Digiqole ad

Kugona bishobora gutera indwara zikomeye. Uko wabihagarika

Abantu benshi babura ibitotsi nijoro, kubura ibitotsi akenshi ni ikimenyetso cy’uko hari ibiba bitagenda mu mubiri cyangwa mu buzima. Indwara zo kugwa agacuho utakoze kandi ntusinzire, umuvuduko w’amaraso n’indwara z’umutwe zidasobanutse ni ibimenyetso by’ikibazo cy’ibitotsi, indwara bita obstructive sleep apnea (OSA).

Kugona byaba bivamo indwara zikomeye
Kugona byaba bivamo indwara zikomeye

Kuki abantu bafite iriya ndwara batabona ibitotsi bifuza nijoro? igisubizo gishobora kugutungura. Ni ukubera KUGONA.

Kugona bituma umuntu agenda akanguka mu bitotsi bye nijoro. Kuri benshi, kugona bituma bahindukiza umubiri wabo bahindura uko bari baryamye bashaka uko bakumva baryamye neza ngo bahumeke neza.

Ubushakashatsi ku banyamerika ariko ngo bwasanze abagera kuri miliyoni 18 barwaye iriya ndwara ya obstructive sleep apnea (OSA), kugona ngo biba ari nko gutabaza kw’imibiri yabo nk’uko bitangazwa na sante.fr

Mu ijoro, abantu barwaye iriya ndwara yibasira ibitotsi by’umuntu ntibibe byimbitse, bikunda kubagora guhumeka neza, bahagarika guhumeka bya hato na hato kuko imitsi yo mu kanwa, mu majigo (jaws), ndetse no mu muhogo usanga ihagarika gutambutsa neza umwuka.

Umuntu ufite kiriya kibazo cy’ibitotsi ashobora gukanguka inshuro zirenga 100 mu ijoro rimwe gusa umubiri we ugerageza kwitunganya nubwo mu bwonko bwe adahita abimenya. Kugona rero nibwo buryo bwonyine buba busigaye ngo umubiri ufate umwuka ukeneye.

Ingaruka zibaho ni uko bene uyu muntu ufite ikibazo cy’ibitotsi iyo abyutse mu gitondo yumva ameze nk’utigeze asinzira na busa.

Kandi ni koko – Ntabwo baba basinziriye ibitotsi bisabwa n’umubiri. Usibye kuba umubiri wabo uba waraye mu kazi ukananirwa, baba banikururiye ibibazo bigendanye no kubura ibitotsi birimo indwara z’umutima, gucika kw’udutsi (strokes), kwibagirwa…

Kugira ngo wirinde kugona nk’ikibazo bamwe bibaza ko kidakomeye, hari uburyo butandukanye wakoresha:

1.Hindura uburyo waryamagamo, kuryama ugaramye bituma ururimi rwawe rusa n’urusubira inyuma rukagonga umuhogo bigatuma umwuka udatambuka neza bityo bikabyara umugono.

2.Gabanya ibiro byawe kuko abantu benshi babyibushye bagona usanga ngo mbere batarongera ibiro bataragonaga.

3. Irinde inzoga kuko zituma imitsi yo mu muhogo wawe itamera neza bigatera kugona. Kunywa inzoga mu masaha ane cyangwa atanu mbere yo kuryama byongera cyane kugona. Ubusanzwe abantu batagonaga mbere ngo uzasanga nyuma yo kunywa inzoga bagona.

4. Ita ku bitotsi byawe, umwanya wo gusinzira uwufate nk’umwanya ukomeye cyane kandi uryame ahasukuye.

5. Fungura aho uhumekera. Hari abantu baryama bitwikiriye amashuka hose ibi ngo biviramo bamwe kugona kuko amazuru n’umuhogo biba bitabona umwuka uhagije byifuza.

6. Hindura umusego wawe. Kugona hari ubwo biterwa no kuryama ku musego nabi cyangwa mubi. Niba iyo uwuryamiye utagona irinde kuryama ku musego.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish