Digiqole ad

Kujya mu bapfumu ngo biri kwiyongera mu bakozi b’Akarere ka Muhanga

 Kujya mu bapfumu ngo biri kwiyongera mu bakozi b’Akarere ka Muhanga

Amakuru aturuka kuri bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga n’abaturanyi babo aho batuye mu midugudu aremeza ko abakozi b’Akarere bajya mu bikorwa byo kuraguza bagenda biyongera. Bakavuga ko nubwo bitaba bigize icyo bitwaye mu kazi kabo ariko ari urugero rubi ku baturage baba bakwiye kubera intangarugero.

Ku biro by'Akarere ka Muhanga
Ku biro by’Akarere ka Muhanga

Hashize igihe kitari gito inkuru yo kujya mu bapfumu ku bakozi b’Akarere ka Muhanga ivugwa, Umuseke wagerageje kubikoraho iperereza.

Abaganiriye n’Umuseke bakora kuri aka karere batifuje gutangazwa bavuga ko kuwa gatanu mu masaha yagenewe Siporo  ari bwo abajya mu bapfumu binyabya bakajya guteza inzuzi.

Umupfumu w’ahitwa ku Kivumu cya Nkushi mu nkengero z’Akarere ka Muhanga mu murenge wa Cyeza, undi mupfumu ni uwo basanga mu Gatsata mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu baturage bo mu kagali ka Kivumu  Umudugudu wa Takwe nawe utifuje gutangazwa avuga ko kuwa gatanu nimugoroba hari abakozi b’Akarere ajya abona baje kureba umupfumu uba muri aka kagali.

Umwe mu bakozi ku karere ka Muhanga yabwiye Umuseke ko ibi bintu byo kujya mu bapfumu byatangijwe n’abakozi bacye cyane ariko ubu ngo uko iminsi ishira bigenda byinjira no mu bandi bakozi.

Uyu yemeza kandi ko benshi mu bakozi bajya mu bapfumu ari abasanzwe ari Abakristu mu madini atandukanye.

Abenshi ngo bajya kuraguza ngo basaba kuzamurwa mu ntera, abandi bifuza gukemurirwa ibibazo bafite mu kazi, abandi kubera amakimbirane n’abo bashakanye n’abaraguriza ibijyanye n’imitungo ngo ntihagire ubabangamira.

Umwe mu bakozi kuri aka karere ati “Nubwo ari uburenganzira bwabo ariko ntibikwiye kubantu ubundi bakabaye ari intangarugero ku muturage.  Niba umukozi ujijutse ajya mu bapfumu  azatanga uruhe rugero ku muturage?”

Claude Sebashi ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga akaba n’umuvugizi w’Akarere avuga ko nta makuru menshi afite kuri ibi bivugwa, akavuga ko babikoze batishe akazi byaba ari uburenganzira bwabo.

Sebashi ati “Turakomeza tubikoreho igenzura turebe niba ibyo bavuga ari ukuri koko.”

Abajya kuraguza ngo bishyura amafaranga ashobora no kugera ku bihumbi magana abiri bitewe n’icyo uraguriza.

Kujya mu bapfumu kuraguza hari abantu batari bacye bakibyemera cyane hakaba n’abandi nabo batari bacye bavuga ko ari imyumvire yo ku rwego rwo hasi, hakaba n’abavuga ko ari ugukorana n’imyuka mibi.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

49 Comments

  • Niba biticya akazi kandi ntibizane amakimbirane muri society ntacyo bitwaye. Nemera idini yagihanga. Ikibazo nuko kubera ubujiji ninda, hari abagirwa bagiye bazanamo ibyo kubesha. Hakongeraho nabazungu namadini ya Christu yaduharabikiye idini bakarirwanya. Naho ubundi nyabinki yari intumwa yimana nkabandi bahanuzi habayeho. Mu idini yacu yagihanga ntidusenga nyabingi ahubwo tumufata nkumuhanuzi wari watatumwe nimana.

    • Mbega abanya-Gitarama !!!

      • Barakubititse wabonye ya banki yabo aibazifite,ndavugiriya baje gufatira imodoka bakabiteza cyamunara.Wabonye inzu ikoreramo? Abadasohoka Kigali koko babeshywa byinshi.

      • Wowe uruwa he ma?

    • Nanjye ndabona iyi nkuru nta mpamvu yayo pe!

    • Simba Jeqn uteye ubwoba. Uwakunyereka nkamenya usa ute, ufite imyaka ingahe. Ukwemera kwawe guteye amatsiko.

