Digiqole ad

Ku rwego rw’igihugu hatangiye amarushanwa yo kwandika mu rubyiruko

Mu gusoza icyumweru cyahariwe kwandika no gusoma ku wa gatanu tariki 20 Gashyantare 2015 kuri Petit Stade i Remera, urubyiruko rwakanguriwe kwitabira amarushanwa yo kwandika no gusoma kuko ngo icyo uzaba ugomba kugitegura kare, ndetse hanatangijwe amarushanywa ajyanye no kwandika ku rwego rw’igihugu azarangira muri Kamena 2015.

Gusoma ngo ni wo musingi wo kumenya ubwenge
Gusoma ngo ni wo musingi wo kumenya ubwenge

Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri y’Umuco na Siporo, Kalisa Edward yakanguriye urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ngo kuko aribyo musingi w’iterambere ku gihugu muri rusange.

Edward Kalisa yavuze ko umuntu wese kugira ngo atere imbere akoresha ubumenyi butandukanye kandi ngo ubu bumenyi aba yarabuvanye mu bintu byinshi yabwiwe, yize cyangwa yasomye n’ahantu hatandukanye yagiye.

Yongeyeho ko kugira ngo igihugu gitere imbere abaturage bacyo bagomba kubigiramo uruhare bitewe n’ubumenyi bafite.

Kalisa yagize yagize ati: “U Rwanda nta mabuye y’agaciro dufite ku buryo twayakoresha ngo dutere imbere vuba vuba, ariko mu gihe twaba tuyafite tudafite ubumenyi, nabwo yadupfira ubusa, ibi bivuze ko abaturage mu bumenyi bwabo aribo bagomba guteza igihugu cyacu imbere.”

Muri iki gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gusoma no kwandika, hatanzwe ibihembo ku bantu bitabiriye gutira ibitabo mu isomero rikuru ry’igihugu kurusha bandi, umwe mu bahawe igihembo ni Senateri Roland Nkusi watiye ibitabo bigera kuri 82 kuva isomero ryatangira ndetse n’ishuri rya Notre Dames des Anges ryatiye ibitabo bigera 408.

Muri iki cyumweru cyatangiye ku wa 16 kugeza ku itariki 20 Gashyantare 2015, hakozwemo ibikorwa bitandukanye mu ntara zose z’igihugu birimo gufungura amasomero rusange, amarushanwa y’abanyeshuri ajyanye no gusoma no kwandika bigamije gutanga ubutumwa, kumurika ibitabo n’ibindi.

Igikorwa cyo kumurika ibitabo cyatangiye ku wa 18 kugeza tariki ya 20 Gashyantare na ho amarushanwa yo kwandika akaba yaratangiye guhera ku itariki 20 Gashyantare kugeza tariki ya 30 Kamena 2015. Muri aya marushanwa umuntu wemerewe kwandika agomba kuba afite nibura imyaka 14, kandi yemerewe kwandika mu rurimi ashaka haba mu Kinyarwanda, Icyongereza cyangwa mu Gifaransa.

Iki gikorwa cyo gusoza icyumweru cyo gusoma no kwandika cyatangijwe n’urugendo ruva ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura rwerekeza kuri Petit Stade i Remera.

Urugendo rwo kwamamaza gusoma no kwandika
Urugendo rwo kwamamaza gusoma no kwandika
Abana bitabiriye urugendo
Abana bitabiriye urugendo

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.Rw

3 Comments

  • Ariko iyi myumvire ya kera ko u Rwanda rutagira amabuye y’agaciro izashira ryari? Ubu se abakora muri mining bacukura ibijumba? amabuye arahari kandi yinjiza agatubutse ku ubukungu bw’i gihugu. Ahubwo icyo tudafite n’ubutaka bwo guhinga kubera ubucucike mu miturire y’abaturage. no kubaka bajya hejuru bikaba bikiri inzozi kuko gahunda ubu iriho ari
    kugabanya ikibanza cyo kubakamo inzu kugeza 14m kuri 20m.

  • umwanya uratanzwe kandi unarebye wari hari ngo abanyarwanda bakomez bahanire kujijuka basome maze bamenye byinshi byo soko yo kujijuka

  • Guhinga mu mitwe y’abaturage ubushobozi bwo gusoma bizabaha amatsiko yo kumenya no gukora byinshi. Nta mushinga wagereranwa no kwongera ubumenyi mu mitwe y’abaturage cyane cyane urubyiruko. Ugira umugisha wo kubimenya no kubyamamaza, Rwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish