Digiqole ad

Ku myanzuro 50 y’uburenganzira bwa muntu hamaze gukorwa kuri 34

 Ku myanzuro 50 y’uburenganzira bwa muntu hamaze gukorwa kuri 34

Minisitiri Johnston Busingye aganira n’abanyamakuru kubyo u Rwanda rumaze gukora ku myanzuro rwavanye i Geneve mu 2015

*Imyanzuro itangwa n’akanama ka UN gashinzwe uburenganzira bwa muntu kuva 2011
*Bwa mbere U Rwanda rwari rwahawe imyanzuro 67, ruyikoraho hasigara ine
*Muri gereza zo mu Rwanda ngo nta yicarubozo ribaha

Uyu munsi mu nama igamije kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwahawe  ku iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko u Rwanda rumaze gukora ku myanzuro 34 ku buryo bufatika. Umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo yavuze ko nko mu by’uburenganzira bw’abafunze basanze muri gereza zo mu Rwanda nta yicarubozo rihakorerwa.

Minisitiri Johnston Busingye aganira n'abanyamakuru kubyo u Rwanda rumaze gukora ku myanzuro rwavanye i Geneve mu 2015
Minisitiri Johnston Busingye aganira n’abanyamakuru kubyo u Rwanda rumaze gukora ku myanzuro rwavanye i Geneve mu 2015

Iyi gahunda yok u rwego rw’isi iba buri myaka ine yateguwe  n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu kuva 2011, indi myanzuro 50 u Rwanda rwayiherewe i Geneva mu kwa 11/2015 yemezwa mukwa 3/2016 n’ Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Muri iyo myanzuro haba hakuribiyemo igendanye n’Uburenganzira bw’itaganzamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, uburenganzira bw’imiryango itari iya Leta, uburenganzira mu bya politiki, uburenganzira ku burezi, uburenganzira bw’abahana, kwandikisha abana bavuka,  ihohoterwa rikorerwa abagore, uburenganzira bw’abafunze n’indi…

Minisitiri Busingye ati “Urebye ni nk’ipiganwa ryo gukora neza, natwe rero twahuye ngo turebe aho duhagaze ubu. Mu myanzuro 50 twavanye i Geneva 2015 mwabonye ko Raporo itugaragariza ko hari imyanzuro 34 turi gukora ibikorwa bifatika, imyanzuro 16 yindi nasabye ko nayo abayishinzwe bashyiramo imbaraga cyangwa abo twayishinze ntibaje uyu munsi {ngo batwereke aho bayigeze} ariko turacyafite igihe kuko ntabwo turagera no muri 1/2.”

Minisitiri Busingye yavuze ko buri mwanzuro bawushyizeho itsinda riwushinzwe kandi ritabihemberwa ribikorera ubushake ayo matsinda ngo ari mu bikorera, inzego za Leta na Sosiyete civile ngo kuko ibiavamo bikwiye kumerera neza umunyarwanda bidakwiye kumerera neza abo bazaha raporo nyuma y’imyaka ine.

Minisitiri Busingye avuga ko igihe gisigaye atari kinini ariko kandi atari na gito ngo imyanzuro bahawe yose izabe ifite icyo yakozweho mu gihe cyo gusubira kwerekana icyo bakoze.

 

Nta yicarubozo riri muri gereza zo mu Rwanda

Minisitiri yabajijwe ku burenganzira bw’abafunzwe kuko bijya bivugwa ko hari abafungirwa ahantu hatazwi, maze asubiza yishingikirije amategeko avuga ko gufungirwa ahantu hatazwi cyangwa gukorerwa iyica rubozo bibujijwe mu mategeko y’u Rwanda. Avuga kandi ko ari ibintu abanyarwanda batagomba kwemera.

Madeleine Nirere uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu nk’urwego rwahawe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’iyi myanzuro avuga ko bari gutegura nabo igenzura rusange bagendeye kuri gahunda yo kuyishyira mu bikorwa yashyizweho.

Nirere avuga ko nibura mu myaka ibiri ya mbere nk’igihugu kiba gikwiye kuba cyarakoze ku myanzuro 30, u Rwanda rukaba ruhagaze neza kuko ngo bigaragara ko hari myinshi bakozeho mu gihe hashize urebye umwaka umwe.

Yavuze ko bo nka Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kandi buri mezi atandatu bakora igenzura mu magereza na cachots za Police bareba niba hubahirizwa uburenganzira bw’abafunze.

Ati “Mu magereza y’u Rwanda mu by’ukuri ni ugufungiramo abantu kuko urubanza ruba rwarangiye. Mu by’ukuri navuga ko nta torture {iyicarubozo} iba mu magereza y’u Rwanda kuko umucamanza aba yaciye urubanza, gereza ni ukubika umuntu ikamucunga nta kindi.”

Nirere avuga kandi ko ubu Komisiyo yabo ifite ububasha bwo kuregera inkiko mu gihe habaye ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu, ubundi ngo bakoreshaga abavoka bigenga ariko ubu ngo bafite abanyamategeko babo bazajya bajya kurega abahungabanya uburenganzira bwa muntu mu nkiko.

Ubu ngo bafite imanza 14 mu nkiko, ziganjemo ibibazo by’abana bafatwa ku ngufu n’iby’abatarasabiwe indishyi.

Ngo bareba kandi iby’uburenganzira bwo kubaho, niba hari umuntu wapfuye Komisiyo igasanga bitakurikiranywe neza n’Ubushinjwacyaha bubishinzwe bakabikurikirana mu nkiko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Imyanzuro yakozwe niyihe? Abantu birirwa baraswa birimunsi koko? Abantu basenyerwa

  • muratubeshya sha

  • Ese ibyo Polisi yacu isigaye ikora irasa abantu bagapfa kandi hari ukundi yari kubigenza, ntibishobora kwanduza isuura y’igihugu??? Icyo kibazo rwose Leta y’u Rwanda ikwiye kucyigaho ikagishakira igisubizo gikwiye. Kuko nta kintu na kimwe cyaruta ubuzima bwa muntu.

    Ikosa ryose umuntu akoze ntabwo ryatumwa araswa agapfa.

  • Ahubwo ibyo HRW yandika ni bike ugereranije n’akarengane kagirirwa abaturage buri munsi !

Comments are closed.

en_USEnglish