Digiqole ad

Kubera urukundo mukunda byatumye nifuza kwibagirwa

Basomyi b’umuseke ndashaka ko mungira inama, mfite ikibazo gikomeye kuburyo nshobora no kubura ubuzima kubera icyo kibazo.

Nakunze umusore tukaryamana biza kugera aho tunabyarana, aho tumariye kubyarana numvise urukundo namukundaga rusa nk’aho rwikubye inshuro najye ubwajye ntabasha kumenya, kugeza na n’ubu aho kugabanuka rurushaho kwiyongera.

Abasore ariko si beza kuko ubu namenye ko afite undi mukobwa akunda birenze, ngira impungenge ko uyu mukobwa yamuroze nkurikije uko yankundaga.

Njye nagerageje kwumwikuramo none byaranze kugeza ubwo ubu niyifuriza ikibi kubera urukundo nakunze uyu muhungu.

Ikintu ubu nsigaye nifuza ni uko ubwonko bwanjye bwagira impanuka nkibagirwa burundu, nkatangira bushya kumenya ibintu byose nkibagirwa burundu uyu musore mu buzima bwajye nzamara kuri iyi si.

Kera ntarakunda najyaga mbwirwa ko imbaraga z’urukundo zibaho, ariko sinabashaga kubyiyumvisha; ubu ziri kunyigaragariza mu buryo budasanzwe.

Mfite agahinda kenshi ntewe n’uyu musore.

 

3 Comments

  • umva ncuti sha birumvikana ariko inama nakugira nugusenga kuko nanjye byambayeho ubu ndubatse mfite umugabo arko mbere nakundanye n’umuhungu tukaryamana nyuma mubaza niba dufitanye gahunda ambwirako ntayo sha naramukundaga cyaneeeeeee!ariko we yari afite abandi benshi sasa rero naje guhura n’uyu turi kumwe arko nananiwe kumwibagirwa ndasenga Imana imunkuramo burundu,rero nawe senga Imana izaguje umugabo mwiza ubundi uyisabe kumwibagirwa,sawa ihangane.

  • ndubatse mfite umugabo nkunda cyane kandi nkunda affection ariko ntazi kuyitanga niyo mbabaye ubona bitamufasheho ntamico mibi agira ngo mvuge ngo ajya mubandi bagore mumyaka tumaranye ntangeso mbi yindi mubonana abasore bato barantereta abagabo barantereta ariko numva ntahemukira umukunzi wange mungire inama yicyo nakora akampa affection

    • sigaho gusenya nshuti umugabo wawe afte imico myuza ikindi ntanubwo agustressa nk abandi bagabo bari hanz aha ! ahubwo ushobora gusanga abo bagutereta aribo nyamaswa plz ubaka urugo kdi umugabo jy umuba hafi kdi umwigishe umuhe care zihagije buhoro buhoro bizaza !

Comments are closed.

en_USEnglish