      • @
        Birimo,
        Erega Nyabingi ntakibicye. Gusa yaharabinswe nabazungu kuberako bashakagako abanyarwanda bafata ibyiwabo. Naho ubundi NYABINGI ni intumwa y’Imana nkizindi zose.

  • Ibyo ni ubuzima bwite bwabo ni nko gutera inkuru ngo bajya mu kabari bavuye ku kazi, bajya mu biterane…
    Itegeko nshinga ryacu ryemera uburenganzira busesuye mu by’idini. Nta kosa mbona aho. Kereka twaba dutangiye kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mahame y’idini iri n’iri. Kuraguza, kubandwa no guterekera ni bimwe mu migenzo yabaga mu idini gakondo.
    Niba abo banyarwanda ari abayoboke b’idini gakondo, cg hari bimwe mu bikorwa byaryo bashyigikira nta kibazo mbibonamo.
    Cyokora abayobozi b’amadini yo kwa bene Madamu no kwa Muhamadi (I.A.I) bo babafatira ibyemezo mu idini mu gihe babona harimo ikosa kandi ari imyitwarire ihabanye n’imyizerere yabo.

    Mugire amahoro.

  • ibi rwose ababivuga nibo bafite imyumvire yo hasi kuko bivanga mu buzima bwabagenzi babo aho gukora. ni ugutikura.

  • Iyi nkuru ntabwo mbona icyo igamije, nta n’ubwo mbona icyo imaze, nta n’ubwo mbona impamvu yanditswe.

    Ubu se nimubona Umukozi w’Akarere ujya mu misa ya mu gitondo buri munsi muzamwandikaho inkuru??? Uwo muzabona ahora yambaye ishapure se cyangwa umusaraba wa Yezu muzamwandikaho inkuru. Oya rwose, nimuve mu matiku mwandike inkuru zifitiye rubanda akamaro.

    • wowe vugako iyi nkuru ntacyo imaze nawe uracyafite urugendo rurerure cyane,ubuse Uzi gutandukanya injury!injury ni ikintu kitamenyerewe kandi n’ibi ntabwo byari bimenyerewe ubwo rero ifite akamaro kuko uwayanditse yakoze akazi ke kandi aribugahemberwe byongeye kandi Jywe hari icyo nkuyemo,mbonyeko abanyarwanda bagikomeye Ku muco wabo!

  • Nsomye izi COMMENT zanyu nsanga Abanyarwanda turacyafite urugendo runini mu gutera imbere mu myumvire.

    Iyi nkuru y’Umuseke igaragaza neza ko niba abayobozi bajya mu bapfumu abaturage bizagenda bite?

    Ese muzi ko umuturage wagiye mu bapfumu n’iyo arwaye Malaria avuga ngo bamuroze? Ugasanga ni wawundi uhoza umugore ku nda ngo Habyarimana?!

    None muri kwiyamirira ngo ibi ni ukwinjira mu buzima bwite bw’abantu? Hahahahah rwose ndabasetse, imyumvire yanyu iri hasi cyane.

    Umuyobozi cyangwa umuntu wo ku rwego rwo gukora ku karere nka officer aba ari itara, aho atuye aba intangarugero, kuba yajya mu bintu by’abapfumu byerekena ko imyumvire ye iri hasi bityo urebye atanashobora gufasha abo bantu abereye itara kuzamura imyumvire.

    Buriya niba mwari muzi ko ikibazo kinini igihugu cyacu gifite atari UBUKENE, ahubwo ari imyumvire yo hasi ku UBUKUNGU.

    Umuturage rwimbi azi ko gukira ari amahirwe, umuyobozi ku karere nk’uyu ugasanga we aziko gukira ari UMUPFUMU ubimufashamo, ubwose uwo muyobozi ku karere niwe uzajya gukura uriya muturage mu bujiji?

    Rwose mujye mutekereza, inkuru nk’izi ahubwo ziba zikwiye kudukangura, tukabona neza ko urugendo rugana iterambere rukiri rurerure niba tugifite abayobozi bajya kuraguza ngo babone Promotion n’ibindi ni ibintu bibabaje cyane.

    Kubona rero nawe hano wandika Comment ngo ni ukwinjira mu buzima bwabo, ngo niba batica akazi ntacyo bitwaye n’ibindi…..ubwose urumva aho bitica akazi ari hehe kandi mu kazi bafite harimo kuba urumuri rwa rubanda mu guhindura imitekerereze.

    Cheap minds nizo zijya mu bapfumu, nta muyobozi ukwiye kujya muri ibi ngo agaruke ahe serivisi abaturage.

    Mukanguke banyarwanda, mukore muve mu tuntu tw’imyumvire yo hasi ngo ubuzima bwanyu bwite bwo kuraguza n’utundi tuntu turi cheap cheap.

    Udafite ikintu mu mutwe nawe ntacyo yaha abaturage. Kujya mubapfumu ni ubujiji bukabije

    • @Clementine, biragaragara ko uri umwe mu bantu batagira imyumvire nyayo y’abanyabwenge. Ahubwo bisa naho ari wowe uri “cheap” cyane, wowe wirirwa ujya kugenzura aho umuntu yanyuze hose n’uwo yaba yasuye wese. Ubwo se uzajya ujya no kugenzura icyo umukozi w’Akarere yariye mu rugo iwe???

      Hari beaucoup de chefs d’Etats Africains bajya mu by’abapfumu, bakaba banagendana za gris gris aho bari hose, ariko ntawirirwa abataho igihe ngo aragenzura uko bajya mu bapfumu. Ibyo “c’est leur affaire”. Inkuru nk’iyi rero rwose ntacyo ivuze, nawe ibyo wanditse ntacyo bivuze. Ni kimwe no kwandika ngo hari umuyobozi urwaye SIDA.

    • Nawe wakabije !! Ntabwo wabuza umuntu ibyo yemera igihe atishe akazi ka leta, ugomba kumenya ko constitution ibimwemerera, free religions, nonese wagira ngo ajye kwa pastor? Nawe kanguka umunye uburenganzira bw’abandi.

  • NKWIBARIZE NKIBI WANDITSE BIMARIYIKI ABANYARWANDA?

  • Ibyo clementine avuga nibyo
    Imyumvire yo ku rwego nk’uru ruciriritse nicyo kibazo u Rwanda rufite
    Politiki ni nziza, ingamba ni nziza, gahunda ziteganywa ni nziza ariko kubishyira mu bikorwa binanizwa n’imyumvire y’abanyarwanda usanga abenshi bakiri inyuma gutya.

    Umucuruzi ajya kuraguza umupfumu akamubwira ati ujye ufungura iduka ryawe saa kumi n’imwe z’igitondo, uteremo utuzi ku muryango, ushyire ijanja ry’ikiyoni aho ubika amafaranga, ntugafunge iduka kanaka (uwo bakora bimwe) atararifunga, ujya urara wambaye aka kagozi nguhaye, umugore wawe ajye abyuka nyuma yawe kandi amazi ya mbere ukojeje mu kanwa ntukayamire ujye uyacira….Kubera imyumvire yo hasi umucuruzi ntabashe kumva ko ibanga ririmo ari ugufungura kare no gufunga nyuma(gukora cyane) yagenda akabikora, yatera imbere agakwirakwiza inkuru ngo uriya mupfumu arakomeye n’abandi bakayoboka.

    Ngaho ndebera ari no kuragira umukozi wo ku rwego nk’urwo wize amashuri.
    biteye agahinda gusa

    • @ Clementine na Emery Rwose murashimangira ukuri kwa Comments zibanza. Abantu bagiye aho banditse amazimwe none namwe ngo iyi ni inkuru.
      Clementine sinkuzi ariko utumye nkwibazaho! Kuba wandika neza ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza ni uko wize. Ariko mfite impungenge ko kwiga kwawe bitatumye ujijuka. Title iragira iti: Kujya mu bapfumu NGO biri kwiyongera mu bakozi ba Muhanga” !
      Reka ngerageze kumva uko ubyumva da tuvuge ko ari inkuru umugani wawe. Imibare ni iyihe? Abajyagayo % bari bangahe none ubu ni bangahe? Source y’iyo mibare ni iyihe? Uko iyi nkuru yanditse yujuje ibimenyetso byose by’inkuru za propganda! Guharabika abakozi b’akarere ka Muhanga (Biramutse kuraguza nk’uko ubyemeza ari bibi)! Byaba bivuga ko ikibi kiri kuganzaa mu bakozi ba Muhanga.

      ku rundi ruhande ariko nk’uko twabivuze hejuru ni amazimwe, kwivanga, kurangaza abantu, kwangisha ubuyobozi abturage, guhembera ubuhezanguni bushingiye ku myemerere…..
      Wowe uragira uti kuraguza ni cheap. Iyo ni conclusion hative. Niba ari imyemerere yabo kuki uyita cheap? Wowe uri umukiririsitu niko izina ryawe rivuga. Ariko se imihango y’idini yawe (kujya mu materaniro, ingendo nyobokamana, kujya mu butayu, kwaka penetensiya, gusiba, kurara mu byumba by’amasengesho……) uhera he wemeza ko bisumba iby’abemera idini ya ba sokuruza?
      Ikigaragara cyo ni uko utazi n’ibyo bemera bityo ntiwabasha no kubemeza cg ngo ubagire abayoboke b’imyemerere yawe nayo utazi neza.

