Digiqole ad

Kuki abakinnyi bambara imishumi y’amabara ku mubiri?

Benshi mu bakunda imikino bagiye babona abakinnyi bambaye imishumi imeze nk’ibitambaro bifashe ku mubiri, bakibaza indwara bivura cyangwa niba atari amafiyeri y’abakinnyi.

'Kinesio tape' ku mugongo wa Balotelli
‘Kinesio tape’ ku mugongo wa Balotelli ubwo yari amaze gutsinda abadage

Rutahizamu Mario Balotelli nawe yari yayometse ku mubiri we igaragara ubwo yatsindaga igitego cya kabiri muri 1/2 cya Euro 2012 ubwo bakinaga n’abadage.

Mu mikino ya Tennis ya Wembledon umukinnyi w’umuserbe Novak Djokovic yagaragaye yambaye bene iyi mishumi bafatisha ku mubiri.

Undi mukinnyi ukunda kuyambara ni Gareth Bale umukinnyi w’ikipe ya Tottenham mu Ubwongereza, nubwo n’abandi benshi ngo baba bayambaye aho tutareba.

Ni mpamvu ki ituma babyiyomekaho?

Bene iriya mishumi ubusanzwe bayita bayita “ Kinesio tape” ikorwa n’abayapani bavuga ko ifasha cyane umukinnyi kumuvura cyane cyane mu mutwe aho yumva ko ububabare yari afite aho yabyometse yakize

Nubwo twibwira ko ari ibintu bishye izi “Kinesio Tape” ni izo mu myaka y’1970.

Dr Kenzo Kase umwe mu bayikora avuga ko yazanye “design” yabyo nshya kuko yabonaga izanogera abarwayi be baba bayikeneye.

Dr Kenzo avuga ko uriya muti wabo utuma umubiri utanyeganyega cyane, ugafasha ingingo kuguma hamwe, bikagabanye uburibwe, ndetse bigatuma ubyambaye yumva ko nta kibazo afite.

Gusa ariko Dr Kenzo avuga ko ubu hari gukorwa ubushakashatsi kuri izi “Kinesio Tape” ziba nta muti n’umwe urimo.

Gael Monfils nawe ajya yambara 'Kinesio tape'
Gael Monfils nawe ajya yambara ‘Kinesio tape’

Zaba ngo zivura mu mutwe kurusha ingingo

Nubwo aba ‘Sportif’ ngo bamaze imyaka irenga 30 bakoresha ziriya “Kinesio Tape” kandi zikabafasha ngo ku buryo bwa gihanga (scientifically) ngo ntabwo bigaragara ko zivura koko.

Association y’abavurisha bene iriya mishumi ku Isi imaze imyaka itanu ivutse, ariko ngo igenda ikura kuko abakinnyi benshi bagenda bakenera uyu muti utuma bumva koko uburibwe bari bafite bwashize kandi nta muti uhambaye bakoresheje.

Hari ingingo abandi bashingiraho bemeza ko iyo umuntu yizeye ko yakize ikintu burya ngo koko arakira, bityo ko iriya mishumi uyihabwa ukayiyomekaho ariko uyiguhaye akakumvisha ko nta buribwe uri bwumve nawe ukabyizera utyo nabwo rwose ngo ntibugaruke.

John Brewer, umwarimu wa Sport muri Kaminuza ya Bedfordshire mu Ubwongereza yagize ati: “ ku bwanjye, biriya ahanini bishingiye ku kwizera. Nta buhanga na bumwe bufatika bugaragaza umuti mu kuvura cyangwa gukingira imvune hakoreshejwe biriya. Gusa nanone icyiza ni uko nta ngaruka nabyo bifite usibye gutakaza utwoya duke ku mubiri

Kugeza ubu business yo gukora “Kinesio Tape” yinjiza za miliyoni z’amadorari, ndetse ntikigarukira mu Ubuyapani gusa nkuko byemezwa n’inzobere muri physiotherapy Dr Phil Newton,

Dr Newton ariko ntiyemera cyane nawe ubuvuzi bw’iriya mishumi, usibye kuba ikurura ku mikaya y’umubiri uyambaye akumva ko hari akazi kari gukorwa nayo, ariko ngo imbaraga nini aziha ukwizera mu mutwe kurusha kuvura bifatika kw’iriya mishumi.

Naho uriya muyapani uyikora, Dr Kenzo Kase we avuga ko ahubwo ngo tuzanabona abakinnyi mu mikino olempiki benshi bambaye bene iriya mishumi ku ruhu kuko bo bakora cyane kandi umubiri wabo uba ukeneye kwitabwaho kurusha ibisanzwe.

Dr Kenzo ati: “ Si ibiyobyabwenge ni ubuvuzi bukomeye kandi budafite ingaruka izo arizo zose”.

Gareth Bale nawe akunda kubyambara
Gareth Bale nawe akunda kubyambara
Beckham nawe ajya abyivuza
Beckham nawe ajya abyivuza
Si iby'abagabo gusa
Si iby’abagabo gusa
Serena Williams nawe ajya abikoresha
Serena Williams nawe ajya abikoresha

BBC

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish