Digiqole ad

Kuki abantu bicwa kubera amatora y’abayobozi muri Africa?

Mu bihugu byinshi bya  Afurika amatora ategurwa ku rwego rw’umukuru w’igihugu usanga asiga amateka menshi kenshi mabi, bitewe ahanini n’ibiba byayavuyemo.

Uwo munyaKenya yakubitwaga azira ibyavuye mu matora atatowemo
Uwo munyaKenya yakubitwaga azira ibyavuye mu matora atatowemo

Ibikorwa byo kwiyamamaza usanga ubwabyo bibamo gushyamirana gukomeye, bamwe bakahagwa, bavuga ngo bazibwa amajwi n’ibindi,  kandi nyamara n’amatora nyirizina ataraba.

Mugihe kandi ibi bihugu biba bivuga ko bifite Komisiyo z’igenga zitegura ibikorwa by’amatora, ntibibuza ko imvururu zikomoka mu kutemera ibyavuye mu matora zihitana abaturage ndetse zikanangiza ibikorwa bimwe na bimwe.

Muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, kuri uyu wa kabiri Joseph Kabila yarahiriye kuyobora manda ya kabiri y’imyaka itanu. Abatavuga rumwe nawe banze kuva ku izima kuko ngo bibwe amajwi mu matora.

Etienne Tshisekedi we yahisemo kwiyita ko nawe ari Perezida byanze bikunze, aho avuga ko nawe azarahira nk’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatanu. Ibi bizarangira bite?

Kugeza ubu abagera kuri 18 bamaze kuhasiga agatwe abarenga 100 barakomere nkuko byatangajwe na Human Rights Watch, kubera amatora gusa!!

Ibyabaye mu matora yo muri Uganda muri Werurwe uyu mwaka, benshi murabyibuka. Dr. Kiiza Besigye yahamagariye abamushyigikiye kujya mu muhanda kwamagana president M– USEVENI, benshi bahasize agatwe abandi barakomeretswa bikomeye ngo baraharanira Demokarasi!!

Mu mwaka ushize, amashyaka adashyigikiye Petero NKURUNZIZA yanze kujya mu matora y’umukuru w’igihugu avuga ko yateguranywe uburiganya, aba nubu ruracyageretse.

Muri 2007 abanya Kenya barenga 1 000 bahitanywe n’imvururu zakurikiye amatora, Raila Odinga ashinja KIBAKI kumwiba amajwi, aba baje gutura baragabana ariko abaturage basanzwe bo barishwe bazira amatora gusa!!

Ubwo ntitugiye ahandi mu bavandimwe ba Zimbabwe, Cote d’Ivoire, Angola n’ahandi rubanda rwagiye rwicwa n’amatora y’umukuru w’igihugu cyangwa ibyayavuyemo uko byaje bimeze.

Kugeza ubu, ibiri muri Congo birasuura impfu z’abantu, kuko nta ba President babiri mu gihugu kimwe, umwuka si mwiza muri Congo Kinshasa, kubera amatora!!

Nibyo amatora ni ikintu gukomeye, gishyiraho uyobora abandi, ariko se, kuki muri Africa ariho tugikomeraho cyane kugeza aho abantu batari no mubatorwa bicwa?

Abanyafrica hari ubwo tumarana, abandi bakanaduseka kuko tuba tumaranira ubusa. Iyo za burayi ko naho amatora akorwa, ndetse hari amashyaka atavuga rumwe n’ategeka, bo ko baticana? Aho siyo mpamvu baduseka? Ese Demokrasi batubwira ngo duharanire, bo niyo baharanira?

Nibyo hari amakosa menshi aba yarakozwe ino iwacu muri Africa, abagundira intebe y’ubutegetsi, inzangano zishingiye kuri byinshi, inzika ziturutse ku mateka n’ibindi.

Jye mbona uyu munsi abanyafrica, byumwihariko abumva uru rurimi nandika, dukwiye kurenga bimwe muri ibi, nasanze atari urukundo abantu bafitiye Besigye, Odinga, Ouattara, Tsvangirai cyangwa Tshisekedi ahubwo ni umugati cyangwa icyo bamutezemo, kubera iki? Kubera UBUKENE.

Ubukene nibwo bubiri inyuma
Ubukene nibwo bubiri inyuma

Nasanze atari demokrasi n’ubwisanzure abanyafrica babwirwa ngo bashake bakarinda bicwa, ahubwo ari inzara n’indonke baba bijejwe, kubera UBUKENE

Ntawushyigikiye abinangira ku butegetsi, ntawushyigikiye abigwizaho imitungo y’ibihugu, ntawishimira ko uwicaye ku ntebe atonesha bamwe abandi bakagorwa, ariko ntanunejejwe n’UBUKENE ari nacyo kibazo mbona kiri inyuma ya byose, dore ko UBUJIJI bwo bwahagurukiwe bigaragara.

Icyo mbona gikwiye ni uko abanyafrica twahagurukira kurwanya ubukene bwugarije imiryango yacu, umuti w’ubukene ni UMURIMO, uwo ariwo wose, uwo wikoreye by’umwihariko.