      Komera ariko witoze korohera abo mudahuje, kandi ntukabe mu bajya mu bujajwa n’amazimwe adafite shinge.

      • @Kanyarwanda Ezira: Nibyo biragaragara ko nawe wize, umenya waranize uko bakora inkuru, gusa kun kuru nk’izi icyo wibagiwe ni uko ubucukumbuzi buzikorwaho buba bugoye kubara mu mibare nk’uko babara amafaranga, icyo nanenga umunyamakuru ni igihe yabikora nta na bucye yakoze, nta records z’abo baganiriye afite n’ibindi by’ibanze ku nk’uru nk’iyi iba ivuga ibintu biri abstract. Kuba biri abstract rero ntibiba bivuze ko ari amazimwe cg ubujajwa nk’uko mbona ubyita, ubundi ukabihindukiza ngo nukwangisha abaturage ubutegetsi! Ibyo bigaragaza ko utazi imigenzere nk’iyi impact igira kuri societe zo muri Africa.

        Ibindi uvuga byo ndumva bishingiye ku myemerere, ariko tandukanya iyobokamana n’ubupfumu kuko abenshi bajya kuraguza siryo dini ryabo ndetse abenshi usanga ari abakiristu nk’uko umunyamakuru yabivuze.

        Kuraguza ni imyumvire ntabwo ari imyemerere y’idini, nubwo abenshi bibwira ko ari bimwe. Imyemerere ya gakondo irahari kandi irazwi n’abayikora barahari kandi barazwi banabigirira uburenganzira. Ariko uzumve ko hari umupfumu ujya hariya ngo avuge ati njyewe ndi umupfumu nimungane mbaragurire mubone za promotion cg mutunge imodoka nziza…ni uko bazi ko ibyo bakora ari ubushukanyi bugamije ubwambuzi.

        Ese ko uzi iby’abapfumu biba mu mupira w’amaguru wari wumva ababikora batwaye Champions Ligue, ko Rayon Sports na Kiyovu na APR zigira abapfumu wari wumva iyarenze amarushanwa nyafrica ikagera kure? Ni ukubera iki s? uzi amafaranga baba bishyuye abo bashukanyi?

        Warangiza ukavuga ngo umukozi w’akarere ujya mu bapfumu ni uburenganzira bwe? Ese uzi aho umucuruzi cg umuhinzi atandukanira n’umukozi wa Leta?

        Uzasubire ku ishuri usome ishingano z’uwo bita PUBLIC SERVANT nibwo uzamenya ko iyi nyandiko y’umunyamakuru atari amazimwe cg amanjwe nk’uko ubyita.

  • Mwese abashyigikiye Clementine turi kumwe,ubwo se nk’umuyobozi ushyigikiye abapfumu yakugeza he?mwibuke koumugani mu kinyarwanda ngo:<> ubwo umuturage najya gutura ikibazo umuyobozi nk’uyu uraguza,ubwo ntazamubwira ati:<<banza ujye gusoroma utwatsi twitwa gutya na gutya ikibazo cyawe kizakemuka,kubera ko nawe aritwo bamurangiye,ibyo murumva wa muturage atazaba adindira?turabe maso ahumbwo ntibadusubize inyuma.Iyo mwumva MAKUFURI wa Tanzaniya afata ingamba zo gukumira abarozi n'abapfumu muba mubona ko nta ngaruka?uraguza na we aba atekereza nk'abapfumu,najye gupfumura ahe abandi umwanya abandi bayobore.

