Digiqole ad

Kugambanira igihugu si ukwibagirwa vuba ni ubusambo- Amb. Rugwabiza

Umuyobozi mukuru wa RDB, Ambasaderi Valentine Rugwabiza avuga ko abagambanira igihugu atari uko baba bibagiwe vuba ahubwo ari ubusambo baba bafite,ibi yabivuze kuri uyu wa kane  tariki ya 24 Mata 2014 ubwo abakozi b’iki kigo bifatanyije n’abacitse ku icumu b’i Gahanga bagasura urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza
Ambasaderi Valentine Rugwabiza

Nyuma yo gushyira indabo ashyinguye mu kagali ka Nungu i Gahanga bagatanga miliyoni 5 (5 000 000Rwf) zo gusana amazu y’abacitse ku icumu, ntawusigaye abakozi bose b’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) bahuriye ku rwibutso rwa Nyanza bumva ubuhamya, amateka n’ibiganiro bitandukanye.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza uyobora iki kigo yavuze ko Jenoside yambuye abantu agaciro bityo Politiki y’u Rwanda iriho ikaba ishingiye ku kubaka agaciro.

Yibutsa  ko no kwibuka abazize Jenoside ari ukubaha agaciro. Yemeza  ko abagambanira ibikorwa byiza igihugu kigambiriye gukora n’ibiba byaragezweho atari ukwibagirwa vuba ayo mateka mabi amaze igihe gito abaye ahubwo ari ubusambo baba bafite.

Ati“Kugambanira igihugu si ukwibagirwa amateka ahubwo ni ubusambo. Nk’abanyarwanda basangiye amateka tugomba kubimenya, tukabirwanya ndetse tukabyubakiraho

Yibukije kandi abakozi ayobora ko badakwiye gukora barangamiye umushahara gusa ahubwo bakwiye gukora bagamije kubaka igihugu no kubakira abanyarwanda agaciro, no guhindura amateka mabi y’u Rwanda.

Padiri Innocent Consolateur Komiseri muri Komisiyo  y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge wari muri uyu muhango, yibukije ko kwibuka ari uburyo bwo kubaka amateka meza.

Yavuze ko kuba Jenoside yarahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo ari amwe mu mahirwe u Rwanda rufite.

Bwinshi mu buhamya bwagarutse ku buryo abaguye i Nyanza, i Gahanga no kuri ETO Kicukiro (IPRC-Kigali ubu) bishwe urwagashinyaguro nyuma yo gutererwanwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye(MINUAR).

Ngo kubicira kuri ETO(aho Minuar yari icumbitse) cyangwa kuri SONATUBEs (Umuhanda ugana ku kibuga cy’indege) byari kugaragaza isura itari nziza ku muryango w’abibumbye. Niyo mpamvu abenshi bazamuwe i Nyanza ya Kicukiro bakicirwa aho. Ibi ngo bigaragaza akagambane k’izo ngabo za MINUAR n’abategetsi bakuru bariho.

Abarokotse ubwicanyi bwa hano kuri ETO na Nyanza ya Kicukiro ntabwo barenga 100 mu basaga 3 000,ibi ngo bigaragaza ugutereranwa k’u Rwanda n’amahanga ndetse n’ikimwaro gikomeye ku muryango w’abibumbye.

Ambasaderi Rugwabiza uyobora RDB yasabye abanyarwanda bose muri rusange gufata umwanya wo gutekereza kuri aya mateka bagahagurukira gukora amateka mashya ku gihugu cyabo bakirinda uwariwe wese wifuza kukigambanira ngo atanye abanyarwanda asenye ibyagezweho.

 

Berekeza ku rwibutso
Berekeza ku rwibutso
Bafashe umwanya wo kwibuka
Bafashe umwanya wo kwibuka aya mateka mabi
Abakozi ba RDB bashyize indabyo ku rwibutso
Abakozi ba RDB bashyize indabyo ku rwibutso
Abakozi bose ba RDB bashyize indabo ku rwibutso
Abakozi bose ba RDB bashyize indabo ku rwibutso
Iyi ni imva iri Nunga mu murenge wa Gahanga ishyinuyemo abantu 7000 ngo mu ngengo y'Imari y'umwaka utaha hakazashyirwamo kuhubaka urwibutso
Iyi ni imva iri Nunga mu murenge wa Gahanga ishyinuyemo abantu 7000 ngo mu ngengo y’Imari y’umwaka utaha hakazashyirwamo kuhubaka urwibutso
Abakozi ba RDB mu gikorwa cyo kwibuka
Abakozi ba RDB mu gikorwa cyo kwibuka
Iyi yahoze ari Segiteri ya Gahanga aho Konsiye Buregeya yakusanyirije abantu ababwira ko agiye kubatabara akabazanira Interahamwe zikabica
Iyi nzu yahoze ari Segiteri ya Gahanga aho Konseye (Conseillé) Buregeya yakusanyirije abantu ababwira ko agiye kubatabara akabazanira Interahamwe zikabica
Abakozi ba RDB
Abakozi ba RDB mu biganiro mu cyumba cyo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Bamwe mu bafashijwe nabo bari i Nyanza
Bamwe mu bafashijwe nabo bari i Nyanza
Umuhanzi Gael Faye yagaragaye muri iki gikorwa nk'uwitabiriye
Umuhanzi Gael Faye yagaragaye muri iki gikorwa nk’uwitabiriye
Sheki ya Miliyoni 5 yashyikirijwe umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro
Inkunga y’abakozi ba RDB yashyikirijwe umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro
Ni inkunga yo gusana
Ni inkunga yo gusana
Aya mazu yubatswe muri 1997 ubu amaze kwangirika mu buryo bugaragara
Aya mazu yubatswe muri 1997 ubu amaze kwangirika mu buryo bugaragara

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mwakoze cyane bakozi ba RDB Uwiteka abahe umugisha kandi asubize aho mukuye

  • Aliko wabona umuntu nka Kizito Mihigo kokomwali umaze kwiyubaka kuliiya.Ntako igihugu kitamugize,kwiga yalize uliya mwana w’i Nyaruguru koko…!Wamara ukavuga ko uretse ubusambo umurengwe wo utalimo koko? Ese mbaze,uretse n’ibyo buliya Mihigo yumva nta gihango yatatiye ku muryango nyarwanda nk’umuntu wigishaga abantu ubwiyunge mu bantu akarenga akagambana kaliya kageni koko? Wamara ukumva abantu barahwihwisa gusa baca impande ukuli!Ahubwo Nyakubahwa Paul Kagame alihangana,kubona abana yikuliye mu mibyuko tubundabunda alitwe duhaguruka tukayirwanya kabisa,Ni akumiro gakabije.KANDIMUZAHORE MUREBE, IMANA AGAKOZA ISONI ABO BOSE!

  • Mwakoze cyane RDB Imana ibongerere turabashimye natwe dufite abana twagize abacu abo byabyeyi muzabakurikirane mumenye ko basaniwe amazu naho ubundi ataribyo ushobora kuzasanga yarajyamywe mubindi

Comments are closed.

en_USEnglish