Ku rubyiruko rushaka kurihirwa amasomo y’ubumenyingiro i Kigali
Mu rwego rwo kongerera Urubyiruko ubumenyi ngiro, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu kigisha ubumenyingiro (IPRC Kigali), Inama y’igihugu y’Urubyiruko irashaka gufasha Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye rushaka kwiga imyuga mu gihe cy’umwaka umwe.
Mu bisabwa harimo; kuba uri umunyarwanda uri hagati y’imyaka 18 na 35, kuba wabasha gukukurikirana amasomo mu cyongereza, kuba utari mu bemerewe n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB gukomeza amashuri makuru.
Harimo kandi kuba wabasha kwitunga no kwirihira amafaranga y’ingendo mu gihe cy’amasomo azamara umwaka atangirwa ku kigo cya IPRC giherereye ku Kicukiro (ahitwa muri ETO).
Ubyifuza agomba kuba nta kindi kiciro cya Kaminuza yigeze yiga.
Aya masomo azatangira mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Urupapuro rwo kuzuza usaba ndetse n’ibindi bisabwa kugirango ubashashe kwishyurirwa aya masomo urabisa HANO
Cyangwa ugane ku mukozi ushinzwe urubyiruko ku biro by’Akarere kawe.
Itariki ntarengwa yo kwakira ibisabwa ni tariki 1 Kanama 2013 (01/08/2013).
Ni itangazo ryatanzwe n’Imana y’igihugu y’Urubyiruko
UM– USEKE
0 Comment
Gihugu cyacu komereza aho no guteza imbere abagutuye mu kwigira
Comments are closed.