  • Ngaho !!!! LOL

  • @ Emery nabandi.
    Ntabwo idini yacu gakondo Ibiza abantu kujya kwamuganga cyangwa indwarazose kuzita amarozi. Yes, mu idini yacu narimo abantu basize kandi batajijunse bishyo abamfumubu ninda ndende bakabashuka bakabarya utwabo. Ubundi mu idini yacu umumfumu cyangwa umuhanuzi uba ufite impano yo guhindura abikorera umuntu kubuntu ntakiguzi kuko iyo asabye abantu amafranga cyangwase ikiguzi Imana imunyaga iyompano. Abavuzi gakondo ntawe utaziko hari indwara bavura kandi kwamuganga barazinaniwe . Bamwe muribo leta yabahaye ibyangobwa. Naho abo bamfumu babesha abantu, mu idini yacu gakondo tubafatako atari abayoboye, mbese tubafata nkabamwe bavura magendu. Niba hari abantu bavura magendu babesha rubanda ntuzavugeko abagangabose batazi kuvura. Niba hari Pasteur wumukura numusambanyi ntuzavugeko abapastors bose arabajura nabasambanyi. Niba hari Padiri wakoze genocide cyangwa wumusambanyi ntuzabyitirire abapadiri bose. Niko nuko uzasanga nomuri ayo madini yabazungu harimo abateka mitwe, harimo abarokore binjiji babuza abana kwiga cyangwa gutanga imisoro ya leta. Nigute mwemera Maria madalena , Elia nabandi mutubazi hanyuma mukarwanya intumwa yimana Nyabingi kandi amateka atwerekako yari umuhanuzi numuvuzi ukomeye? Kuki unyunvishako Mose yakubise inkoni mumazi amazi yuruzi nile agahagarara abantu be bakambuka, ariko nje nakubwirako Ruganzu tambinse uruhembe rwumuheto kumazi ayaruguru agahagarara ingaboze zikambukira kumusenyi maze ukabihakana, ugashakako nemerako Moise ariwe wabikoze wenyine. Munyunve neza mu idini yacu ntiturwanya Imana numwana wayo , ariko nanone twemera intumwazayo zabanyarwanda yagiye ituma mubihe bitandukanye.

  • Sha ntakiza cyabapfumu wambwira, kandi mucyerekezo turi kujyamo ntaho byageze aba nya Muganga

  • Lol, ngaho mukomeze. kurwanya ibyiwanyu wadukire ibyabazungu. Wange kabiheko kumweko, ariko wambare ishapure. Wange inigi ariko wambare imidari. Wange kwitwa Kagame, Muhido, binego waso na sogokuru maze witwe Joseph, yohana utazi ibyabo niwabo. Kumeze wiyambaze maria, wange kwiyambaza nyabingi wacu. Nababwira iki. Nje nzakomeza idini yagihanga ntacyo intwaye.

  • @Simba, n’Intumwa y’Imana Nyabingi…ntimuzi imungu imunga Societe. Tugira imana abantu nka Clementine barahari ngo bajijure abaturage. naho ubundi @Ezra na@Simba ni abakozi ba Muhanga bababajwe n’uko Muhizi yabatunze agatoki ngo ni amazimwe! Wibeshya, qualitalive research ntizigaragaza figure kuo ziba zifocusinga kuri phenomenon umugani wa ba bandi…None se ubupfumu babubara gute? Abajyayo wabaza (respondents) wabakura he? Wavuga ngo bajyayo gukora iki bose ko baba bitwikiriye umwijima w’ubujiji. Impuguke yashimagiza magie noire ngo ni idini nka chritianism ni iyihe kweli? Reba Gaturika ibyo yakoze: amashuri, amaseminari, amavuriro, ibigo by’imvubyi za Caritasi CRS n’ibindi bitanga ibifaranga agahiryi…nyamara kuba yararushijwe IMBARAGA N’INTERAHAMWE ZIKAYIHEKURA ZIKAYICIRA ABANA MU KIRIZIYA NGO DORE GATURIKA. KORA UMUBARE W’ABAPADIRI BAPFUYE (AMOKO YOMBI) N’ABAPADIRI B’ABAJENOCIDAIRES maze wisubize. Mu madini yose harimo abajenocidaire. BA UWA NYABINGI NZABA UMUGATURIKA.

  • @
    haraka,
    Umbabarire muvandimwe. Sindi umukozi wa Muhanga. Iwacu ni Kuntagara ahahoze ari commune cyeru kugicumbi cya nyabinki. Nje nemera idini gakondo, nubwo koko nerako habamo abatekamutwe benhsyi kandi amateka yaba Roman akaba yaduhindanyirije idini, hakiyongeraho nubujiji bwabenshyi mubarigize. Ntadina rwanya,nuba andi madini. Icyonsaba andi madini nukubaha idini gakondo yanjye nkuko nubaha ayabo. Ntanuwo duhatira kurzamo twakira abaje batugana. Byakugora kunyunvishako imana yakunva amasengesho yawe kuberako wakoresheje amasaro yishapure, hanyuma iyo Mana twese dusenga ikanga amasengesho yanje kuko nasenze nkoresheje amasaro yo kuri BIHEKO. Byakugora kunyunvisha kuko twataye amazi yabasogukuruza, nababyeribacu tugafata ayabazungu, ngabo. Uzabwire niba mbere yumwaduko wabazungu, hari umunyarwandwa wigezwe yitwa Bizimana, dusabimana, uwamaria, uwayezu, Paul, Yohana, Joseph nandi. Nyamara abo bazungu batubwiye gufata ayo mazina yo muri bibiriya bo bakomeje amazina yiwabo yabasekuruza babo. Nigako uzabona abazungu bitwa ba Paul, Joseph, yewe niyo bayafashe bagumana izina rya famille. Nahotwe twataye byose. Aho kwitwa Rukara Rwabishyingwe, aho kwitwa nzira yamuramira nkasogokuru na data banyita Mujyawayesu Joseph. None nkibi nukuru koko?

    • Ni uko umunnyi azira undi ariko icyo mwembi muhuriyeho (uwayobotse Nyabingi cg Gatulika) ni uko muri abambari ba “superstitions”. Mu bindi bihugu haba amategeko ahana umuntu ujya cg ukwiza superstitions mu bantu, sinzi impamvu hano mu Rwanda iryo tegeko ritahaba.

      • @

        Zibukira

        Twe twavuze church zacu twemera. Ngaho nawe tubwire churhe yawe turebe niba izo superstitions zitayirimo. Naba natwe tweruye tuga imyemerereyacu. Ngaho nawe tubwire ibyowemera, tubigereranye yibyacu turebe aho ukurikwaba kuri, ureke ibyo kunenga gusa.

  • Iyo ufite igihe uragikoresha ikindi ukagita kuko kiba cyakubanyz cyinshi.mwaretse amazimwe.Mugakora ko namwe muzakira .ishyari gusa.

  • uyu muco bawukuye ku muyobozi wabo wacyuye igihe. bashyizeho ikitwa ibyiringiro ariko basanga bitabahagije bahitamo no kujya kwiterera inzuzi nyine iyo za kivumu, ariko se ko mutanatubwiye ko bari bafite na bamwe bahehetaaaa

  • yego ntakibazo raguza rwose, ariko se kumunsi wimperuka uzabigenza gute??, yego korera satani ariko igihe cyawe uzicuza ntacyo, uzabikoraho, gihenomu iragutegereje, kubazinangira ngo bemere Kristo, wabacunguye.

  • ubuswa bubaho umuntu uramusaba guhirwa, ajojoba inda, atazi amazi ngo naguhe abana atagira numwe, burya ubujije si ukutajya mu ishuri.

    • @
      xavier,
      Lol, ntumenya uko imana ihitamo uwo ushaka gutuma. Imana ntireba abagendera muri za Benz, abafite imiturirwa, abaminuje nibindi. Yezu yagendeshaga ibirenge, agahora mu ikanzu imwe, numuguru winkweto umwe warugabire. Nyamara yari umwana wimana. IBYO Uvuze nikimwe nibyo abasaseridoti, abakoresha bikoro bavugaga banenga yezu.

  • Made in Rwanda.

  • Ibyo Clementine avuga ndamushyigikiye rwose. N’uyu munyamakuru ibyo yanditse bifite ireme. Niba abakozi n’abayobozi bahagarariye abaturage birirwa bateza inzuzi kubera ubwoba, ntaho bashobora kugeza abo bayobora.

  • Ntitukitiranye ibintu, Kubaha vie privee y’ubuntu ni intangiriro yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
    Ese wowe, ubuyobozi bw’Akarere wumvise hari umukoi bwandikiye demande cyangwa bwirukanye kubera yishe akazi ajya kuraguza cyangwa gusambana cyangwa kunywa inzoga? Niba bitaraba ngo banitabaze itangazamakuru, uje ute mu buzima bwite bw’abantu?

    Wikwitiranya umurimo wa “pasitoro” mu rusengero ugamije kwigisha idini n’umurimo w’amanyamakuru. Inkuru ubwayo irimo ni iyihe?

