayo, mbese uburyo rubanda ibagiraho ububasha ntibusobanutse kuko n’ukoze nabi ntiyemerewe kumucyaha cg kumusezerera, niyo mpamvu bakora hutihuti iby’ababafiteho ububasha babasabye, bagakoresha inzira zibonetse zose batitaye mu kureba ingaruka bigira ku baturage.
    Aho niho hakwiye gukosorwa mbere na mbere.

    • AHO UBIVUZE UKURI. BAZABANZE BABUMVISHE KO ABO BAKORERA ATARI ABAYOBOZI AHUBWO ARI ABATURAGE. IMIHIGO NAYO IFITEMO URUHARE. NONE SE IYO UMUYOBOZI AHIZE NGO NTA MUTURAGE UZONGERA GUPFA URUMVA ABA ATEKEREZA ABATURAGE CG ABO ASHAKA GUSHIMISHA BAGEZE N’AHO KWINYURAMO. NABO NIBABOROHERE. IKINDI NI INDA YABARENZE, GUTEKINIKA N’IBINDI. KEREKA UWAJYA ABAHA MANDA Y’UMWAKA UMWE RENOUVELABLE NIBURA KUGEZA NKO KURI GITIFU W’UMURENGE NTITUJYE TUBARAMBIRWA NAHO IBYO BAVUGA BYO KO ABATURAGE BAFITE UBUSHOBOZI BWO KUBAVANAHO N’UBUNDI SI UKO BABA BAKIBAKUNZE BABA BARABARAMBIWE

  • Bavandimwe-Banditsi, Bavandimwe-Basomyi b’iki kinyamakuru „Umuseke“. Ndabasuhuza mbikuye k’umutima ngira nti: „Muragahorana Imana, muragohorana Amahoro….“!!!

    Nasomye iyi nyandiko kimwe n’ibitekerezo byanyu, maze bintera amahirwe k’umutima, akayihayiho, ishema n’urukundo. Mushobora kubaza uwo ali we wese, azababwira ko inyandiko nk’iyi, ihita isubizwa n’abantu 7 mu gihe gitoya, iba ali nziza cyaneeee. Mbese iba yesheje UMUHIGO!!!

    Ariko jyewe ikintangaje kurushaho ni IBITEKEREZO-NYAKURI abasomyi bayo batanze. Muti kagire inkuru, tubwire mu magambo make aho wasanze akarusho!!!

    Umuvukarwanda wese, umuntu uzi ABANYARWANDA N’URWANDA RWABO, akamenya ingufu z’akamenyero n’imyiyumviro ya kera, uwo muntu azi neza ko kiriya kibazo cyabajijwe ali ingorabahizi. Usibye amakabyo, mu by’ukuri, jyewe nsanga i Rwanda, magingo aya, harimwo harabera IBITANGAZA. Intambwe ku yindi, umunsi k’uwundi, buli wese alimwo arumva icyo ITERAMBERE LIRAMBYE bisobanura. Mu rulimi rw’icyongereza babyita: „Transformation of mentality, through participatory approach…“

    Kubona hali abakangurambaga, abashingwabikorwa, abayobozi bo hasi k’umusenyi(!) basobanulira abaturage nta HUTIHUTI, nta gahato bashyizeho, programu zinyuranye za Leta, maze bakumvikana, maze buli wese akanyurwa, kandi ibivuzwe bigashyirwa mu bikorwa, ibi jyewe mbona ntako bisa, mba mbaroga!!!…

    „Yewe Mushingwabikorwa weeee, komera komeza umurego, komera komeza umurava, komera komeza ishema. Kuko nawe uli INTWARI mu zindi. Intwari ya buli munsi, intwari dukeneye, intwari buli wese yishyikiraho. Jyewe Ingabire-Ubazineza, jyewe Umuvukarwanda nkaba Umuturage mu bandi, ngukuriye ingofero. Kuva k’umutwe kugera hasi ku birenge“.

    Murakoze mugire amahoro, kandi mukomereze aho. Kuko kungurana ibitekerezo ni ikintu kiza cyane. Buli wese yitangilireho, maze yibaze kandi yisubize. Na byo ni ITERAMBERE….

