Digiqole ad

Kuki ibizamini by’icyongereza kandi u Rwanda ruri muri Commonwealth?

 Kuki ibizamini by’icyongereza kandi u Rwanda ruri muri Commonwealth?

Kimihurura – Kuri uyu wa 16 Werurwe ubwo hizihizwaga “Umunsi wa Commonwealth” hakanatangizwa ihuriro ry’abadepite b’abagore bagize uyu muryango ishami ry’u Rwanda, abitabiriye uyu munsi batanze ikifuzo ko u Rwanda nk’umunyamuryango wa Commonwealth rwakurirwaho ibizamini by’icyongereza ku bifuza gukomeza amasomo yabo mu bihugu bikoresha uru rurimi. Basabye abayobozi batowe guhagararira u Rwanda kubikoraho ubuvugizi.

Abagize Commonwealt Parliamentary Association mu Rwanda baganiraga kuri iki kibazo kuri uyu wa gatatu
Abagize Commonwealt Parliamentary Association mu Rwanda baganiraga kuri iki kibazo kuri uyu wa gatatu

Assoumpta Mukandera umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza byagakwiye gukuraho imbogamizi zigaragara ku bana babonye amahirwe yo gukomereza amasomo yabo mu bihugu biri muri uwo muryango ntibakoreshwe ikizamini cy’ururimi rw’icyongereza.

Mukandera ati “Ntekereza ko twagombye koroherezwa kuko abagiyemo (muri Commonwealth) mbere hari inyungu nyinshi bafite, nitwe twari dukeneye kwihuta ariko bagenda badushyira ku ruhande kubera imbogamizi nka ziriya.”

James Kamanzi umunyeshuri uhagarariye abandi muri kaminuza Gatulika ya Kabgayi muri uyu munsi wizihirizwaga mu Nteko ku Kimihurura avuga ko biriya bizamini by’icyongereza ari imbogamizi idindiza umunyeshuri wari ubonye amahirwe yo kwiga mu mahanga.

Kamanzi ati “Kuba hari abavuga ko ibizamini biba bikomeye, nibyo koko bigomba kuba bikomeye kugira ngo umuntu ajye kuri urwo rwego mpuzamahanga koko ariko ababitsindwa ni bacye cyane kandi nibura hakwiye kurebwa uko bakuraho kiriya kiguzi cyo kubikora kugira ngo ababishaka bose babashe kubikora.”

Ambasaderi Zeno Mutimura umwe muri batandatu bagize komite njyanama ya Commonwealth Parliamentary Association muri Africa avuga ko kujya muri Commonwealth u Rwanda rwabisabye bwa mbere mu 1996 ariko rukemererwa mu 2009, rumaze no kwemererwa kujya muri East African Community mu 2007.

Hon Mutimura avuga ko kujya muri Commonwealth byahaye imbaraga u Rwanda bikaza no gutuma rushyigikirwa n’ibindi bihugu 53 biri kumwe muri uwo muryango maze rugatorwa n’ibindi 148 kujya mu kanama gashinzwe umutekano ka UN umwaka ushize.

Hon Mutimura ati “N’ibyo musaba birumvikana, ariko bifite inzira bicamo, u Rwanda rwungukiye byinshi muri Commonwealth, ariko kuri biriya ntekereza ko (ibizamini bigitangwa) ari uko u Rwanda rutari mu bihugu byakoreshaga icyongereza mbere.”

Hon Mutimura yatanze urugero rw’igihugu cy’Ubuhinde cyatangiye kwakira abanyeshuri b’Abanyarwanda kuva mu 1997 ubwo bakiraga abagera kuri 400 bakiga bagatsinda neza nta bizamini by’icyongereza bakoreshejwe mbere.

U Rwanda na Mozambique nibyo bihugu biri mu muryango wa Commonwealth bitakolonijwe n’Ubwongereza.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • kubera iki se bajyebabanza bakore ibizamini ukuyeho kuba bacyiga!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Kamanzi aravuga ukuri. Ikibazo si ugukora ikizamini cya TOEFEL, ahubwo ikibazo ni amafaranga menshi bishyura kugirango bemererwe kugikora. Naho ubundi ahubwo buri wese yakwifuza kugikora kugira ngo apime ubumenyi bwe muri ruriya rurimi, kandi anabone iriya Certificate.

Comments are closed.

en_USEnglish