  • Mbega injini zize!!!! Abantu Nazi kwandika neza nkamwe mushyigikiye abapfumu? Nta nubwo mujya mwumva abavuga ngo “iby’injiji biribwa n’abapfumu”? Ukora ibyo, ninawe urya ruswa, usambana, ugenda yongorerana ateranya abantu, ugambanira igihugu,… kuko ibisa nibyo byose bikorerwa mu mwijima ntibashobora kubikora ku mugaragaro. Uwo munyamakuru n’ijisho ry’igihugu akomereze ago kuko MU bisenya igihugu ibyo nabyo birimo. Ababishyigikiye nuko nabo babikora: gusa murarye muri menge kuko aho bukera uwo mwami w’umwijima mukurikiye azabasiga Ku rugamba mwirwarize kuko Umwami w’umucyo Yesu Kristo yaramunesheje. Imana ishobora byose yemewe n’itegeko nshinga rya repuburika yu Rwanda Abe ariyo bajya bagisha inama kuko n’indahiro barahira batangiye akazi bayisaba NGO izabibafashemo.

  • None se sibyo? Umuntu wese urwaye malariya aba yararozwe. N’iki n’umubu utera malariya! Wo warakuye he ubwo burozi? Ku muntu wundi urwaye iyo malariya! Kujya kuraguza nta cyaha mbibonamo nanjye uwanyereka aho bajya kubaza najyayo. Ko mujya muri BETTING, IKIRYABAREZI, CASINO, TOMBOLA,Miss Rwanda, Champiyona…ko ntawe urabateraho induru?!

  • Hahaaaaa. Nimwiturize Nyirinkuru icyo yashakaga yakigezeho. Byonyine kuriwe kuba dufata akanya tukabisoma itego ye iba yagezweho, murapfa ubusa rerero. Mugire amahoro n’ubworoherane.

  • Mbega urubyiruko mbega abakuze dufite! Mbibarize idini ubundi ni iki? Rituruka he? Ese aya yose tubona kuki avuga ko akorera uwo bita yesu cg yezu ariko ntahurize hamwe buri wese akaba afite irye zina? Barabashutse mwese! Icyakora, mumenye neza ko hari ibintu 3 cg 4 bigibwaho impaka ngo birangire kuko biba bitandukanye muri appreciations za buri wese. Ibyo ni:
    1. umugore / umugabo mwiza (abera mwiza uwo babana/umuzi);
    2. Ukwemera mu by’iyobokamana (bitewe nikibazo /inyota bwite umuntu afite nuburyo abonamo byashira buri wese anitamo ahamufasha kuruhuka mu mutima we cg hatuma ubwinko bwe butekereza neza akizera ko asubijwe: ni signe ya traumatism abantu badakunze kugaragaza, kuko bahorana ubwoba bakumva ko buri wes eagiye ahamufasha yamererwa neza);
    3.ibyo kurya nibyo kunywa:murabizi, uretse ko mu ngo habaho kwihanganirana nkarya igitoki kuko bagitetse ariko ntagikunda kdi uwo tubana cg abandi bose bagikunda
    4.amabara: bitabaye gushimisha unkunda, jye nikundira umweru n’ubururu bweruye. Wowe?

    None se bavandi, icyaha bariya bantu bakoze ni ikihe?
    a) Kuraguza? Buri cyumweru abajya aho bita gusenga baba bifuza kugera kuki? Basenga iki? Gusenga ni iki? Musesengure iryo jambo mudashyizemo amarangamutima rirababwira byinshi, hanyuma musuzume nibimorwa kuri uwo munsi (imihango)
    b) kuba umukozi w’akarere: muzakore ubushakashatsi neza muzasanga hafi 60% byabandi bakozi bo hirya no hino ku isi (ugiye muri za ministeri ho wakumirwa) bakora nkibyo harimo nabayobozi bakomeye. Nibwo burunukiro bwabo.

    c) umunyamakuru wabyanditse? Niko kazi ke ko kwandika kandi iyi nkuru ye twayishimye niyo mpamvu twayisomye turi no kuyikoraho comments!!! Yakoze neza ahubwo kuko rates zazamutse!

    Umwanzuro wanjye: ababirwanya nababishyigikiye mwese mufite ukuri kwanyu. Buri wese afite uko abibona gutandukanye. Ni yo si nziza yo kutabona ibintu kimwe arimo tukabana kubera koroherana (traffics/feux rouge jaune vert bitwigishe).

    Murakoze

  • NUBUNDI ABANYA-GITARAMA NDABATINYA….!
    Reka tubitege amaso….