  • shahu icecekere kandi utabusya abwita ubumera inzego z’ibanze zirakora pee

    • yengo sibose badakurikiza gahunda za leta,abakoraneza,bashimwe abakoranabi bagawe pee!! urugero muri Rwamagana,inzego z’ibanze zashizemubikorwa nabi kubera kudasobanukirwaneza gahunda ya leta ijyanye nabana bazafashwa na SFAR, none iyo ujyeze muri kaminuza usanga ariko karere kagifite abana benshi batiga, ahubwo baza gukora ibizamini gusa,kubera kubura ubushobozi bwo kubaho,bitunze ibutare muzi? bisubireho.

  • rwose rete ishyiraho ingamba nziza igihe kirageze ngo natwe tuzishyire mubikorwa,, ngewe hari cyo nisabira prezida kagame kubyerekeranye na ambassade yu rwanda mububirigi, kuko biteye agahinda nisoni ukuntu abantu bakoramo ndavuga abakira abantu ukuntu bakira abantu babasuzugura cyane ? image batanga niyo yerekana u rwanda hanze , ese icyo nibaza babuze abantu bashyira kuri guiche bubaha? aho kugirango bahashyire chauffeur? kuko iyo ari hariya aba yasuzuguye abantu? ese niko kazi ke? ngewe ndasaba ababishinzwe kudutabara bakabwira bariya bantu bakora kuri embassade kwisubiraho?

  • Ubundi nziko iterambere ryibintu riza nyuma yiterambere ry’umuntu!ariko mbabazwa nabamwe mubayobozi especially sector’s leaders aho bumvako bo ari batameze nkabandi reka nkoreshe ijambo H.E ajyakoresha kwikanyiza,nicyubahiro.nigute uzatera imyaka areba yakwera akarandura,ugasiza areba inzu yakuzura agasenya!nandi mahano ntarondora.none se umuturage azibona mubyatezimbere igihugu gute?ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka twikwita abaturage ngo ntibumva amategeko hoya wumva icyo wasobanuriwe.tumenye iki:igishe umuntu igihe kinini kurusha umwanya ufata umufatira ingamba zimutera kuguhima

  • Impamvu ikunze kubitera ni uko abaturage bibukwa ko bafite agaciro iyo amatora yegereje,,yarangira ubundi abategetsi bariho bakicara mu biro bagashushanya ibyemezo barangiza ngo muturage vuba shyira mu bikorwa ibyo twemeje…erega abantubagira ngo urahinga bugacya ujya gusarura…
    Gahunda zacu ziba zijugunyanze no kuzishyia mu bikorwa ukabona nta bwenge …urugero,,,Nyakatsi…igitekerezo cyiza ariko se bagishyize mu bikorwa baate…tujye tuvugisha ukuri…byinshi bikitirirwa inzego zibanze nyamara se izo hejuru sizo zifata ibyemezo…bari kwiha intego bati …duce nyakatsi…ariko se abari bazituyemo bazaba bikinze he…MBESE IYO UKOMYE URUSYO UHITA UKOMA N’INGASIRE…ABAYOBOZI MBERE YO GUFATA UMWANZURO BAJYE BABANZA BAGANIRE N’ABO BIREBA NUKO BAMARANE IMPUNGENGE NYUMA BAFATE IMYANZURO UREBE KO GAHUNDA ZIDACAMO…

    Turavuga iterambere ariko ntitukabeshye…kata mu cyaro hamwe hategereye umuhanda nibwo uzamenya ukuri…Kagame rimwe azakate mu giturage atateguje yoye gusura aho bateguye…azavayo amenye ukuri…ntimuzabone Kigali ikuburwa cg amazu asiganwa kuzamuka ngo mugire ngo

  • Bavandimwe mwese,

    ndongera kubaramutsa kandi mbashimira ibitekerezo binyuranye mwanditse, byerekeye ITERAMBERE LIRAMBYE. Ndabisubiramwo: „Gushyira ingaba mu bikorwa ntabwo byoroshye na gato. Ni byo koko, ngo utabustya abwita ubumera….“

    Ariko nkuko abasomyi benshi babivuga babisubiramwo, hariho byinshi bikocamye. Ni byo, nkuko bisanzwe mu muco wacu, dukwiye KWINENGA, ndetse byaba ngombwa tukinenga buli munsi. Mbese kwinenga bikaba ISENGESHO. Ni byiza kandi ni ngombwa, naho ubundi dushobora KWIHENDA wa mugani w’Abarundi, tukibwira ko byose ali UBUHORO kandi hariho bimwe dukwiye gusubiramwo, kugorora cyangwa gusanasana….