Ibihugu bya Africa bifite amahoro ababituye niba’profiter’(nkuko bivugwa) bakore, biteze imbere barwanye ubukene. Ntawaguhamagara ngo ute business yawe ujye mu muhanda kwamagana runaka.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • Twakwikorera amatora yacu mu mutekano n’amahoro ngo nta bwisanzure buhari!!!!!!!!!!.biriya ni byo bita kwisanzura muri politiki?

  • byaba ari ukuri cyangwa hari ukundi byaba byagenze?
    mu wanya washize gacaca imaze guca urubanza rwuwitwa vincent wari atuye mu kiyovu hafi ya sopecya ya kera hariya bashenye agirwa umwere.none ngo habayemo no guhana bamwe mubari mu rubanza ariwe Gasasira bamukatira amezi atandatu ndetse nundi mudamu wari urimo bamukatira amezi atatu.ngo urubanza rwaciwe n’inteko itari izwi yaturutse mu bice bya za Ruhengeri.

  • Kuki afrika benshi bavuga ko ikennye kdi ariyo ikize ugereranyije n’indi migabane?Aha ndahakana rwose uvuga ko ubukene ari bwo butera izi mpagarara.Ahubwo biterwa n’ibi:
    (a) Abayobozi b’ibihugu bya Afrika bafite ububasha bwo kwica no gukiza(budakwiye ibigugu bigendera kuri demokrasi),ibi bituma n’akanama gashinzwe amatora bakayobora uko bishakiye,bikabaha ubushobozi bwo kugena ibiva mu matora.
    (b) Ubwisanzure buke ku batavuga rumwe n’ubutegetsi:(b1)natanga urugero hano i wacu aho uwatoraga ikijuju yafungwaga kdi uwiyamamaje ari umwe gusa.
    (b2)ubu bwisanzure buke nibwo butuma abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetse batizera ibizava mu matora bakayoboka imihanda,reta nayo ikabereka power ikabacecekesha.
    Ngibyo iby’Afrika yacu,byose biba kumanywa ariko tukemeza ko byagenze neza ngo abana batabura umugati ariko muby’ukuri nta matora aba muri Afrika gusa Zambia yo itubere urugero!

  • @ NGENZI Thomas,

    thank you, thank you very much indeed….

    Ukuntu wanditse inyandiko yawe, ukuntu watanze ingero, ukuntu wasesenguye ikibazo ni byiza cyane. Jyewe ndashimira ABARIMU bakwigishije….

    No mu bindi bibazo rero, jyewe ndifuza ko ABANYAMAKURU mufata iya mbere, koko mukaba amaso ya RUBANDA….

    Na njye ubwanjye, aho ndi hose nzabatiza umurindi, mba mbaroga….

    Ndangije iyi message ntuma “Umuseke.com” kumbariza ministeri ifite ibikorwa-remezo mu nshingano zayo iki kibazo:

    “Mu cyabahiro cyinshi ndabaza igituma umushinga wa GARI YA MOSHI ugenda buhoro cyaneeeee. Ndashaka kumenya road map bafite uko iteye”.

    Mbaye mbashimiye igisubizo kiza bazampa….

    Murakoze mugire amahoro.

  • Related Joke:
    Umunyamerika, Umuyapani n’umunyafrica baganiriye ku matora y’abategetsi mu bihugu byabo.
    Umunyamerika arishongora cyane (dore ko babikunda) ati: “Iwacu nyuma y’amasaha 12 amatora arangiye duhita tubwirwa uwatsinze”

    Umuyapani ati: “Nyamara iwanyu ntimuturusha Technology, twe ntuma y’amasaha 6 gusa tuba twamenye utorewe kuba president”

    Umunyafrica nawe ati: ” mwe ko mutinda cyane ra? Iwacu tumenya uza gutorwa n’amatora ataraba”

    Nubwo gasekeje ariko karababaje.

    Abayobozi ba Africa nibisubireho boye gushaka gutura ku butegetsi nkabavukanye imbuto (zahe zokajya)

    Abaturage natwe niturwanye Ubukene nkuko uwo munyamakuru Ngenzi abibona, nanjye nkaba ariko mbibona. Ubukene nicyo kibazo nyamukuru.

    Imana ihezagire Africa

  • JYE MBONA ARI TWE DUTUMA “BA RUGIGANA” BADUSUZUGURA…

  • Abanyagitugu bo muri Afurika boge magazi, amazi si yayandi. Ubundi iyo umuntu yifatiraga ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto cyangwa se kuri coup yabaga yizeye nibura imyaka 30 ku butegetsi. Ibyo ari abaturage b’afurika n’abategetsi b’ibihugu by’ibihangange ku isi bari babizi ubundi amatora agasigara ari ukwiyerurutsa.

    Ariko aho iriya nkundura mu bihugu by’abarabu itangiriye byatumye abantu batangira kwibaza ibibazo no gushira ubwoba. Muracungire bugufi rero wabona ibiri kubera kinshasa bihinduye umukino muri aka karere kacu kose karimo uRwanda, Burundi na Uganda.