    • Ubwo haraho mwahuriye kuko ntiwabatinya utabazi. Nawe ngo ubwo uravuze muhindure imyumvire wowe iruwahe ma? Aho uvuka, aho ukora…. Ntacyo bivuze banza wirebe

  • munyamakuru wumuseke urasekejye peeeeeeeeeeeeeeeeee, ngo bajya mubapfumu ikibazo kiriheheheeeeeeeeeeeee, bakubwiye ko bicya akazi kabo ntabwo bagakora uko bikwiye
    watandukiriye cyane usigaje kuvuga ko umugabo nyamanye numugore wiwe urumva arigitagaza abayakoze sinshingano ziwe abo uvuga nubureganzira bwabo nimba aricyo bahisemo, reka kwijira mubuzima bwabantu, reka amatiku kora akazi kawe,utakaza inkuru zifitiye abanyrwanda akamaro izo ntacyo zimariye rubanda ruto, ariko wamamaje abo bapfumu ugende baguhembe

  • Haaaa uyu wanditse ngo umunyamakuru atakaza iigihe cye wasanga ariwe ufata iya mbere mu kujya kuraguza, none se ko urenganya Umunyamakuru ayo makuru yayavanye he? ntabwo yavuze ko yayabwiye na bamwe mu bakozi b’Akarere yewe ahubwo ni wowe ufite amatiku mabi

  • mumbwirire.uyu munyamakuru si uwu mwuga .arafitira.akarema kandi ukurukiranye ibye wasanga ariwe simbivuze nzabivumba haaaaa.kwivamo umutindi arota icyo akunda koko.Azikoreho iperereza abaze abaturanyi be baturanye uko bamufata.

  • yaya.muhanga urahanga ugakabya.Njye maze kumva urutonde rwabashyizwe mumajwi ndabasetse.mwareka itiku ko burya buri umwe afite inzira yeee.mufite amashyari ko atarimwe mwaremye abo bantu.murarushywa nibusa bazabaho.kubw’Imana atari kubwanyu.igihe mwahereye mwarekeyaho.Niyahinze yarabasize.Burya koko agati kateretswe n’Imana ntigahungabanwa n’Umuyaga.Murata igihë.Abo bantu bambaza iya Abraham mwibabeshyera.Nimushakire ahandi ahoho mwagipfushije peee!!!!reka mbasengere muragakizwa.

  • Mwese mucishe make. Umunyamakuru yakoze akazi ke. Ntazigera na limwe akora inkuru yashishikaza buri wese. Nkuko hari abakunda politique, abandi religion, abandi sport, n’ibindi… ni nkuko iyi nkuru harabo yaryoheye abandi bakumva ntacyo ivuze! So wowe usoma ureba ibikw interessa wasanga haribyo udakeneye ukabirekera ababishaka! So nimuve ku munyamakuru wakoze akazi ke kko nubundi ntawe yahatiye kubisoma!!

  • Banyarwanda muhaguruke twamagane ikibi kwimika ibigirwamana ntabwo ari umuco mwiza, nawe niba ujyayo ndavuga uyu witwa Mahirwe uzareke kuraguza abari guserereza Umunyamakuru ni abantu bafite uwo muco mubi wo kuraguza.
    Abayobozi ba Muhanga mube maso Shitani itabinjirana.

  • Uretse ubujiji no kwiyanga wanga ibyawe utekereza ko ibyabandi aribyo binoze. Koko
    Idini gakondo ribatwaye iki, umupfumu n, abahanuzi batandukaniye he koko? Dukwiriye kubaha ukwemera kwabandi maze tugategereza iyo mperuka. Critique zibyo utazi cg udashaka kumenya tukazirinda

  • Ariko abirirwa batagaguza imitungo MU nsengero ko ntawe ubavuga.Batanga n’ibyo badafite ejo bakabura mituweri.ntabo mubona birirwa bagenda mu nzira ngo bari kubwiriza nabo muzabandikeho.ikindi niba iri perereza ryarakozwe n’urwego rubifitiye ububasha ubwo ruzafata ibyemezo rukurikije icyatumye rushaka amakuru ibindi ni amanjwa.mureke abakozi bacape akazi dukomeze iterambere.muzabanze muhige abavunze Yesu abanyarwanda bataramumenya dore ko amenyekanye ejo bundi. Ibindi muri kwishyuhiriza umutwe mukagaburira journaliste.

Comments are closed.

en_USEnglish