Digiqole ad

Kugona ngo byaba bibangama kugeza kuri gatanya(divorce)

Kugona ni ikintu kibangamira umuntu uryamanye nawe, byagera ku bashakanye bo bagomba kurarana kugeza ubuzima bwabo bwose bikaba ibindi bindi.

ngo hari abahiriita (kugona) bakaraza abagenzi babo maso/ photo interneta
ngo hari abahiriita (kugona) bakaraza abagenzi babo maso/ photo interneta

Nkuko tubikesha inyigo yakozwe n’ikigo IPSOS cyo mu Ubufaransa yerekana ko kugona bizana impagarara mu miryango kugeza aho byanabaviramo kubaviramo gutandukana.

Umuganga uvura indwara zifata amatwi, amazuru,n’umuhogo (Oto-rhino-laryngologie,ORL) yatangaje ko hari nabaza kumwaka icyemezo cyerekana ko umufasha we agona ngo acyifashishe mukwaka gatanya.

Umubyeyi witwa Sandrine,25, we yatangarije ikinyamakuru Sante feminine dukesha iyi nkuru ko abangamiwe cyane no kugona k’umugabo we yagize ati: “Aragona bikambangamira ,noneho bikaba akarusho igihe yarwaye giripe; icyo gihe cyo ndara njyenyine.”

Ingamba wafata ngo ureke kugona

Gabanya ibiro byawe

Byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe na professor Jean-LouisRaciment, umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Angers (France) ko 60% by’abagona baba bafite ibiro birenze ibisanzwe.

Nyamara ngo ababigabanyije baje kureka kugona.

Kuryamira uruhande cyangwa kubika inda

Ibi iyo ubikoze gutya bifasha ururimi kujya inyuma mu nkanka bikagabanya inzira y’umwuka  ukoresha ugona.

Gukoresha sprays, languettes, na bandelettes

Ibi byose bifasha mu gusukura amazuru, n’inkanka mbere yo kuryama bituma kugona bigabanuka. Biboneka ahacururizwa imiti henshi.

Kubaga (Operation)

Kubaga inzira z’umwuka ni umwanzuro wa nyuma ushobora gukorwa kugirango umuntu areke kugona, yirinda kubangamira bagenzi be cyangwa mugenzi we.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • kugona birabangamye cyane ku buryo ababasha kubyihanganira ari bake cyane.
    bituma uwo mwegeranye arara adasinziriye ku buryo kubyihanganira ubuzima bwose bigoye.
    gusa,bikuriho ni ikibazo kuko biza utabishaka kandi ntubasha kubicontrolla!

  • Nawe ari wowe ntabwo wabyihanganira,kuko icyo kigabo giteye umujinya kuko kiri kugona nk’inyamaswa mu gihe akana ka nyirabukwe kabuze ibitotsi,reka reka nanjye nakora divorse aho kwicwa n’ibitotsi.??

  • kugona biragatsindwa byaba byiza batangaje umuti kuberako bibangamira abantu benshi mbega ukuntubibangama

  • uwababwira uburyo hari abagabo baabanngamira abagore babo nti mwabyumvakandi bo mubyukuri ntibanabyiteho kuireka.
    Uwanjye we nimunini, nimugari ,andusha cyane ibiro ariko mubykuri nibyiza binabaho cyane ariko we ningombw arare amfumbase ijro ryose ricye atampaye numunota wo kuba nahumeka gusa biranyishe birana,bangamira cyane kuko bujya gucya numva ntamwuka mfite nagerageza kumwimviisha ko byibuze yampa akanya gato ngahumeka ntabyemere muri make arambangamira cyane bitavugwa pee

  • Nibyo indwara yo kugona kenshi iza kubafite sinosite,kandi n ababyibushye cyane.ariko abo bibaho nabaryama bagaramye.uryamira urubavu bikunda gusa nibataza nka mbere.kandi barabibaga.nukwegera muri ORL bakabafasha.

Comments are closed.

en_USEnglish