Digiqole ad

Ku nshuro ya mbere Ghana yohereje icyogajuru mu isanzure

 Ku nshuro ya mbere Ghana yohereje icyogajuru mu isanzure

GhanaSat-1 yubatswe n’abanyeshuri bo muri  All Nations University y’ahitwa Koforidua yoherejwe kuri Orbit mu isanzure iturutse kuri International Space Station.

Abari bayoboye uyu mushinga
Abari bayoboye uyu mushinga

Abantu 400 bari muri uyu mugi wo mu majyepfo ya Ghana bakurikiranye Live uko kohereza iki cyogajuru bigenda basabwe n’ibyishimo gihagurukijwe.

Ni umushinga umaze imyaka ibiri ukorwa ku nkunga y’ikigo Japan Aerospace Exploration Agency (JAXA).

Iki cyogajuru kizakoreshwa mu kugenzura imbibe za Ghana, gutanga amakuru ku butaka bwa Ghana no kwagura ubushobozi muri siyansi n’ikoranabuhanga.

Dr Richard Damoah wari uyoboye uyu mushinga avuga ko iyi ari intambwe ikomeye igihugu cyabo giteye.

Yabwiye BBC ati “Biradufungurira imiryango ku bikorwa byinshi mu isanzure.”

Ndetse ngo bizafasha ababyiruka n’abazaza muri Ghana kugera ubumenyi mu gukoresha amakuru atangwa n’ibyogajuru n’uko bikora kuko igihugu cyabo kigifite mu kirere.

Iki cyogajuru ngo kizabafasha mu gutanga amakuru ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nk’ababikora mu buryo butemewe ngo iki cyogajuru kizabibahaho amakuru afatika.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • I Wish Gaddafi was still alive, this was one of His Dream for Africa. Thumbs up to Ghana. We need a telecom sat too.

Comments are closed.

en_USEnglish