    Ibi kandi tulimwo twibaza ntabwo ali iwacu biba gusa. Mu by’ukuri ni ikibazo usanga hafi mu bihugu byose, byaba byarateye imbere cyangwa bikiri mu nzira y’amajyambere. Ababikulikiranira hafi bemeza ko guhimba UMUGAMBI bidakomeye, ahubwo igikomeye ni kuwushyira mu bikorwa. Kuko akenshi ntabwo ibintu bigenda nkuko wabitekereje, biba ngombwa ku mu nzira yo kubitunganya, ugenda uhindura bimwe na bimwe….

    Nkuko nabyanditse ubushize, ntabwo ndi muto wo guta umutsima(!), kandi jyewe ntabwo ndi muli babandi batunga abandi agatoki, ahubwo ndikumwe na buli wese witangiliraho. Umunyarwanda yise umwana we UWIBAJIJE!!!

    Nicyo gituma nsabye Ubwanditsi bwa „Umuseke.com“ gushyiraho „Rubrique spéciale“. Mbese icyo umuntu yakwita „Travail quotidien dans l’implémentation des projets = Day-to-day Implementation of projects“….

    Cyangwa se, byaba bishoboka, umuntu agatimbira, maze tugahimba ikintu bita „Virtual Think Tank“. Iki kintu kikaba ISANGANIRO ryacu, aho buli wese ashobora GUTEKA UMUTWE, akavuga aranguruye, akavuga nta mususu, akavugana ubushishozi n’ubuhanga, agashima, akanenga, akunganira abari kw’isonga ya gahunda zinyuranye. KUKO ZIRIYA GAHUNDA ZOSE NI IZACU TWESE. WE ARE RESPONSIBLE = NI TWE ZIREBA….

    Nanditse aya magambo nyatekerejeho bihagije, ntabwo ali ubuhubutsi, ntabwo ali ugukoma mu mashyi. Kuko uko nsanzwe nzi UBUYOBOZI BWACU, amaso yabwo ali hose. IGIHUGU KIRI MU MABOKO Y’ABAGABO!!!…

    Kandi burya mumenye, muzirikane ko: „Igitekerezo kiza ntigikenera umuvugizi. Igitekerezo kiza ntigikenera umuranga, ntigikenera umuherekezi. Igitekerezo kiza kirigenza, kikijyana kikigeza i NYARUREMBO. Kiragenda cyagerayo kikivuga, kigasekera umuhisi, kigasuhuza NYIRURUGO, mu cyubahiro kinshi. Maze igihe cyagera kigahabwa ijambo“…..

    Ngaho murabeho, mugire icyumweru cyiza. UBUMWE * UMURIMO * GUKUNDA IGIHUGU.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza, akaba MASHYENGO kuva yabona izuba…..

    • @ Ingabire-Ubazineza, ujye ahanditse ngo MAKURU KI IWANYU utwandikire utange ibitekerezo byawe byose. Wisanzure uko ushaka maze tubikugereze kubasomyi b’Umuseke.com. Murakoze cyane

  • Hi, hail you Webmaster,

    Thank you very much. For sure you are a high performer. So please stay tuned….

    Murakoze cyaneeee. Ubu ntabwo nshobora guhita nandika kubera impamvu z’akazi….

    Ariko nzashaka umunsi, maze ntimbire mbaganirire, mbabwire ibibazo bimwe uko mbibona, ariko cyane cyane nzagerageza gutanga IBISUBIZO…

Comments are closed.

en_USEnglish