    Ariko nkurikije ingufu ibisoda n’inzego z’iperereza bifite muri aka karere, hazaca uwambaye.

    Abantu bakwiye kumenya ko isi isigaye ihinduka vuba vuba. Impinduka zasabaga imyaka mirongo, ubu zisigaye zisaba amezi make cyane.

  • @ Kaneza,

    uraho uracyahumeka. Wowe kimwe n’abandi mbifurije kuramba, mbifurije aamahirwe, amahoro, ubugingo n’urukundo. Naho ibintu tuzabihaha, ni impamo….

    Maze rero kariya ka “Joke” watanze kanshimishije cyane, kuko kararyoshye. kandi gatsinda muri ruriya rwenya hakubiyemwo “UKURI-NYAKURI”….

    Ikindi kandi, sinzi niba wibuka. Wigeze kumpa feedback nziza cyane hano kuri runo rubuga. None rero ndagirango dukomerezaho….

    UBUKENE. Abanyarwanda hafi ya twese, yego twemera IMANA. Ariko kandi tuzi ko nayo ubwayo igomba gufashwa….

    Ubukene rero dukwiye kuburwanya tutizigamye. Nkaba nasabaga abanyarubuga nka we KANEZA, gusesengura tukaminuza, tukerekana inzira dukwiye kunyuramwo, kugirango koko duhashye ubukene….

    UBUKENE*UBUKENE*UBUKENE. Jyewe wandika ibi reka mbabwire mberurire….

    FOOD SECURITY vs. LIBERTY OF EXPRESSION.

    Na njye mu bakunda demokarasi, ubwisanzure, kurengera ikiremwamuntu, abo bantu mbarirwamwo.

    Urugero: Jyewe nsanga ikibazo kijyanye na RNC tutagiha umuti unoze koko. Jyewe nsanga ikibazo kerekeye FDLR cyaratunaniye, kandi ari ikibazo “Une Question Rwando-rwandaise”. Jyewe nsanga urubanza rwa “Vigitoriya Ingabire Umuhoza” rwari rukwiye kutubera umwitangirizwa, maze tukagira ibiganiro bisesuye ku byerekeye amateka y’Igihugu cyacu…..

    Ariko*Ariko*ariko. Ibyo byose, ibyo byose byo kwisanzura mu mvugo. Ibyo byose byo kuryoshya akarimi……ibyo byose koko byatumalira iki, igihe Abanyarwanda barimwo bicwa n’inzara. Ibyo byose byatumalira iki, abana bacu bakirwaye bwaki. Ibyo byose batumalira iki abanyarwanda badafite amavuliro mu ntara zose???!!!!!!

    Nzirikanye rero ibyo bitekerezo kimwe n’ibindi ntiriwe ndondora, kuko twese tubisobanukiwe.

    JYEWE YEGO NKUNDA DEMOKARASI. ARIKO MBERE NA MBERE NKUNDA KUGIRA AMARALIRO = FOOD FIRST. DEMOCRACY SECOND….

    UMWANZURO. Jyewe Ingabire-Ubazineza ndabivuga mbisubiramwo. Hagize umbwira ngo iwanyu i Rwanda nta demokarasi ihagije mufite….namusubiza ntazuyaje kandi nta soni mfite nti: “TURAMAZE”!!!

    Magingo aya, demokarasi nkiyo dusanga muli ENGALND, FRANCE, GERMANY, USA etc… ntabwo aricyo kintu nyamukuru dukeneye iwacu.

    Iwacu, magingo aya, dukeneye kugira amahoro, umutekano usesuye. Dukeneye kurwanya inzara. Dukeneye kurwanya ubujiji n’ubukene. Dukeneye kurwanya indwara z’ibyorezo. Dukeneye kurandura imizi y’amacakubiri. Dukeneye gutera amatako tugashinga imizi, imizi y’iterambere rirambye…..

    UMWANZURO. Usibye urwenya, jyewe ndibaza nkisubiza. Ni byiza ko ibyerekeye demokarasi tutarabigeraho sawa sawa.

    Kuko na “FUTURES GENERATIONS” zikeneye ibibazo-ngorabahizi zizerekaniraho akarusho kazo. Abuzukuru n’abuzukuruza bacu rero nababwira iki.

    Bazasanga UBUKENE bwarashize, twarabusezeho i RWANDA. Bazashyira ingufu n’ubuhanga bwabo mu byerekeye kubaka no gutunganya “DEMOKARASI NYAYO”!!!….

    HARAKABAHO ABNYARWANDA N’U RWANDA RWABO.

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.

  • mukoreza aho

  • birakabije muri africa ariko bikorwa nabamwe muri twe dukwiye kwisubiraho bibabaza benshi bigakiza bake tubivuge tubyamagane Imana izatabara africa bicike muritwe muraje murebe muri congo bigiye kuba dukomeze dusenge

  • SELFCONTROL

Comments are closed.

en_USEnglish