Kuki Carl Wilkens atavuye mu Rwanda muri genocide?
Kuki umunyamerika w’umuzungu Carl Wilkens yagumye mu Rwanda mu gihe cya Genocide y’1994? Ni gute we n’umugore we Teresa babashije kugumana itumanaho mu gihe cy’iminsi 100 y’ubwicanyi budasanzwe mu Rwanda? Kuki ariwe munyamerika rukumbi wagumye mu Rwanda agahitamo gukingira abamukoreraga bahigwaga?
Ibi n’ibindi byinshi ni ibyo Carl Wilkens yasohoye vuba aha mu gitabo yise “I’m not Leaving” avugamo buri kimwe yabonye kuva tariki ya 6 Mata 1994 kuva indege ya president Habyarimana yahanuka ikamwicana na Ntaryamira w’u Burundi kugeza inkotanyi zifashe u Rwanda nkuko tubikesha urubuga rwe.
Wilkens avugamo uburyo yasezeye ku muryango we n’abandi banyamerika ubwo bafashe amamodoka berekeza i Bujumbura ngo bafate indege basubiye iwabo kubera ibihe u Rwanda rwarimo, mu gihe bo bari bazi ko batahanye arababwira ati: “I’m not Leaving” bivuze ngo singenda ari nako yise igitabo cye.
Intangiriro (Introduction) y’iki gitabo igira iti:
Kuvuga inkuru yose y’ibyo nabonye muri Genocide mu 1994 ntibishoboka. Bimwe mu byo nabonye byagiye binavugwa, ariko hari ibindi byinshi nabonye cyangwa n’abandi babonye n’ubu bitarashyirwa ahabona. Ni bimwe rero mubyo nanditse muri iki gitabo, ubunyamaswa bwakorewe abatutsi mu maso yanjye i Kigali.
Nubwo iki gitabo cyanditswemo inkuru z’ibyabaye muri Genocide y’abatutsi, iki gitabo si icya Genocide. Ni igitabo cy’uruhande abantu bafashe, ibyo bamwe bakoze, ubutwari bwamwe bagaragaje, ubwitange bamwe banazize muri Genocide.
Carl Wilkens yari mu Rwanda mu 1994 mu gihe yari akuriye umuryango w’iterambere ry’abadivantiste (Adventist Development and Relief Agency International) akaba yarafashe umugore we Teresa n’abana 2 akaboherezanya n’abandi banyamerica bahunze ibintu bikimera nabi we agahitamo kugumana n’abandi banyarwanda aho yaje gukiza abagera kuri 400 bari bihishe muri Orpherinat yo kwa Gisimba i Nyamirambo.
Iki gitabo kiragura amadolari $16 muri USA na $20 kubari hanze ya USA, kugitumaho ni ukwandikira [email protected] kikaba cyakugeraho.
Wilkens uyu munsi aba iwabo muri USA akaba akunda gusura u Rwanda kenshi mu bihe byo kwibuka abatutsi bazize Genocide mu 1994.
Kurikirira iyi video wumve zimwe mumpamvu zatumye Carl aguma mu rwanda mubihe bya jenoside
Jean paul Gashumba
Umuseke.com
8 Comments
urukundo nyarukundo ntirushira no mu bihe bibi rurakomeza
Imana ikomeze imufashe kubwo urukundo yakunze abatari bene wabo mu by’umubiri mu gihe abitwaga bene wabo bari bashishikajwe no kubarimbura.ndanamusengera ngo azajye no mw’ijuru nibyo musabira in Jesus name.Amen
uyu muzungu yashyize imbere ubumuntu benshi muri kiriya gihe babuze barimo benewabo babuze
sha biriya bihe byari bikomeye kuburyo umuntu witanze imana izamuha umugisha aliko iyo bashaka guhisha abantu benshi bari kubahisha none se ko bose bari babaye babi abasirikare baricaga interehamwe zaricaga ubwo rero abasigaye nibo bari benshi iyo babishaka bari guhisha abandi ahubwo abatishe nibo bake.
uyu cg abandi basa nkawe bakwiye kugira umwanya ukomeye mu mateka y’u Rwanda!ureke abiyita intwari atari zo!
Someone can tell me where I can find the book and how I can order it?
uyu muzungu Imana imuhe umugisha pee! ibyo yakoze birenze ibyo Loni yari kubasha gukora ibifitiye ubushobozi
Imana imugirire neza kandi ibyo ibona ko bikwiye ibimuhe na family ye n’abanyarwanda bose
Comments are closed.