Kubabara mu gihe cy’imihango byaba biterwa ni iki?
Kubabara mu gihe cy’imihango byitwa dysmenorrhea mu rurimi rw’icyongereza bikaba bihangayikisha cyane kandi ntibibe ku bakobwa bose bari mu myaka y’uburumbuke ku rugero rumwe ndetse hari nabo bitabaho.
Mu buganga uku kubabara kugabanyijemo ibice bibiri
IGICE CYA MBERE :kubabara bidatewe n’indwara
Biterwa n’imikorere y’umubiri isanzwe (physiology) yahungabanye gusa ibintu 2 by’ingenzi nibyo bitera ubwo bubabare:
- Imisemburo ya prostaglandin ituma imikaya(muscles) ya nyababyeyi yikaya(contracting)
- Icya kabiri ni uko utuyoboro tw’amaraso twa nyababyeyi tuziba hanyuma ibice byayo bikabura amaraso(ischemia)
Uku kubabara kandi biza nyuma y’amezi 6 kugeza ku myaka 2 nyuma y’imihango ya mbere,biza kandi nyuma yo kuzana amaraso kandi bikaba byamara amasaha48 kugeza kuri 72.
Ubu bubabare burangwa no kuza bugenda,ntabwo ari bwa bubabare bugufata ngo bumare igihe kirekire.Bushobora kandi guherekezwa n’iseseme,kuruka,kubabara umutwe,cyangwa kugira umunaniro.
IGICE CYA KABIRI: kubabara biterwa n’indwara
Ubu bubabare mu gihe cy’imihango bufata abakobwa barengeje imyaka 20 bukagenda bubabaza uko imyaka yiyongera,bushobora kandi no kurangwa no kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina(dyspareunia),kuva bidasanzwe ndetse n’ubugumba.
Impamvu zitera ubu bubabare:
- Endometriosis(indwara ifata agace kagize nyababyeyi kitwa endometrium)
- Ovarian cyst(indwara ifata agasabo k’intanga)
- Fibroid(ibibyimba bifata nyababyeyi)
- IUD(agapira gashyirwa muri nyababyeyi karinda umubyeyi kusama)
Uburyo bukoreshwa mu kuvura ubwo bubabare
- Umuti wa naproxen(uyu muti ubuza umubiri gukora ya misemburo ya prostaglandin,ufatwa mbere cyangwa mu gihe ububabare bwatangiye)
- Ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ushobora kwibaza mpamvu ki ibinini bkoreshwa mu koboneza urubyaro binakoreshwa mu guhagarika ububabare buza mugihe cy’imihango.Gusa igisabanuro kiroroshye, ibi binini bibuza irekurwa ry’intanga ngore bikanagabanya ingano y’amaraso umuntu atakaza.
- Kuvura impamvu zibitera cyane cyane ku gice cya kabiri
Source: Gynecology by Dr. M.SVED
CORNEILLE K. NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
8 Comments
Nukuri dusabire bashiki bacu ariko nyine bajye bihangana none se ko ntakundi natwe twabigira ko tutabafasha ubwo bubabare cyakora dusabwa kubaba hafi nanone tukanabasabira kumana ikabagabanyiriza ububabare!!
niki kibuza umugore gusama kandi ari muzima ntacyo arwaye kandi twize ko iyo umuntu normal ari mri ovulation asama dukeneye umuntu udusobanurira naho iyo unyoye igiprimus gishushe douleur ziragabanuka.ni petit probleme
ndashaka kumenya umukobwa iyo imihango itinze kuza kuburyo budasanzwe biba byatewe niki murakoze
imihango itindakuza kubera :ibyobiterwa numukobwa ufite ukwezi kwimihango guhindagurika burigihe nibisanzwe ariko iyobikabije agomba kure bamugana
imihango itinze kureba muganga
mwaramuste neza.nejejwe nokubona mutuga nirije kuriki kibazo so majije gusobanukirwa hari uburwayi ndetse nibitaruburwayi. nyamara nge sindikwisanga muri bice bibiri none nagiragango musobanurire mfite imya 23 nagiye mumihango mfite13 kuva natangira kuyijyamo mbere yuko biza mbanza kuribwa iminsi 5 yambere harya nkiminota 5 hagaceceka nyuma yamasaha 2hakongera bigakomeza kugeza wamutsi bizaziraho kumunsi wambere bije birya umunsi wose nukuvuga amasaha 24 hanyuma indi minsi ikurikiyeho 2 hakarya hongere haceceka kumunsi wa4 ariwo wanyuma harya iminota30 yshira hagaceceka nukuvugango ubwo buzima mbubayemo imyaka 10 nkibaza niba rwaye nigute nakwivuza cg nakwivurizahe?ariko hagati aho maze imyaka igera 7nko resha imiti yitwa ibuprefene ingabanyiriza ububabare iyo ntayimyweye simbasha kurya ngira iseseme nku titira umubiri wose nkashaka kujya mubwiherero buri mwanya nkaribwa bigeraho gufa ntabitinya nkifuza kwimfira aho guhora mbabara bigeze aho ngaho mbabarira ungire inama kuko nashobewe murakoze
mfite ikibazo nshaka kubagezaho kugirango muzanshakire igisubizo.
mfite mukuru wanjye ujya mu mihango igatinda bikaba byatwaha ibyumweri 2 ayirimo.mbese ubwo si uburwayi, yakwitwara ate ko yivuje hanshi ariko ntacyo bitanga. mutugire inama murakoze
buri mugore aba afite ukuntu umubiri we ukoze,gusa byaba byiza buri wese yiyakiriye ntagere aho kubaza uko yabigenza kandi yenda abimaranye imyaka irengicumi,gusa iyubonye hari ibimenyetso bikabije!urugero nko kuva igihe kirekire,kwirenza amezi arenze abiri,gutonekara amabere igihe kirekire,n’ibindi umuntu yabona bikabije.umwanzuro wanyuma rero ni muganga ugomba kuwutanga kuko aba yarabyize abifitemo ubuhanga buhagije!nagira aba bafite ibho bibazo kwihutira kwa muganga amazi atararenga inkombe!
Comments are closed.